• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Munezero Valentine wakiniraga APR WVC yerekeje muri Tunisia mu ikipe ya Club Sportif Sfaxien

Munezero Valentine wakiniraga APR WVC yerekeje muri Tunisia mu ikipe ya Club Sportif Sfaxien

Editorial 06 Oct 2023 Amakuru, IMIKINO

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 5 Ukwakira 2023 nibwo umukinnyi w’ikipe ya APR y’abagore mu mikino w’intoki wa Volleyball, Munezero Valentine uzwi nka Vava yafashe indege yerekeza muri Tunisia mu ikipe ya Club Sportif Sfaxien.

Munezero Valentine yerekeje muri iyi kipe nyuma yaho yitwaye neza ubwo yakinaga imikino y’igikombe cya Afurika cya 2023 cy’ibihugu giherutse kubera mu gihugu cya Cameroon, aha Vava ari kumwe n’ikipe y’igihughu yatowe nk’umukinnyi mwiza muri batandatu bakinnye muri iryo rushanwa.

Akimara kwitwara neza muri iri rushanwa, Vava yabengutswe n’amakipe menshi atandukanye harimo nayo ku mugabane w’i Burayi ariko ikipe yo mu kiciro cya mbere muri Tunisia, Club Sportif Sfaxien imwegukanye.

Vava yerekeje mu mujyi wa Sfax aho agomba gusinya amasezerano y’umwaka umwe ushobora kongerwa mu gihe yaba yitwaye neza, aya masezerano akaba agomba gutangirana na tariki ya 8 Ukwakira 2023.

Munezero atandukanye na APR WVC nyuma y’imyaka hafi itanu yari ayimazemo, kuko yayigezemo mu mwaka wa 2018 ubwo yari avuye mu ikipe ya Integrated Polytechnic Regional College ya Kigali (IPRC-KIGALI).

Ari muri APR WVC, Vava yatwaranye nayo ibikombe bitandukanye birimo shampiyona y’u Rwanda, kwitabira imikino itandukanye yo ku mugabane wa Afurika n’andi marushanwa arimo ay’ikipe y’igihugu kuko yari asanzwe ari na Kapiteni wayo.

2023-10-06
Editorial

IZINDI NKURU

Umwe mu ba “CDR” bakuru barimbuye Abatutsi ariwe Michel Bakuzakundi yapfuye adashyikirijwe ubutabera

Umwe mu ba “CDR” bakuru barimbuye Abatutsi ariwe Michel Bakuzakundi yapfuye adashyikirijwe ubutabera

Editorial 21 Jun 2021
Bruce Melodie na Made Beat bageze muri Norvège aho bagiye mu bitaramo bizabera mu bice bitandukanye byo ku mugabane w’i Burayi

Bruce Melodie na Made Beat bageze muri Norvège aho bagiye mu bitaramo bizabera mu bice bitandukanye byo ku mugabane w’i Burayi

Editorial 07 May 2022
Abakinnyi 4 ba banyarwanda berekeje gukina muri  Slovakia

Abakinnyi 4 ba banyarwanda berekeje gukina muri Slovakia

Editorial 07 Jul 2016
Umwe mu bayobozi bakuru ba FDLR, General Nsengiyumva Secyugu Gabral yishwe na FARDC nyuma y’iminsi itatu gusa ahawe inshingano nshya muri uwo mutwe

Umwe mu bayobozi bakuru ba FDLR, General Nsengiyumva Secyugu Gabral yishwe na FARDC nyuma y’iminsi itatu gusa ahawe inshingano nshya muri uwo mutwe

Editorial 25 Oct 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

David Himbara kuri uyu wa Gatanu arongera kwitaba Urukiko rwa Toronto East Court
ITOHOZA

David Himbara kuri uyu wa Gatanu arongera kwitaba Urukiko rwa Toronto East Court

Editorial 17 Jul 2016
Abitabiriye inama ya ECCAS barimo na Perezida Kagame baganiriye ku bucuruzi n’umutekano
Mu Rwanda

Abitabiriye inama ya ECCAS barimo na Perezida Kagame baganiriye ku bucuruzi n’umutekano

Editorial 02 Dec 2016
Uganda: Hatangiye kumvwa ubujurire bw’abasaba ko imyaka ntarengwa ya Perezida iguma mu itegeko
Mu Mahanga

Uganda: Hatangiye kumvwa ubujurire bw’abasaba ko imyaka ntarengwa ya Perezida iguma mu itegeko

Editorial 16 Jan 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru