• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bombori bombori hagati ya Kayumba Placide na Pierre Celestin Rwalinda wamusimbuye ku buyobozi bwa FDU Inkingi   |   15 May 2026

  • APR FC na Rayon Sports zageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro 2026, zizahatanira miliyoni 12 z’Amafaranga y’u Rwanda   |   14 May 2026

  • Habura iminsi 3 ngo shampiyona irangire, Al Hilal yegukanye igikombe cy’icyubahiro cya BK Pro League 2025-2026   |   13 May 2026

  • Rwanda Premier League yemeje ko hazatangwa ibikombe bibiri bya shampiyona, bitandukanye n’ibyo FERWAFA yari yatangaje   |   12 May 2026

  • Itangazamakuru si inzira yo gushakiramo amaronko binyuze mu gukora ibyaha, ubutabera bugomba gukora akazi kabwo   |   11 May 2026

  • U Rwanda rwegukanye ibikombe bibiri bya Men’s IHF Trophy Africa/Zone 5 mu batarengeje imyaka 18 na 20   |   09 May 2026

You are at :Home»POLITIKI»Muri Kenya babiri bangiwe kwiyamamariza ubudepite bwa  EALA ku mpamvu ziteye amatsiko

Muri Kenya babiri bangiwe kwiyamamariza ubudepite bwa  EALA ku mpamvu ziteye amatsiko

Ubwanditsi 09 Dec 2017 POLITIKI

Akanama k’inteko ya Kenya gashinzwe kujonjora amazina y’abantu bashaka kwiyamamariza itike y’ubudepite muri EALA kanze amazina y’abantu babiri ku mpamvu ziteye amatsiko.

 Imitwe ibiri ya politike ifite ubwiganze bw’abadepite mu nteko ya Kenya, Jubilee na NASA, niyo  yemerewe kohereza amazina 27 kugira ngo inteko nshingamategeko,  azatoremo icyenda nk’abadepite bazaba bahagarariye Kenya mu nteko nshingamategeko y’umuryango w’ibihugu byo mu burasirazuba bwa Afurika (EALA).

Jubelee yohereje mu nteko amazina y’abantu 15 naho NASA yoherezayo ay’abantu 12 nk’uko amategeko abiteganya.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Daily Nation cy’aho  muri Kenya avuga yuko abo bangiwe kuziyamamariza umwanya w’ubudepite bwa EALA ni  Julie Njeri Waweru wo mu ishyaka Jubilee, riyobowe na Perezida Uhuru Kenyatta, na Winfred Mutua woherejwe na NASA iyobowe na Raila Odinga.

Depite Katoo ole Metito na Senateri Aaron Cheruiyot bafatanyije kuyobora ako kanama gashinzwe ijonjora ry’amazina y’abifuza kuzahagararira Kenya muri EALA, bavuga yuko aba bategarugori bombi hari ikintu gikomeye cyane batakoze ngo babe bakwemererwa kuziyamamariza uwo mwanya. Ngo ntabwo babanje kwegura ku mirimo bari basanzwe bakora, nk’uko amategeko agenga EALA abiteganya !

Bakavuga yuko mu ijonjora baje gusanga Waweru akiri umwe mu ba deregiteri ba Kenya Youth Enterprise Fund naho Mutua akaba ari umwe mu bagize  njyanama y’Akarere ka Machakos !

Aha igiteye amatsiko n’uko amazina y’abantu iyo mitwe ya politike yoherereje inteko nshingamategeko ni 27, hakazatorwamo abantu icyenda gusa bo kohereza muri EALA. Ibi bivuze yuko abandi 18 bazaba basigaye. Ubwo rero abo 18 niba barabanje kwegura ku mirimo yabo, ayo matora ya EALA azarangira bo bajya mu bushomeri !

Ako kanama kandi hari n’abandi kangiye kuzahatanira ubudepite muri EALA. Abo ni Cheruiyot Tamogei, Hellen Makome, Billy Baltazar na Humphrey Njuguna. Aba bo bari batanze kandidatire z’abo bashaka kuziyamamaza nk’abakandida bigenga, bangirwa kubera yuko dosiye zabo zitari zujuje urutonde rw’abantu 1000 bagombaga kubasinyira. Abo babasinyira kandi bagomba kuba ari abaturage ba Kenya bari kuri risiti y’itora.

Ubusanzwe inteko itaha, ari nayo ya kane ya EALA, yari gutangira imirimo yayo tariki 26/6/2017, iza gutinzwa n’uko Kenya yari itarashobora gutora abayo bo kuyihagararira muri iyo nteko nshingamategeko ya EAC.

Byari biteganyijwe yuko iyo nteko ya kane ya EALA izatangira imirimo yayo tariki 15 z’uku kwezi ariko uko bigaragara n’uko abadepite ba Kenya bakiyitindije, kuko idashobora gutangira imirimo bataraboneka.

Mbere byari biteganyijwe ko inteko ya Kenya izatora abadepite ba EALA tariki 13 z’uku ariko biza kwimurirwa tariki 14 na none z’uku. Abadepite ba Kenya baramutse batowe kuri 14, ntabwo byoroshye yuko inteko ya EALA yaterana umunsi ukurikiyeho. Aha kandi ntitwiyibagize yuko hari amashyaka abiri akomeye muri NASA asaba inteko kutazemera urutonde rwa ba bantu 12 yohererejwe n’ubuyobozi bwa NASA ngo kuko batoranijwe mu buryo bw’uburiganya ! Ayo mashyaka, Ford-Kenya na Chama cha Mashinani, ibyayo byemewe n’inteko cyangwa aramutse yiyemeje kujya mu nkiko, imirimo ya EALA yarushaho gutinda !

Casmiry Kayumba

2017-12-09
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Burundi: Perezida Nkurunziza avuga ko ataziyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu mu 2020

Burundi: Perezida Nkurunziza avuga ko ataziyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu mu 2020

Ubwanditsi 07 Jun 2018
Amakuru twacukumbuye ku buryo buhagije, arahamya ko kimwe mu bikomerezwa bya FDLR, Gen. Appolinaire Hakizimana alias Poète, atagihumeka umwuka w’abazima

Amakuru twacukumbuye ku buryo buhagije, arahamya ko kimwe mu bikomerezwa bya FDLR, Gen. Appolinaire Hakizimana alias Poète, atagihumeka umwuka w’abazima

Ubwanditsi 03 Jan 2025
Constant Mutamba: Minisitiri w’Ubutabera wa Congo Usigaye Azwi kurusha Ibikorwa Bye Bibi Kurusha Byiza

Constant Mutamba: Minisitiri w’Ubutabera wa Congo Usigaye Azwi kurusha Ibikorwa Bye Bibi Kurusha Byiza

Ubwanditsi 29 May 2025
Perezida Putin yamurikiwe Misile zifite ubukana buruta ubw’ izindi zose zabayeho

Perezida Putin yamurikiwe Misile zifite ubukana buruta ubw’ izindi zose zabayeho

Ubwanditsi 03 Mar 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umunyarwanda ati:” Aho kugira umwana agapfa ahagaze washyingura ukihanagura”
Amakuru

Umunyarwanda ati:” Aho kugira umwana agapfa ahagaze washyingura ukihanagura”

Ubwanditsi 01 Mar 2025
“Dukomeye ku buzima bwacu, nk’uko Ababiligi n’Abanyamerika bakomeye ku bwabo”- Perezida Paul Kagame
Amakuru

“Dukomeye ku buzima bwacu, nk’uko Ababiligi n’Abanyamerika bakomeye ku bwabo”- Perezida Paul Kagame

Ubwanditsi 13 Oct 2021
Loni igiye gutangiza iperereza ku mikoranire hagati ya M23 na Leta ya Kabila
HIRYA NO HINO

Loni igiye gutangiza iperereza ku mikoranire hagati ya M23 na Leta ya Kabila

Ubwanditsi 08 Dec 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru