Nyuma y’impuha z’abakwirakwiza ko indwara ya Ebola imaze guhitana benshi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yaba yageze mu Rwanda; Ministiri Diane Gashumba yatanze ihumure anasaba abanyarwanda kwirinda ibihuha by’abavuga ko Ebola yaba yageze mu Rwanda, ari nako bakomeza gufata ingamba zo kuyirwanya.
Ubu butumwa Minisitiri Gashumba yabutanze kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Nyakanga 2019 ubwo yari mu Kigo cy’Urubyiruko cya Maison de Jeunes mu Murenge wa Kimisagara, mu birori byo kwizihiza imyaka 15 ya gahunda ya Perezida wa Amerika mu kurwanya Sida imaze itangijwe mu Rwanda. Yongeye no kumvikana kuri Radio na Television by’igihugu anyomoza ibyo bihuha.
Ministiri yasobanuye ko hari umudamu wambutse ajya muri Uganda agiye gucuruza amafi ajya kurema isoko arangije avayo ajya muri Congo yitaba Imana.
Ministiri yavuze ko icyo kinyamakuru (Reuters) cyatangaje ko ngo uwo mubyeyi yaba yaragiye i Gisenyi kuremayo isoko ariko ntibagaragaze neza aho hantu; amakuru yanavugurujwe n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ushinzwe ubuzima (OMS/WHO).
Ikinyamakuru Reuters cyashingiye ku makuru atizewe yaturutse muri Uganda (ndlr: turacyatohoza abari inyuma y’icyo gihuha muri leta ya Uganda) aza gutangazwa nta bimenyetso ndetse n’amakuru ahagije, ariko bikaza gukurwa ku mbuga byari byacishijwemo mu mwanya muto.
U Rwanda rumaze kugera kure mu ngamba zo gukumira icyorezo cya Ebola harimo abaganga bahuguwe, abapolisi, ingabo n’abajyanama b’ubuzima bagera kuri 23000, ndetse hashyizweho ikigo gishobora kwakira abantu baramuka bagaragaweho Ebola.
Kuva virusi ya Ebola yavumburwa mu 1976, iyi ndwara yagaritse ingogo muri Afurika y’Iburengerazuba hagati ya 2014–2016 kuko yahitanye abantu basaga ibihumbi 11 muri Liberia, Guinea na Sierra Leone abandi ibihumbi barayivurwa.
Icyorezo cya Ebola cyatangiye kumvikana mu duce tugize Kivu y’Amajyaruguru muri Kanama 2018.