• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Muhanga: Polisi yafashe umuyobozi w’umudugudu akekwaho kunyuranya n’amabwiriza ya gahunda ya Gir’inka

Muhanga: Polisi yafashe umuyobozi w’umudugudu akekwaho kunyuranya n’amabwiriza ya gahunda ya Gir’inka

Editorial 12 Apr 2016 Mu Mahanga

​Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Muhanga, ku cyumweru tariki ya 10 Mata yafashe Musangamfura Clement wari umuyobozi w’umudugudu wa Mpongo, akagari ka Nsanga, umurenge wa Rugendabari, akekwaho kwaka abaturage ruswa ngo bazabone uko bahabwa inka muri gahunda ya Leta ya Gir’inka.

Uyu mugabo ngo yasabaga amafaranga y’u Rwanda ibihumbi icumi (10.000Frw) kuri buri muturage, ngo amushyire ku rutonde rw’abazahabwa inka, akaba yari amaze kwaka amafaranga ibihumbi mirongo irindwi (70.000Frw) kuko yari amaze kuyaka abaturage 7.

Kugirango uyu muyobozi afatwe, ni amakuru yatanzwe n’ umwe muri aba baturage batswe aya mafaranga akiyemeza guha aya makuru Polisi kuko yari azi neza ko ibi bikorwa n’uyu muyobozi bitemewe.

Gahunda ya Gir’inka ni gahunda yashyizweho na Leta yo guha inka imiryango ikennye mu rwego rwo kuzamura imibereho myiza y’iyo miryango.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Celestin Twahirwa, yavuze ko Polisi y’u Rwanda yatangiye iperereza ngo hamenyekane neza amafaranga uyu Musangamfura yari amaze kwaka abaturage ndetse hanamenyekane niba nta bandi bayobozi bari inyuma y’iki gikorwa, aho yagize ati:”Twashyize imbaraga nyinshi mu kurwanya abantu bose banyuranya na gahunda rusange za Leta, ubusanzwe izi nka zitangirwa ubuntu, abantu bose rero bakwiye kumenya ko kwaka amafaranga umuturage ngo ahabwe icyo yemerewe ari icyaha gihanwa n’amategeko.”

Mu rwego rwo kongera imbaraga mu kurwanya abishora mu bikorwa nk’ibi ACP Twahirwa yavuze ko Polisi y’u Rwanda yashyizeho agashami kihariye gashinzwe kurwanya ruswa n’abanyuranya n’amabwiriza ya gahunda za Leta nk’izi za Gir’inka, ubudehe n’izindi, kakaba gakorera mu ishami ry’ubugenzacyaha muri Polisi y’u Rwanda (CID).

Musangamfura ahamwe n’icyaha, azahanishwa ingingo ya 644 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, ikaba ivuga ko umuntu wese, ku buryo bweruye cyangwa buteruye usaba, usezeranywa, wakira, ku buryo buziguye cyangwa butaziguye, impano cyangwa indi ndonke, ahamya ko ashobora gukoresha igitinyiro cye cyangwa ikimenyane, kugira ngo undi muntu abe yafata icyemezo, iyo mpano cyangwa indi ndonke yaba imugenewe cyangwa yaba igenewe undi, icyo gitinyiro cyangwa icyo kimenyane cyaragize icyo kigeraho cyangwa ntacyo cyagezeho mu byari bigambiriwe, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’indonke yasabwe, yasezeranyijwe cyangwa yakiriwe.

Mu gihe iperereza rikomeje, Musangamfura afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya
Mushishiro.

RNP

2016-04-12
Editorial

IZINDI NKURU

Ingabo z’u Burundi zivuye muri Somalia ikubagahu

Ingabo z’u Burundi zivuye muri Somalia ikubagahu

Editorial 01 Jan 2025
Loni ni nka Bihehe bavugiriza induru, iti “ngizi impundu mporana”. Uko yamaganwa, niko irushaho gushyigikira abajenosideri.

Loni ni nka Bihehe bavugiriza induru, iti “ngizi impundu mporana”. Uko yamaganwa, niko irushaho gushyigikira abajenosideri.

Editorial 09 Aug 2024
Tanzania: Umuherwe Mo Dewji wari warashimuswe yabonetse

Tanzania: Umuherwe Mo Dewji wari warashimuswe yabonetse

Editorial 20 Oct 2018
Tanzaniya yanze inkunga ya Banki y’Isi

Tanzaniya yanze inkunga ya Banki y’Isi

Editorial 04 Oct 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

ADEPR : Batatu bari bayoboye Komisiyo – Nzahuratorero mu turere tw’Umujyi wa Kigali bandikiye inzego nkuru z’Igihugu bamena amabanga , banasaba imbabazi
ITOHOZA

ADEPR : Batatu bari bayoboye Komisiyo – Nzahuratorero mu turere tw’Umujyi wa Kigali bandikiye inzego nkuru z’Igihugu bamena amabanga , banasaba imbabazi

Editorial 10 Mar 2017
Umunyeshuri wa UNILAK yasanzwe mu icumbi yapfuye
Mu Mahanga

Umunyeshuri wa UNILAK yasanzwe mu icumbi yapfuye

Editorial 14 Jul 2016
AMAFOTO: Haruna Niyonzima yasinyiye Rayon Sports yaherukagamo mu myaka 17 ishize
Amakuru

AMAFOTO: Haruna Niyonzima yasinyiye Rayon Sports yaherukagamo mu myaka 17 ishize

Editorial 17 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru