• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Muhanga: Itsinda ry’abantu bitwaje imihoro batemye abantu

Muhanga: Itsinda ry’abantu bitwaje imihoro batemye abantu

Editorial 12 Jul 2018 Mu Rwanda

Muhanga – Mu ijoro ryakeye mu murenge wa Shyogwe, abantu bivugwa ko barenga 10 bitwaje imihoro n’ibisongo biraye mu baturage batema abantu bane (4) ku mpamvu zitaramenyekana, harakekwa ubujura n’ubwo ntacyo bibye aho banyuze hose.

Abaturage bakorewe ubu bugizi bwa nabi babwiye Umunyamakuru wacu i Muhanga ko ababateye bari itsinda ry’abantu barenga icumi (10), ryaje ritema abantu bane (4) mu midugudu itandukanye.

Abo batemye barimo umugabo umwe wubatse n’abasore batatu, icyakora bose baracyariho ntawapfuye kuko bahise bajyanwa kwa muganga.

Aba bantu bane batemwe n’aba bagizi ba nabi babakomerekeje nyuma babajyana mu bitaro baravurwa barataha.

Umwe mubatemwe ni Nishimwe Viateur wo mu kigero k’imyaka 25, mu buzima busanzwe ni ‘kigingi’ w’imodoka zitwara abagenzi, bamutemye mu nda no mu mutwe.

Nishimwe yadutangarije ko baje agiye kwinjira mu nzu umwe aturuka hepfo undi aturuka haruguru baramugota, mu minota ibiri hahita haza n’abandi bamuhurizaho imihoro baratema, icyakora bikanga irondo bariruka barahunga.

Se w’uyu musore wari uryamye abyutse ngo yasanze biruka.

Intego z’aka gatsiko k’abagizi ba nabi ntiziramenyekana kuko n’ubwo ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bukeka ko intego yako yari ubujura, abaturage bo bavuga ko nta kintu na kimwe bigeze biba ahubwo batemye abantu.

Mu midugudu ya Murambi, Nyacyamu, na Kabeza, yo mu kagari ka Ruli, Umurenge wa Shyogwe bagiye bahatema byibura umuntu umwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Shyogwe Habinshuti Vedaste, yavuze ko amakuru bafite ari uko abo bantu “bashakaga kwiba”, ngo kuko hari amakuru yari yasakaye mu baturage ko umukecuru batemeye umwuzukuru yaba yagurishije itungo, bagezeyo basanga ntaryo yagurishije batema umwuzukuru we w’umusore.

Mu ngo zose banyuze nta kintu bibye, icyakora habaye inama y’umutekano yo guhumuriza abaturage, hasabwa ko abantu bakora irondo bakongerwa.

Hari amakuru  avuga ko haba hafashwe abantu batandatu bafitanye isano n’iki gitero bakaba bari gukorwaho iperereza.

2018-07-12
Editorial

IZINDI NKURU

Akavuyo mu nteko nshingamategeko ya Tanzania

Akavuyo mu nteko nshingamategeko ya Tanzania

Editorial 31 Aug 2016
Kigali : Perezida Kagame aratanga ikiganiro muri Transform Afurika 2017

Kigali : Perezida Kagame aratanga ikiganiro muri Transform Afurika 2017

Editorial 10 May 2017
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi yeguye

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi yeguye

Editorial 20 Jun 2017
Ndi Umunyamerika mu mpapuro ariko mu maraso ndi Umunyarwanda-Meddy

Ndi Umunyamerika mu mpapuro ariko mu maraso ndi Umunyarwanda-Meddy

Editorial 27 Aug 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abantu nibareke kwitiranya igitutu na dipolomasi mu irekurwa rya Paul Rusesabagina
Amakuru

Abantu nibareke kwitiranya igitutu na dipolomasi mu irekurwa rya Paul Rusesabagina

Editorial 30 Mar 2023
Chorale de Kigali yongeye gutegura igitaramo kiba mu mpera za buri mwaka, icya 2021 kizabera muri Kigali Arena mu kwezi k’Ukuboza
Amakuru

Chorale de Kigali yongeye gutegura igitaramo kiba mu mpera za buri mwaka, icya 2021 kizabera muri Kigali Arena mu kwezi k’Ukuboza

Editorial 12 Nov 2021
Bidatunguranye Lionel Messi yegukanye ” Ballon d’Or “ya gatanu
IMIKINO

Bidatunguranye Lionel Messi yegukanye ” Ballon d’Or “ya gatanu

Editorial 13 Jan 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru