• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Polisi yakoze ubukangurambaga bwo kurwanya ibyaha mu mashuri

Polisi yakoze ubukangurambaga bwo kurwanya ibyaha mu mashuri

Ubwanditsi 03 Mar 2017 Mu Rwanda

Kuberako urubyiruko ari rwo rugize umubare munini w’abakora ibikorwa binyuranyije n’amategeko, Polisi y’u Rwanda yashyize imbaraga mu bukangurambaga bwo kurwanya ibyaha mu mashuri , ikangurira abakiri bato gufata ingamba zo gukumira ibyaha kandi bakabigira umuco.

Kuri uyu wa gatatu taliki ya mbere Werurwe, hakozwe ubukangurambaga icyarimwe mu mashuri atandukanye mu gihugu, bukaba bwaribanze ku kurwanya ibiyobyabwenge , ihohohterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’icuruzwa ry’abantu.

Ibindi byizanzweho ni ukubabuza inda zidateganyijwe, ubwandu bwa virusi itera Sida ndetse n’ibindi bibazo urubyiruko rukunze guhura nabyo.

Ku ishuri ryisumbuye Marie Merci I Kibeho mu karere ka Nyaruguru, umuyobozi wa Polisi muri aka karere Supt. Steven Gaga , aganira n’abanyeshuri bagera kuri 600, yababwiye ko, kunywa ibiyobyabwenge nk’urumogi, Kanyanga n’izindi nzoga zo mu masashi bibujijwe kandi bihanwa n’amategeko.

Abereka bimwe mu byobyabwenge bikunze gukoreshwa, SP Gaga yagize ati:” Ntushobora kugira imitekerereze mizima warabaswe n’ibiyobyabwenge nk’ibi .”

Yabakanguriye gushyira imbaraga zabo ku masomo biga nk’uburyo bwo gutegura imbere habo heza kuri bo ubwabo no ku gihugu muri rusange.

Ahandi ni mu karere ka Kayonza, aho ubukangurambaga bwatangiwe mu mashuri yisumbuye ya Mukarange na Rwimishaba , aho Assistant Inspector of Police (AIP) Leonille Mujawamariya, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu kurwanya ibyaha mu karere ka Kayonza, yayoboye impaka ku gutwara inda zitateganyijwe mu banyeshuri, icuruzwa ry’abantu, ihohoterwa rikorerwa abana ndetse n’ikwirakwizwa ry’agakoko gatera sida mu rubyiruko.

Muri aka karere, abanyeshuri bagera ku 1300 bo mu mashuri ya Mukarange na Rwimishaba, bakanguriwe gutanga amakuru ku miryango itajyana abana mu ishuri, ikoresha abana batarageza imyaka y’ubukure, haba mu rugo cyangwa mu yindi mirimo ivunanye.

AIP Mujawamariya yagiriye inama abakobwa cyane cyane gutsinda ibishuko n’impano bakunze guhabwa kuko bibakururira mu busambanyi butuma batwara inda batifuza kandi bakabwanduriramo indwara zitandukanye harimo na sida.

Aha yagize ati:” Ibi bishuko n’impano bituma itwara inda, akenshi ni naho amashuri yawe aba arangiriye, mu gihe uwayiguteye we yikomereza kwiga yangwa ibindi yakoraga, ni wowe uhahombera rero.”

Muri ubwo bukangurambaga , mu ishuri ryisumbuye rya Rwimishaba hahise hanashingwa itsinda ryo gukumira no kurwanya ibyaha.

-5997.jpg

Ubukangurambaga nk’ubu kandi bwatangiwe mu yandi mashuri yo mu turere twa Ngororero, Karongi na Nyamagabe , aho abanyeshuri banahuguwe ku mategeko y’umuhanda n’imikoreshereze yawo hagamijwe kwirinda impanuka.

RNP

2017-03-03
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Shampiyona y’u Rwanda irakomeza hakinwa umunsi wa 7, umukino wa Police FC na Gicumbi FC wahinduriwe amasaha

Shampiyona y’u Rwanda irakomeza hakinwa umunsi wa 7, umukino wa Police FC na Gicumbi FC wahinduriwe amasaha

Ubwanditsi 04 Dec 2021
Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali

Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali

RUSHYASHYA 03 May 2026
Urubanza rw’abasirikari bakekwaho kwica rwaburanishirijwe mu ruhame

Urubanza rw’abasirikari bakekwaho kwica rwaburanishirijwe mu ruhame

Ubwanditsi 23 Jun 2017
Umuvugo: Kwibohora ni uguhozaho, ababisha ntibarashirwa.

Umuvugo: Kwibohora ni uguhozaho, ababisha ntibarashirwa.

Ubwanditsi 02 Jul 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kuri uyu wa Kabiri  muri Amerika haratangira urubanza k’Umugogo  wa Kigeli, humvwa Abatangabuhamya
ITOHOZA

Kuri uyu wa Kabiri muri Amerika haratangira urubanza k’Umugogo wa Kigeli, humvwa Abatangabuhamya

Ubwanditsi 02 Jan 2017
Abatuye muri Muhanga na Kamonyi basabwe kudacukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranije n’amategeko
Mu Mahanga

Abatuye muri Muhanga na Kamonyi basabwe kudacukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranije n’amategeko

Ubwanditsi 30 Mar 2016
Natnael Tesfatsion yegukanye Tour du Rwanda 2020
IMIKINO

Natnael Tesfatsion yegukanye Tour du Rwanda 2020

Ubwanditsi 01 Mar 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru