Akanama k’inteko ya Kenya gashinzwe kujonjora amazina y’abantu bashaka kwiyamamariza itike y’ubudepite muri EALA kanze amazina y’abantu babiri ku mpamvu ziteye amatsiko.
Imitwe ibiri ya politike ifite ubwiganze bw’abadepite mu nteko ya Kenya, Jubilee na NASA, niyo yemerewe kohereza amazina 27 kugira ngo inteko nshingamategeko, azatoremo icyenda nk’abadepite bazaba bahagarariye Kenya mu nteko nshingamategeko y’umuryango w’ibihugu byo mu burasirazuba bwa Afurika (EALA).
Jubelee yohereje mu nteko amazina y’abantu 15 naho NASA yoherezayo ay’abantu 12 nk’uko amategeko abiteganya.
Amakuru dukesha ikinyamakuru Daily Nation cy’aho muri Kenya avuga yuko abo bangiwe kuziyamamariza umwanya w’ubudepite bwa EALA ni Julie Njeri Waweru wo mu ishyaka Jubilee, riyobowe na Perezida Uhuru Kenyatta, na Winfred Mutua woherejwe na NASA iyobowe na Raila Odinga.
Depite Katoo ole Metito na Senateri Aaron Cheruiyot bafatanyije kuyobora ako kanama gashinzwe ijonjora ry’amazina y’abifuza kuzahagararira Kenya muri EALA, bavuga yuko aba bategarugori bombi hari ikintu gikomeye cyane batakoze ngo babe bakwemererwa kuziyamamariza uwo mwanya. Ngo ntabwo babanje kwegura ku mirimo bari basanzwe bakora, nk’uko amategeko agenga EALA abiteganya !
Bakavuga yuko mu ijonjora baje gusanga Waweru akiri umwe mu ba deregiteri ba Kenya Youth Enterprise Fund naho Mutua akaba ari umwe mu bagize njyanama y’Akarere ka Machakos !
Aha igiteye amatsiko n’uko amazina y’abantu iyo mitwe ya politike yoherereje inteko nshingamategeko ni 27, hakazatorwamo abantu icyenda gusa bo kohereza muri EALA. Ibi bivuze yuko abandi 18 bazaba basigaye. Ubwo rero abo 18 niba barabanje kwegura ku mirimo yabo, ayo matora ya EALA azarangira bo bajya mu bushomeri !
Ako kanama kandi hari n’abandi kangiye kuzahatanira ubudepite muri EALA. Abo ni Cheruiyot Tamogei, Hellen Makome, Billy Baltazar na Humphrey Njuguna. Aba bo bari batanze kandidatire z’abo bashaka kuziyamamaza nk’abakandida bigenga, bangirwa kubera yuko dosiye zabo zitari zujuje urutonde rw’abantu 1000 bagombaga kubasinyira. Abo babasinyira kandi bagomba kuba ari abaturage ba Kenya bari kuri risiti y’itora.
Ubusanzwe inteko itaha, ari nayo ya kane ya EALA, yari gutangira imirimo yayo tariki 26/6/2017, iza gutinzwa n’uko Kenya yari itarashobora gutora abayo bo kuyihagararira muri iyo nteko nshingamategeko ya EAC.
Byari biteganyijwe yuko iyo nteko ya kane ya EALA izatangira imirimo yayo tariki 15 z’uku kwezi ariko uko bigaragara n’uko abadepite ba Kenya bakiyitindije, kuko idashobora gutangira imirimo bataraboneka.
Mbere byari biteganyijwe ko inteko ya Kenya izatora abadepite ba EALA tariki 13 z’uku ariko biza kwimurirwa tariki 14 na none z’uku. Abadepite ba Kenya baramutse batowe kuri 14, ntabwo byoroshye yuko inteko ya EALA yaterana umunsi ukurikiyeho. Aha kandi ntitwiyibagize yuko hari amashyaka abiri akomeye muri NASA asaba inteko kutazemera urutonde rwa ba bantu 12 yohererejwe n’ubuyobozi bwa NASA ngo kuko batoranijwe mu buryo bw’uburiganya ! Ayo mashyaka, Ford-Kenya na Chama cha Mashinani, ibyayo byemewe n’inteko cyangwa aramutse yiyemeje kujya mu nkiko, imirimo ya EALA yarushaho gutinda !