Murekezi Anastase wari usanzwe ari Minsitiri w’Intebe muri Guverinoma icyuye igiye yagizwe Umuvunyi Mukuru aho yasimbuye Aloysia Cyanzayire.
Itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri ryagaragazaga abagize guverinoma bashya ndetse n’abandi bayobozi, riravuga ko Perezida Kagame ari we wamuhaye izo nshingano.
Ubwo yakiraga indahiro ya Minisitiri w’Intebe mushya, Perezida Kagame yashimiye cyane umurava waranze Murekezi ubwo yari akiri Minsisitiri w’Intebe, amwizeza ko azakomeza gukorera igihugu mu yindi mirimo azashingwa.
Umukuru w’Igihugu yagize ati “Ndizera ko Murekezi azakomeza gukorera igihugu mu zindi nshingano zifitiye igihugu akamaro, ikindi ni uko iyo udakora umurimo umwe ushobora gukora uwundi, ndibwira rero ko Murekezi ubushake bwe n’ubwitange n’ibyo yakoze bitari imfabusa, ahubwo bizakomeza no mu yindi mirimo nayo ifitiye igihugu akamaro bitari ibyo kuba Minisitiri w’Intebe gusa, ibyo rero biraza gukurikiraho mu minsi iri imbere.”
Murekezi abaye Umuvunyi wa gatatu kuva urwo rwego rwashyirwagaho muri 2003, aho rwabanje kuyoborwa na na Senateri Tito Rutaremara nyuma aza gusimbuzwa Aloysia Cyanzayire.
Minisitiri Anastase Murekezi wavutse mu 1952, ni umugabo wubatse ufite umugore n’abana babiri. Yavukiye mu karere ka Nyaruguru mu ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda.
Ni inzobere mu buhinzi yabiherewe impamyabumenyi muri kaminuza ya Louvain-La-Neuve yo mu Bubiligi
Kuva mu 1984 kugera mu 2004 yakoze imirimo inyuranye muri minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi
Mu mwaka wa 2004 Anastase Murekezi yagizwe umunyamabanga wa Leta ushinzwe gukurikirana inganda no guteza imbere ishoramari kugera muro 2005 ubwo yabaga minisitiri ushinzwe ubuhinzi n’ubworozi.
Guhera muri 2008 kugeza muri Nyakanga 2014, Murekezi yabaye Minsitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, aho yaje kuhava agirwa Minisitiri w’Intebe akaba yahavuye ashyirwa mu Rwego rw’Umuvunyi.
Anastase Murekezi