• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mugisha Benon yagizwe Umutoza Mukuru wa REG Volleyball Club, mu gihe Patrice Ndaki yagizwe umutoza wa Kepler VC asimbuye Nyirimana Fidèle

Mugisha Benon yagizwe Umutoza Mukuru wa REG Volleyball Club, mu gihe Patrice Ndaki yagizwe umutoza wa Kepler VC asimbuye Nyirimana Fidèle

Editorial 30 May 2025 Amakuru, IMIKINO

Umwaka w’imikino muri Volleyball urimo kugana ku musozo aho shampiyona nyirizina yasojwe mu byumweru bibiri bishize aho mu bagabo igikombe cyegukanywe na APR VC naho mu Bagore gitwarwa na Police WVC.

Nyuma y’ibyo amakipe amwe n’amwe akomeje kwiyubaka aho yatangiye no gushaka abatoza bazakorana mu rwego rwo kwitegura umwaka utaha w’imikino ndetse n’amarushanwa ari imbere.

Mu mpinduka zikomeye muri shampiyona y’u Rwanda ya Volleyball, Mugisha Benon yatangajwe ku mugaragaro nk’umutoza mukuru mushya wa REG Volleyball Club.

Uyu mutoza aje muri iyi kipe gusimbura umunya- Cameroon Patrice Ndaki, wahoze ari umutoza mukuru muri REG, yagizwe umutoza mukuru wa Kepler Volleyball Club, asimbuye Nyirimana Fidèle.

Izi mpinduka zibaye nyuma y’uko REG isoje shampiyona ya 2024/25 ku mwanya wa gatatu, ikegukana umudali w’umuringa (Bronze Medal) ndetse ikanabona itike yo guhagararira u Rwanda mu mikino y’Afrika y’amakipe (African Club Championship) mu mwaka utaha wa 2026.

Ku rundi ruhande, Kepler Volleyball Club yarangije shampiyona ku mwanya wa kane, yahisemo gutandukana na Nyirimana Fidèle, imusimbuza Ndaki usanzwe amenyereye shampiyona y’u Rwanda kuko ayimazemo imyaka ibiri.

Ku mutoza Benon Mugisha, wari mu gihugu cya Uganda we agarutse muri REG yigeze gutoza agatwarana nayo shampiyona, igikombe cyo Kwibuka Kayumba, Rutsindura n’ibindi.

Aje nyuma yaho kandi aheruka gutoza mu ikipe y’iwabo mu gihugu cya Uganda ya Sport-S, akaba aje mu ikipe ya REG aho asanze umukinnyi Ntanteteri Crispin wamaze gusinyira iyi kipe avuye muri Police VC.

Amakipe yose arimo kwiyubaka yitegura umwaka utaha ndetse by’umwihariko mu cyumweru gitaha hateganyijwe irushanwa ryo kwibuka ku ncuro ya 30 Genocide yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

2025-05-30
Editorial

IZINDI NKURU

Amafoto – Perezida Paul Kagame yakiriye bamwe mu byamamare byitabiriye Trace Awards yabereye i Kigali

Amafoto – Perezida Paul Kagame yakiriye bamwe mu byamamare byitabiriye Trace Awards yabereye i Kigali

Editorial 23 Oct 2023
Charles N. Lambert yatangije urugamba rwo kubaho bwa kabiri kwa Afurika

Charles N. Lambert yatangije urugamba rwo kubaho bwa kabiri kwa Afurika

Editorial 26 Apr 2021
Huye :Amavubi yabuze amanota atatu ku munota wa nyuma

Huye :Amavubi yabuze amanota atatu ku munota wa nyuma

Editorial 19 Nov 2018
Umujenosideri Twahirwa yakatiwe burundu, Basabose Pierre baburaniraga hamwe ajyanwa ku gahato mu kigo kivura indwara zo mu mutwe.

Umujenosideri Twahirwa yakatiwe burundu, Basabose Pierre baburaniraga hamwe ajyanwa ku gahato mu kigo kivura indwara zo mu mutwe.

Editorial 22 Dec 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mugunga Yves yerekeje muri Kiyovu SC avuye muri APR FC, Rayon Sports yasimbuje Rwaka Claude
Amakuru

Mugunga Yves yerekeje muri Kiyovu SC avuye muri APR FC, Rayon Sports yasimbuje Rwaka Claude

Editorial 17 Aug 2023
Jean-Luc wa Habyarimana yacunze Icyunamo kirimbanyije yikoza agati munsi y’Ubugabo
Amakuru

Jean-Luc wa Habyarimana yacunze Icyunamo kirimbanyije yikoza agati munsi y’Ubugabo

Editorial 14 Apr 2024
RWANDA DAY: Perezida Kagame yabwiye abanyarwanda ko muri raporo zitandukanye u Rwanda rukomeje kuza ku isonga
UBUKUNGU

RWANDA DAY: Perezida Kagame yabwiye abanyarwanda ko muri raporo zitandukanye u Rwanda rukomeje kuza ku isonga

Editorial 12 Jun 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru