• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»POLITIKI»Mukabalisa wa PL yongeye gutorerwa kuyobora Inteko Ishinga Amategeko

Mukabalisa wa PL yongeye gutorerwa kuyobora Inteko Ishinga Amategeko

Editorial 19 Sep 2018 POLITIKI

Mukabalisa Donatille wari usanzwe ayobora Inteko Ishinga Amategeko, yongeye gutorerwa kuyiyobora muri manda nshya y’imyaka itanu.

Amatora ya Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko yabaye kuri uyu wa 19 Nzeri 2018 nyuma y’umuhango w’irahira ry’abadepite bashya 80.

Nkuko bisanzwe biro y’Inteko Ishinga Amategeko iyo imaze gutorwa, ihita irahirira inshingano nshya iba ibonye nyuma nayo ikazashyiraho abayobozi ba za Komisiyo.

Biro ntabwo ishobora kuyoborwa n’abagabo gusa, kuko mbere y’itora baba habayeho ibiganiro ku buryo buri mutwe wa politiki witabira inama y’Inteko Rusange witeguye; byose ariko bikorwa mu ibanga.

Depite Izabiriza Marie Mediatrice, niwe wamamaje Mukabalisa Donatille uturuka muri PL. Yavuze ko ari umugore ufite imyaka 58, wubatse ndetse n’abana batatu.

Ati “Yuje ubuhanga n’ubushishozi, afite ubunararibonye mu mikorere y’inteko kuko kuva mu 2000 kugera mu 2018, uretse imyaka itatu ni yo atabaye mu Nteko”. Imyaka itatu yonyine ni yo atari umudepite kuko yari umusenateri.

Mukabalisa yabajijwe niba yemeye kuba yamamajwe, asubiza avuga ko abyemeye.
Ni we mukandida wenyine wahataniye uyu mwanya nyuma y’uko undi wiyamamaje, Ruku John Rwabyoma, yagonzwe n’ingingo y’Itegeko Nshinga ivuga ko Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko atagomba kuva mu mutwe umwe wa Politiki na Perezida wa Repubulika.

Rwabyoma yahise avuga ko ashyigikiye Mukabalisa wari usanzwe ayobora Inteko.

Mukabalisa wari umukandida rukumbi, yatowe n’abadepite 80 kuri 80 batoye.
Inteko Ishinga Amategeko ya mbere yayobowe na Mukezamfura Alfred wa PDC, asimburwa na Mukantabana Rose utari ufite ishyaka arimo, iya gatatu iyoborwa na Mukabalisa Donatille wa PL.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Nkusi Juvenal wa PSD ni we wahise ayobora Inteko, akurikirwa na Joseph Sebarenzi wari muri PL na Vincent Biruta wa PSD.

2018-09-19
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Kagame asanga Afurika ikwiye gukuraho inzitizi z’ubuhahirane

Perezida Kagame asanga Afurika ikwiye gukuraho inzitizi z’ubuhahirane

Editorial 02 Jul 2017
Itangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 14 Gashyantare 2018

Itangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 14 Gashyantare 2018

Editorial 15 Feb 2018
Buriya n’abanga u Rwanda, n’abavuga ko bafite ibindi bemera, bagaruka kuri Demokarasi, Ubumwe n’Amajyambere “Chairman Paul Kagame”

Buriya n’abanga u Rwanda, n’abavuga ko bafite ibindi bemera, bagaruka kuri Demokarasi, Ubumwe n’Amajyambere “Chairman Paul Kagame”

Editorial 23 Jun 2024
“Muri kamere yacu ntawe dushotora, turwana intambara zo gukumira ibibazo dukururwaho n’abandi” – Perezida Kagame

“Muri kamere yacu ntawe dushotora, turwana intambara zo gukumira ibibazo dukururwaho n’abandi” – Perezida Kagame

Editorial 04 Jul 2024

Igitekerezo kimwe

  1. Rebero Jeremy
    September 21, 20186:54 pm -

    Byenda gusetsa! Perezida yavuzeko inteko icyuye igihe itakoze neza bihagije kandi yariyobowe na Donatille. Nonese niba agawe atorewe kuzagawa birenze ibyo? Abazi abatorewe kuyobora inteko nshya bavuzwe ibigwi ariko bose bagaragajeko tudateye intambwe ijya imbere. Uretse nyine Donatille wagawe, batwibukijeko uwitwa Fazil nta musaruro yatanze muri minisiteri yayoboye. Igishekeje kuruta ibindi nuko basubiye mu magambo yivugiye ko iyo abonye Kagame, areba hasi agahinda imishyitsi. Uwo se niwe twategaho kuzabaza governema ibyo ikora? Undi mutegarugori we ngo kujya mu nzego kwe bishingiye kuri ruswa y’igitsina! Tekereza iyo nteko! Muri make, birababaje!

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uko Messi yafashije FC Barcelone kwegukana igikombe cya shampiyona ya Espagne
IMIKINO

Uko Messi yafashije FC Barcelone kwegukana igikombe cya shampiyona ya Espagne

Editorial 29 Apr 2019
“Uruvunganzoka” rw’imburamukoro 10, mu “myigaragambyo” isaba ko abajenosideri 8 batakwirukanwa muri Niger
Amakuru

“Uruvunganzoka” rw’imburamukoro 10, mu “myigaragambyo” isaba ko abajenosideri 8 batakwirukanwa muri Niger

Editorial 05 Jan 2022
CHAN 2018 : Uganda Cranes  yasesekaye  i Kigali
Mu Rwanda

CHAN 2018 : Uganda Cranes yasesekaye i Kigali

Editorial 17 Aug 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru