• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Mugisha Moïse yazamuye ibendera ry’U Rwanda, yegukana isiganwa rya Grand Prix Chantal Biya muri Cameroon 

Mugisha Moïse yazamuye ibendera ry’U Rwanda, yegukana isiganwa rya Grand Prix Chantal Biya muri Cameroon 

Editorial 22 Nov 2020 Amakuru, IMIKINO

Umukinnyi w’Umunyarwanda Mugisha Moïse amaze kwegukana isiganwa rya Grand Prix Chantal Biya ryari rimaze iminsi itanu ribera muri Cameroun, ryasojwe kuri iki Cyumweru. nibwo hakinwe agace ka nyuma k’iri siganwa, aho abakinnyi bahagurukiye i Sangmelima berekeza i Yaoundé ku ntera y’ibilometero 166,2.

Mugisha Moïse yegukanye isiganwa nyuma y’uko abakinnyi bari bahanganye barimo Kubiš Lukáš na Kamzong Clovis wa SNH Vôlo Club, badashoboye gukuramo amasegonda yabarushaga. Aka gace kegukanywe n’Umunya-Burkina Faso, Paul Daumont, wakoresheje amasaha ane, iminota itanu n’amasegonda umunani. Uyu mukinnyi wari wegukanye agace ka kabiri, yakoresheje ibihe bimwe n’abandi bakinnyi 22 barimo Areruya Joseph, Munyaneza Didier, Mugisha Moise na Mugisha Samuel. Mugisha Moise wambaye umwambaro w’umuhondo kuva ku gace ka mbere, yasoje isiganwa ayoboye abandi, aho yakoresheje amasaha 16, iminota 20 n’amasegonda 47, arusha amasegonda 39 Umunya-Slovakia Kubiš Lukáš.

Undi mukinnyi kandi Mugisha Samuel yasoreje ku mwanya wa gatandatu, arushwa amasegonda 56 mu gihe Munyaneza Didier yabaye uwa munani arushwa umunota umwe n’amasegonda 27. kwegukana isiganwa kwa Mugisha Moïse w’imyaka 23, ni nawe mukinnyi wabaye umukinnyi ukiri muto w’irushanwa mu gihe Mugisha Samuel yabaye umukinnyi urusha abandi mu kuzamuka ahaterera. Ikipe y’u Rwanda yasoreje kandi ku mwanya wa mbere.
Nyuma yo kwegukana isiganwa, Mu magambo ye Mugisha yagize ati “Ni ibyishimo, ndabanza gushimira abakinnyi bagenzi banjye bamfashije n’abatoza twazanye, twese twarafashanyije. Ndashimira kandi n’Abanyarwanda badushyigikiye.” Grand Prix Chantal Biya yabaga ku nshuro yayo ya 20 iri ku bipimo bya 2.2 ku ngengabihe y’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare ku Isi (UCI), izasozwa ku wa 22 Ugushyingo 2020, nyuma yo kuzenguruka ibilometero 699,4.

Iri rushanwa ryitabiriwe n’amakipe icyenda arimo iy’u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Benin, Côte d’Ivoire, Burkina Faso, Sénégal, Mali, Dukla Banska Bystrica yo muri Slovaquie na SNH Vélo Club yo muri Cameroun.

Mugisha Moïse watangiye kwitabira amarushanwa mpuzamahanga mu 2018, yatwaye Shampiyona ya Afurika n’iy’u Rwanda mu batarengeje imyaka 23 mu 2019.Yatwaye kandi Umudali w’Umuringa mu mikino nyafurika iheruka kubera muri Maroc abakinnyi basiganwa n’ibihe (Individual Time Trial).Mugisha Moïse ari kumwe na bagenzi be kandi begukanye umudari w’Umuringa mu gusiganwa n’ibihe nk’ikipe “Team Time Trial” muri iyi mikino Nyafurika “All African Games 2019” yabereye muri Maroc.

2020-11-22
Editorial

IZINDI NKURU

Nubwo nta kipe yo mu Rwanda izakina BAL 2024, nta mpungenge z’Abafana  – Clare Akamanzi uyobora NBA Africa

Nubwo nta kipe yo mu Rwanda izakina BAL 2024, nta mpungenge z’Abafana – Clare Akamanzi uyobora NBA Africa

Editorial 24 May 2024
Umuryango Hult  African Business Club wo muri Kaminuza ya Hult, mu mujyi wa Boston muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika,urasaba imbabazi ku kuba waribeshye ugafata Rusesabagina nk’intwari, ndetse ukanashimira abawufashije kumenya ubugome bwe.

Editorial 26 Feb 2021
Ubucamanza bwo mu Bufaransa bwatonetse inkovu z’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi.

Ubucamanza bwo mu Bufaransa bwatonetse inkovu z’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi.

Editorial 16 Sep 2022
Ibyanditswe k’umutoza Nshimiyimana Maurice ‘Maso’ ko ari muri Gicumbi byari ibinyoma

Ibyanditswe k’umutoza Nshimiyimana Maurice ‘Maso’ ko ari muri Gicumbi byari ibinyoma

Editorial 17 Aug 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Birababaje!! Umugabo yarumye umunwa w’umukunzi we arawuca ku munsi w’abakundanye
HIRYA NO HINO

Birababaje!! Umugabo yarumye umunwa w’umukunzi we arawuca ku munsi w’abakundanye

Editorial 17 Feb 2017
Perezida Museveni afata ubuyobozi bwa Congo nka baringa yashyizweho na Bagashakabuhake
ITOHOZA

Perezida Museveni afata ubuyobozi bwa Congo nka baringa yashyizweho na Bagashakabuhake

Editorial 05 May 2018
ESI yiyemeje kurwanya ibiyobyabwenge
Mu Mahanga

ESI yiyemeje kurwanya ibiyobyabwenge

Editorial 15 Feb 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru