• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Munezero Valentine wakiniraga APR WVC yerekeje muri Tunisia mu ikipe ya Club Sportif Sfaxien

Munezero Valentine wakiniraga APR WVC yerekeje muri Tunisia mu ikipe ya Club Sportif Sfaxien

Editorial 06 Oct 2023 Amakuru, IMIKINO

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 5 Ukwakira 2023 nibwo umukinnyi w’ikipe ya APR y’abagore mu mikino w’intoki wa Volleyball, Munezero Valentine uzwi nka Vava yafashe indege yerekeza muri Tunisia mu ikipe ya Club Sportif Sfaxien.

Munezero Valentine yerekeje muri iyi kipe nyuma yaho yitwaye neza ubwo yakinaga imikino y’igikombe cya Afurika cya 2023 cy’ibihugu giherutse kubera mu gihugu cya Cameroon, aha Vava ari kumwe n’ikipe y’igihughu yatowe nk’umukinnyi mwiza muri batandatu bakinnye muri iryo rushanwa.

Akimara kwitwara neza muri iri rushanwa, Vava yabengutswe n’amakipe menshi atandukanye harimo nayo ku mugabane w’i Burayi ariko ikipe yo mu kiciro cya mbere muri Tunisia, Club Sportif Sfaxien imwegukanye.

Vava yerekeje mu mujyi wa Sfax aho agomba gusinya amasezerano y’umwaka umwe ushobora kongerwa mu gihe yaba yitwaye neza, aya masezerano akaba agomba gutangirana na tariki ya 8 Ukwakira 2023.

Munezero atandukanye na APR WVC nyuma y’imyaka hafi itanu yari ayimazemo, kuko yayigezemo mu mwaka wa 2018 ubwo yari avuye mu ikipe ya Integrated Polytechnic Regional College ya Kigali (IPRC-KIGALI).

Ari muri APR WVC, Vava yatwaranye nayo ibikombe bitandukanye birimo shampiyona y’u Rwanda, kwitabira imikino itandukanye yo ku mugabane wa Afurika n’andi marushanwa arimo ay’ikipe y’igihugu kuko yari asanzwe ari na Kapiteni wayo.

2023-10-06
Editorial

IZINDI NKURU

Icyinyoma cya Rwemalika Felecitee na Nzamwita Degoule  nicyo cyizambya umupira w’abagore

Icyinyoma cya Rwemalika Felecitee na Nzamwita Degoule nicyo cyizambya umupira w’abagore

Editorial 18 Aug 2016
Amafoto – Perezida Paul Kagame n’umuyobozi wa CAF mu banyacyubahiro bitabiriye isozwa rya BAL 2023

Amafoto – Perezida Paul Kagame n’umuyobozi wa CAF mu banyacyubahiro bitabiriye isozwa rya BAL 2023

Editorial 28 May 2023
Amafoto – Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bifatanyije n’abatuye Umujyi wa Kigali gukora Siporo rusange izwi nka “Car Free Day”

Amafoto – Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bifatanyije n’abatuye Umujyi wa Kigali gukora Siporo rusange izwi nka “Car Free Day”

Editorial 17 Mar 2024
Abanyaburayi n’ Amerika bavuga ko  Paul Rusesabagina atahawe ubutabera bunoze, babaswe n’ironduruhu. Bazatubwire ubutabera bwahawe Oussama Bin Laden

Abanyaburayi n’ Amerika bavuga ko  Paul Rusesabagina atahawe ubutabera bunoze, babaswe n’ironduruhu. Bazatubwire ubutabera bwahawe Oussama Bin Laden

Editorial 21 Sep 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Impamvu u Rwanda rwikuye mu bihugu byifuza kwakira igikombe cy’Isi U 17
IMIKINO

Impamvu u Rwanda rwikuye mu bihugu byifuza kwakira igikombe cy’Isi U 17

Editorial 07 Mar 2018
Abanyayuganda bitegure kwemera uruhererekane rw’ingoma ya Museveni?
INKURU NYAMUKURU

Abanyayuganda bitegure kwemera uruhererekane rw’ingoma ya Museveni?

Editorial 29 Apr 2019
Louise Mushikiwabo: ’’Gukingurira igifaransa ku rubyiruko nyafurika’’-Colette Braeckman
HIRYA NO HINO

Louise Mushikiwabo: ’’Gukingurira igifaransa ku rubyiruko nyafurika’’-Colette Braeckman

Editorial 06 May 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru