• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Mu RWANDA: Urukiko rwategetse ko Dr Mukankomeje amanurwa muri gereza agafungwa iminsi 30 y’agateganyo

Mu RWANDA: Urukiko rwategetse ko Dr Mukankomeje amanurwa muri gereza agafungwa iminsi 30 y’agateganyo

Editorial 01 Apr 2016 Mu Mahanga

Amakuru aturuka m’ Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge aravuga ko rwategetse ko Dr Mukankomeje Rose wari umuyobozi wa REMA, afungwa iminsi 30 y’agateganyo kuko ngo hari impamvu zikomeye zituma akekwaho ibyaha ashinjwa.

Mu byaha Dr Mukankomeje akurikiranyweho, birimo kumena ibanga ry’akazi, kuzimangatanya ibimenyetso no gusebya inzego za leta.

Dr Mukankomeje utagaragaye mu rukiko byemejwe ko yaba afunzwe by’agateganyo urukiko rushingiye ku kuba aramutse akurikiranywe ari hanze nkuko yabyifuzaga bishobora gutuma asibanganya ibimenyetso.

Urukiko rwavuze ko rufashe iki cyemezo bitewe n’uko uwo Dr Mukankomeje yaburiraga ari we Prudence Bisamaza yamaze gutoroka ndetse ngo n’abahaye amakuru Dr Mukankomeje ko uyu mugabo (Bisamaza) ari kumvirizwa kuri telefoni n’urwego rushinzwe iperereza nabo batarafatwa, bityo ngo aramutse aburanye ari hanze byatuma asibanganya ibimenyetso, bityo bikabangamira iperereza.

Mu iburanisha ryabaye ku wa Gatatu tariki 30 Werurwe 2016, Dr Mukankomeje yahakanye ibyaha byose akurikiranyweho, ashimangira ko atigeze amena ibanga ry’akazi bitewe n’uko nta banga yari yarabikijwe akaza kurimena dore ko atigeze aba mu rwego rw’ umuvunyi cyangwa mu zindi nzego z’ubutabera

Muri iri buranisha ry’uwo munsi humviswe amajwi ya Dr Mukankomeje, aho yavuganaga na Bisamaza Prudence (Rwiyemezamirimo watsindiye isoko ryo kugenzura amashashi yinjira mu Rwanda), amubwira amuburira ko yumvirizwa kuri telefoni n’inzego zishinzwe umutekano, amugira inama yo kuva muri dosiye ya Murenzi Thomas wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere ka Rutsiro, ufunzwe akurikiranyweho ibyaha bya ruswa.

2016-04-01
Editorial

IZINDI NKURU

Kenneth Roth watotezaga u Rwanda cyane ntakiri umuyobozi mukuru wa Human Rights Watch 

Kenneth Roth watotezaga u Rwanda cyane ntakiri umuyobozi mukuru wa Human Rights Watch 

Editorial 02 Sep 2022
Minova yafashwe, ab’i Goma nabo basaba M23 kubanguka ikabavana mu mikaka y’abagome

Minova yafashwe, ab’i Goma nabo basaba M23 kubanguka ikabavana mu mikaka y’abagome

Editorial 21 Jan 2025
Abayoboke ba PL  bavanye amasomo ku byabaye, ku buryo biyemeje kutazasubira muri ibyo bibazo- Mukabalisa

Abayoboke ba PL bavanye amasomo ku byabaye, ku buryo biyemeje kutazasubira muri ibyo bibazo- Mukabalisa

Editorial 16 Jul 2016
Kurengera umwana ni inshingano za buri wese : Umuyobozi w’umujyi wa Kigali

Kurengera umwana ni inshingano za buri wese : Umuyobozi w’umujyi wa Kigali

Editorial 13 Jun 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kwibuka25 : Umunyamakuru André Kameya [RWANDA RUSHYA] yari muntu ki ?
INKURU NYAMUKURU

Kwibuka25 : Umunyamakuru André Kameya [RWANDA RUSHYA] yari muntu ki ?

Editorial 15 Apr 2019
Abanyarwanda babiri bavumbuye App “VugaPay” none igeze ku gaciro ka miliyoni 3$
UBUKUNGU

Abanyarwanda babiri bavumbuye App “VugaPay” none igeze ku gaciro ka miliyoni 3$

Editorial 11 May 2017
Tour du Rwanda: Umudage Hellmann yegukanye agace ka Huye-Musanze, Mugisha aracyayoboye
IMIKINO

Tour du Rwanda: Umudage Hellmann yegukanye agace ka Huye-Musanze, Mugisha aracyayoboye

Editorial 07 Aug 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru