Amakuru aturuka m’ Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge aravuga ko rwategetse ko Dr Mukankomeje Rose wari umuyobozi wa REMA, afungwa iminsi 30 y’agateganyo kuko ngo hari impamvu zikomeye zituma akekwaho ibyaha ashinjwa.
Mu byaha Dr Mukankomeje akurikiranyweho, birimo kumena ibanga ry’akazi, kuzimangatanya ibimenyetso no gusebya inzego za leta.
Dr Mukankomeje utagaragaye mu rukiko byemejwe ko yaba afunzwe by’agateganyo urukiko rushingiye ku kuba aramutse akurikiranywe ari hanze nkuko yabyifuzaga bishobora gutuma asibanganya ibimenyetso.
Urukiko rwavuze ko rufashe iki cyemezo bitewe n’uko uwo Dr Mukankomeje yaburiraga ari we Prudence Bisamaza yamaze gutoroka ndetse ngo n’abahaye amakuru Dr Mukankomeje ko uyu mugabo (Bisamaza) ari kumvirizwa kuri telefoni n’urwego rushinzwe iperereza nabo batarafatwa, bityo ngo aramutse aburanye ari hanze byatuma asibanganya ibimenyetso, bityo bikabangamira iperereza.
Mu iburanisha ryabaye ku wa Gatatu tariki 30 Werurwe 2016, Dr Mukankomeje yahakanye ibyaha byose akurikiranyweho, ashimangira ko atigeze amena ibanga ry’akazi bitewe n’uko nta banga yari yarabikijwe akaza kurimena dore ko atigeze aba mu rwego rw’ umuvunyi cyangwa mu zindi nzego z’ubutabera
Muri iri buranisha ry’uwo munsi humviswe amajwi ya Dr Mukankomeje, aho yavuganaga na Bisamaza Prudence (Rwiyemezamirimo watsindiye isoko ryo kugenzura amashashi yinjira mu Rwanda), amubwira amuburira ko yumvirizwa kuri telefoni n’inzego zishinzwe umutekano, amugira inama yo kuva muri dosiye ya Murenzi Thomas wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere ka Rutsiro, ufunzwe akurikiranyweho ibyaha bya ruswa.