• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Mudhatiru arasaba kudahekeshwa abo atabyaye” avuga abo bareganwa bo muri FDLR.

Mudhatiru arasaba kudahekeshwa abo atabyaye” avuga abo bareganwa bo muri FDLR.

Editorial 15 Oct 2019 INKURU NYAMUKURU

Abantu 25 bakurikiranweho kuba abarwanyi b’umutwe wa RNC, urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bafatiwe mu gikorwa cy’igisirikare cya Congo, kuri uyu wa Mbere bongeye gusubizwa imbere y’urukiko rwa Gisirikare rwa Nyarugenge harebwa niba biteguye gutangira kuburana nyuma y’aho ubushize bari bagaragaje ko batiteguye gutangira kuburana.

Ubushize urubanza rwasubitswe bisabwe n’abakekwa bavuze ko bakeneye ikindi gihe cyo gushaka abunganizi mu mategeko mbere y’uko iburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rikomeza.

Kuri ubu abashinjwa 23 muri 25 bahawe abunganizi, umwe muri bo uza ku isonga, Major (Rtd) Habib Muthatiru, afite umwunganizi yishakiye witwa Paula Umulisa, naho undi yemeye kuziburanira.

Batatu kandi muri aba bunganirwa na Dismas Butera, bo bavuze ko nta mahirwe bagize yo kubonana nawe ngo baganire ku kwiregura kwabo.

Ubushinjacyaha bwa gisirikare bwasabye gusubika urubanza ngo abakekwa bose babonane n’abunganizi babo, buvuga ko kunganirwa mu mategeko ari uburenganzira bw’abashinjwa mu mategeko y’u Rwanda.

Umucamanza uyoboye ariko yavuze ko mu nyungu zo gukoresha igihe neza, urukiko rukomezanya n’abafite abunganizi babo bahari, urubanza rukaba ruzakomeza kuwa Gatanu.

Umwe mu bashinjwa yabwiye urukiko ko aziburanira kubw’ibyo nta bufasha bw’umunyamategeko azakenera mu rubanza.

Uwunganira Major (Rtd) Muthathiru, Paula Umulisa yahise abaza urukiko icyo we n’umukiriya we bakora mu rukiko rwa gisirikare agira ati: “Turashaka kumenya icyo abasivili bakora mu rukiko rwa gisirikare. Umukiriya wanjye ntabwo akiri umusirikare….ni iki mu by’ukuri arimo gukora muri uru rukiko?”

Mudhatiru yunzemo ko “atahekeshwa abo atabyaye” avuga abo bareganwa bo muri FDLR.

Abacamanza basabye akaruhuko bavuga ko basubira mu rukiko bemeza niba bafite ububasha bwo kuburanisha uru rubanza cyangwa rwakwimurirwa mu nkiko zisanzwe, bakaza gutanga umwanzuro mu kanya kari imbere.

Byibuze abanyamategeko 11 nibo bari mu rukiko bunganira abantu 20.

Abakekwa bose bakaba barafatiwe mu gikorwa cy’Igisirikare cya Congo (FARDC).

Bose bahuriye ku byaha bine birimo kurema no kuba mu mutwe witwaje intwaro utemewe, ubugambanyi, kugambanira guverinoma iriho no kugirana imibanire na guverinoma y’amahanga.

Abashinjwa hafi ya bose ni Abanyarwanda ariko harimo n’Abagande, Abarundi n’Umunyamalawi.

Ni abarwanyi b’ihuriro rya P5 rihuriyemo imitwe itandukanye irwanya u Rwanda nka RNC na FDLR n’iyindi.

Ubushinjacyaha buvuga ko abashinjwa bose bafashijwe ndetse bakoroherezwa na Uganda n’u Burundi kugirango bagere mu mutwe wa P5, ibikorwa byawo bivugwa muri raporo y’impuguke za Loni yasohowe mu Ukuboza umwaka ushize.

2019-10-15
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yashimangiye gahunda y’u Rwanda yo guca plastique zikoreshwa rimwe

Perezida Kagame yashimangiye gahunda y’u Rwanda yo guca plastique zikoreshwa rimwe

Editorial 10 Jun 2018
Urukiko rwa EAC rwatesheje agaciro ikirego Dr Mpozayo yarezemo Leta y’u Rwanda

Urukiko rwa EAC rwatesheje agaciro ikirego Dr Mpozayo yarezemo Leta y’u Rwanda

Editorial 02 Oct 2018
Bamwe mu banyarwanda bari baragizwe imbohe na CMI muri Uganda batahutse

Bamwe mu banyarwanda bari baragizwe imbohe na CMI muri Uganda batahutse

Editorial 07 Feb 2019
Akabaye icwende ntikoga, Rashid Hakuzimana yafunzwe mu mwaka wa 2006 azira ibyaha bitandukanye harimo kuvutsa igihugu umudendezo, ibyaha arimo asubiramo

Akabaye icwende ntikoga, Rashid Hakuzimana yafunzwe mu mwaka wa 2006 azira ibyaha bitandukanye harimo kuvutsa igihugu umudendezo, ibyaha arimo asubiramo

Editorial 31 Aug 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Twagiramungu Faustin yaba amaze iminsi 11 apfuye bikaba byaragizwe ibanga?
ITOHOZA

Twagiramungu Faustin yaba amaze iminsi 11 apfuye bikaba byaragizwe ibanga?

Editorial 26 Sep 2017
Sebutege Ange atorewe kuyobora Akarere ka Huye
POLITIKI

Sebutege Ange atorewe kuyobora Akarere ka Huye

Editorial 29 Jun 2018
Okoko Godfroid yagizwe umutoza mushya w’ikipe ya Rutsiro FC asimbuye Haruna Ferouz watandukanye n’ikipe kubera umusaruro muke
Amakuru

Okoko Godfroid yagizwe umutoza mushya w’ikipe ya Rutsiro FC asimbuye Haruna Ferouz watandukanye n’ikipe kubera umusaruro muke

Editorial 01 Dec 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru