Mu Rwanda bavuye mu matora yabaye mu mucyo no mu mutuzo, none amaso yose yerekejwe muri Kenya aho babyukira mu matora ejo kuwa kabiri tariki 8/8/2017.
Ibintu bibiri nibyo bituma ahanini abantu benshi bakurikiraniye hafi ayo matora yo muri Kenya. Icya mbere ni ukureba yuko ayo matora azaba mu mahoro nk’uko byagenze hano mu Rwanda. Icya kabiri ni ukureba yuko Uhuru Kenyatta wari usanzwe ari Perezida azongera kwegukana intsinzi nk’uko Perezida Kagame yongeye kuyegukana hano mu Rwanda.
Ku kibazo cy’uko amatora yarangwa n’amahoro aho muri Kenya gikomoka ahanini kuri za mvururu zakurikiye amatora nk’ayo muri icyo gihugu muri 2007. Kugeza ubu ariko nta kintu gikomeye cyo guhungabanya umutekano cyari cyagaragara uretse iyicwa ry’uwari umuyobozi w’ishami ry’itumanaho n’ikorana buhanga muri komisiyo y’amatora (IEBC), Chris Musando.
Kuba ariko Kenya yinjiye mu matora nta bikorwa bikomeye byo guhungabanya umutekano byari byigaragaza ntabwo bivuze yuko ibintu bigomba kurangira mu mutuzo nk’uko byagenze hano mu Rwanda. No muri 2007 amatora yakozwe mu mutuzo ariko imvururu zaduka nyuma yo gutangaza ibyayavuyemo. Abo ku ruhande rwa Raila Odinga banze kwemera yuko Mwai Kibaki ariwe wari wayatsinze, umuriro uraka abantu baricwa abandi bakaba batarasubira mu byabo kugeza ubu !
Perezida Uhuru Kenyatta
Ku bijyanye n’uko Kenyatta nawe yakongera gutsinda amatora nk’uko Kagame yongeye kuyatsinda hano mu Rwanda biragoranye kumenya kuko ayo matora ya Kenya arimo imibare myinshi.
Bitandukanye no mu Rwanda no mu gihugu bituranye cya Tanzania, amatora muri Kenya ashingira ku moko aho gushingira ku cyo uwiyamamaza yamariye cyangwa babona azamarira igihugu.
Nubwo muri Kenya abazahatanira umwanya wa Perezida wa Repubulika ari umunani ari uwo mwanya ugomba kwegukanwa na Uhuru Kenyatta cyangwa Raila Odinga. Aba bagabo bombi ntabwo ari ubwambere bahataniye uwo mwanya kuko no mu matora ya 2012 bawuhataniye, Kenyata akawegukana abonye amajwi atageze kuri 51 % !
Abanyakenya binjiye mu matora bugarijwe n’amapfa akabije akomoka ku ibura ry’imvura, ruswa ivugiriza, ifaranga guta agaciro, ubushomeri bukabije rimwe n’imyigaragambyo y’abakozi nk’abaganga. Ntabwo ariko usanga abakandida Perezida bibanda cyane ku buryo bazakemura ibyo bibazo, ahubwo ugasanga bari mu mibare y’amajwi bazayora azaba aturutse ku moko abashyigikiye.
Raila Odinga
Amoko muri Kenya afite abantu benshi ni atanu, ugasanga abo bakandida bitegura intsinzi ariyo babarizwamo. Ayo moko ni Kikuyu (miliyoni 6.6), Luhya (miliyoni 5.3), Kalenjin (miliyoni 5.0), Luo (miliyoni 4.0) na Kamba (miliyoni 3.9).
Uko rero niko ubushize Uhuru Kenyatta ( Kikuyu) yishyize hamwe na William Ruto ( Kalenjin ) batsinda amatora ya 2012, ikaba ari nayo mpamvu ubu Raila Odinga (Luo) yishize hamwe na Musaliya Mudavad ( Luhya) na Jalonzo Musyoka ( Kamba).
Abo muri Jubilee ya Kenyatta na NASA ya Odinga bagenda kandi biyegereza abantu bakomeye kuva mu yandi moko babasezeranya imyanya ikomeye muri leta cyangwa ubufasha mu kwiyamamariza indi myanya muri aya matora. Muri aya matora azakorwa ejo muri Kenya uretse umwanya w’umukuru w’igihugu bazaba banahatanira imyanya y’ubudepite, ubusenateri, ba guverineri b’intara n’ubumeya.
Kayumba Casmiry