Muhanga – Mu ijoro ryakeye mu murenge wa Shyogwe, abantu bivugwa ko barenga 10 bitwaje imihoro n’ibisongo biraye mu baturage batema abantu bane (4) ku mpamvu zitaramenyekana, harakekwa ubujura n’ubwo ntacyo bibye aho banyuze hose.
Abaturage bakorewe ubu bugizi bwa nabi babwiye Umunyamakuru wacu i Muhanga ko ababateye bari itsinda ry’abantu barenga icumi (10), ryaje ritema abantu bane (4) mu midugudu itandukanye.
Abo batemye barimo umugabo umwe wubatse n’abasore batatu, icyakora bose baracyariho ntawapfuye kuko bahise bajyanwa kwa muganga.
Aba bantu bane batemwe n’aba bagizi ba nabi babakomerekeje nyuma babajyana mu bitaro baravurwa barataha.
Umwe mubatemwe ni Nishimwe Viateur wo mu kigero k’imyaka 25, mu buzima busanzwe ni ‘kigingi’ w’imodoka zitwara abagenzi, bamutemye mu nda no mu mutwe.
Nishimwe yadutangarije ko baje agiye kwinjira mu nzu umwe aturuka hepfo undi aturuka haruguru baramugota, mu minota ibiri hahita haza n’abandi bamuhurizaho imihoro baratema, icyakora bikanga irondo bariruka barahunga.
Se w’uyu musore wari uryamye abyutse ngo yasanze biruka.
Intego z’aka gatsiko k’abagizi ba nabi ntiziramenyekana kuko n’ubwo ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bukeka ko intego yako yari ubujura, abaturage bo bavuga ko nta kintu na kimwe bigeze biba ahubwo batemye abantu.
Mu midugudu ya Murambi, Nyacyamu, na Kabeza, yo mu kagari ka Ruli, Umurenge wa Shyogwe bagiye bahatema byibura umuntu umwe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Shyogwe Habinshuti Vedaste, yavuze ko amakuru bafite ari uko abo bantu “bashakaga kwiba”, ngo kuko hari amakuru yari yasakaye mu baturage ko umukecuru batemeye umwuzukuru yaba yagurishije itungo, bagezeyo basanga ntaryo yagurishije batema umwuzukuru we w’umusore.
Mu ngo zose banyuze nta kintu bibye, icyakora habaye inama y’umutekano yo guhumuriza abaturage, hasabwa ko abantu bakora irondo bakongerwa.
Hari amakuru avuga ko haba hafashwe abantu batandatu bafitanye isano n’iki gitero bakaba bari gukorwaho iperereza.