• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mukura VS yatsinze Rayon Sports 2-1, ikuraho agahigo ko kudatsindwa mu gice kibanza cya shampiyona

Mukura VS yatsinze Rayon Sports 2-1, ikuraho agahigo ko kudatsindwa mu gice kibanza cya shampiyona

Editorial 11 Jan 2025 Amakuru, IMIKINO

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Mutarama 2025, nibwo hakinwe umukino usoza igice kibanza cya shampiyona y’u Rwanda, Mukura yatsinze Rayon Sports ibitego 2-1.

Muri uyu mukino wabereye kuri Sitade Huye, wasize Mukura yari iri mu rugo yitwara neza ikuraho agahigo k’uko Rayon Sorts yari imaze imikino 14 idatsindwa muri uyu mwaka w’imikino wa 2024-2025.

Mukura VS er Loisir yari iri imbere y’abafana bayo niyo yatangiye neza ubwo hari ku munota wa 40, Jordana Dimbumba yafunguye amazamu i Huye.

Ni nyuma yaho hari ku mupira wari ugaruwe nabi n’ubwugarizi bwa Rayon Sports, atsinda igitego cyiza umunyezamu Khadime ntiyanyeganyega.

Umukino ugeze ku munota wa 43 ngo igice cya mbere cy’umukino kirangire, Mukura yongeye kubona igitego Kabiri muri uyu mukino.

Ni igitego cyatsinzwe na Niyonizeye Fred nyuma yaho yazamukanye umupira ku ruhande rw’iburyo, atera umupira mu mfuruka igoye ariko Khadime arawumugarurira, uyu musore babona igitego cya Kabiri.

Nyuma yaho amakipe yombi avuye kuruhuka ubwo hari ku munota wa 53, Rayon Sports yabonye igitego kimwe cy’impozamarira muri uyu mukino cyatsinzwe kuri Penaliti.

Ni igitego cyatsinzwe na Fall Ngagne nyuma  yaho Bagayogo yasunitswe mu rubuga rw’amahina, umusifuzi atanga Penaliti ininjizwa neza na Gagne yuzuza ibitego 9.

Iyi Penaliti ni nayo yatanze igitego kimwe cya Gikundiro bityo isoza itakaje uyu mukino uba uwa mbere itsinzwe mu gice kibanza cya Shampiyona y’u Rwanda 2024-2025.

Kugeza ubu Rayon Sports yashoje imikino ibanza ari iya mbere n’amanota 36 mu mikino 15 ikurikiwe na APR FC na 31 ariko isigaje umukino ifitanye n’Amagaju kuri iki Cyumweru.

2025-01-11
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yafunguye Kigali Arena, aha urubyiruko umukoro wo kugira u Rwanda igihangange

Perezida Kagame yafunguye Kigali Arena, aha urubyiruko umukoro wo kugira u Rwanda igihangange

Editorial 10 Aug 2019
Umudepite w’umufaransa yemeje ko Theoneste Nsengimana na bagenzi be bafashwe na RIB ari abakozi ba Ingabire Victoire aziko abatabariza

Umudepite w’umufaransa yemeje ko Theoneste Nsengimana na bagenzi be bafashwe na RIB ari abakozi ba Ingabire Victoire aziko abatabariza

Editorial 14 Oct 2021
Moise Mutokambali watozaga ikipe ya The Hoops Rwanda BBC akaza kugirwa umuyobozi wa tekiniki muri FERWABA yasimbujwe Habiyambere Patrick

Moise Mutokambali watozaga ikipe ya The Hoops Rwanda BBC akaza kugirwa umuyobozi wa tekiniki muri FERWABA yasimbujwe Habiyambere Patrick

Editorial 04 Mar 2021
Bamwe mu batanze ubuhamya bushinja mu Rukiko Mpuzamahanga rw’Arusha barahabwa ruswa ngo bahindure imvugo, bityo abajenosideri bagirwe abere

Bamwe mu batanze ubuhamya bushinja mu Rukiko Mpuzamahanga rw’Arusha barahabwa ruswa ngo bahindure imvugo, bityo abajenosideri bagirwe abere

Editorial 11 Dec 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Impunzi z’Abarundi 33 zifungiwe kubuza izindi kwakira inkunga
Mu Rwanda

Impunzi z’Abarundi 33 zifungiwe kubuza izindi kwakira inkunga

Editorial 29 Mar 2018
Nyuma y’amezi 13 ayobora ikipe ya APR FC, Brig Gen Déo Rusanganwa wari Chairman wayo ntakiri muri izo nshingano
Amakuru

Nyuma y’amezi 13 ayobora ikipe ya APR FC, Brig Gen Déo Rusanganwa wari Chairman wayo ntakiri muri izo nshingano

Editorial 09 Dec 2025
Kayumba Rugema wakunze kumvikana atuka abayobozi b’u Rwanda, asanga icyitwa “opozisiyo” ari ubuhungiro bw’abicanyi n’abandi banyabyaha.
Amakuru

Kayumba Rugema wakunze kumvikana atuka abayobozi b’u Rwanda, asanga icyitwa “opozisiyo” ari ubuhungiro bw’abicanyi n’abandi banyabyaha.

Editorial 14 Nov 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru