• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Muri Kongo abadepite barigaragambya binubira kudahembwa. Ko u Rwanda rwikorezwa imizigo yose ya Kongo, ibi nabyo rubifitemo uruhare?

Muri Kongo abadepite barigaragambya binubira kudahembwa. Ko u Rwanda rwikorezwa imizigo yose ya Kongo, ibi nabyo rubifitemo uruhare?

Editorial 07 Jun 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Mu gihe intambara ica ibintu mu burasirazuba bwa Kongo, aho ingabo z’icyo gihugu zihanganye n’umutwe wa M23, abakurikiranira hafi ibyo muri icyo gihugu barahamya ko ibintu bishobora kurushaho kudogera, intandaro y’ibibazo byose ikaba ari imiyoborere mibi kurusha ahandi hose ku isi.

Dore nk’ubu kuva kuri uyu wa mbere tariki 06 Kamena 2022, abadepite bahagarariye Kinshasa mu nteko ishinga amategeko bicaye kuri ministeri y’imari, bishyuza ibirarane by’imishahara y’amezi atatu.

Ikikwereka ko ibyo muri Kongo ari agahomamunwa kandi, ayo mafaranga aba yarasohotse mu isanduku ya Leta, ariko akaruhukira mu mifuka y’abazi kurya utwabo bakarya n’utw’abandi. Kunyereza ibya rubanda byabaye umuco muri Kongo, kandi nta ngoma n’ imwe yigeze irwanya iyi myitwarire ibabaje uko zagiye zisimburana ku butegetsi.

Ba Martin Fayulu, Denis Mukwege n’abandi birirwa batukana, bazerekane uruhare rw’uRwanda muri uwo mwanda.

Nyuma y’ iminsi mike gusa intambara yubuye muri Kongo, hari abasirikari babarirwa mu icumi, barimo n’abafite amapeti akomeye mu ngabo za Kongo, FARDC, bafatiwe mu cyuho bagurisha intwaro mu mitwe yitwaje intwaro, harimo na M23 bahanganye. Ibi si bishya kandi, kuko kuva M23 yavuka yivugira ko mu ntwaro barwanisha inyinshi bazigura n’ igisirikari cya Leta.

Iyo usesenguye imyumvire y’Abanyekongo benshi, usanga badahangayikishijwe n’ ejo hazaza h’ igihugu cyabo. Ubonye icyo asahura akishyirira mu nda, biba bihagije ubundi akicereza “Ndombolo”. Abenshi ni ba”ntibindeba”(irresponsible), ari nabyo biha icyuho abategetsi babi bashaka kwiyibira. Aka kavuyo niko gafasha imitwe itabarika kuvuka buri munsi, ikikatira agace ishaka ubundi ikica igakiza. Ibyegeranyo binyuranye byakomeje gushinja ubutegetsi gukorana n’imitwe y’inyeshyamba, bakanagabana ibyo basahuye abanturage.

Kudashyira mu gaciro no gutinya guhangana n’ibibazo, ni byo biranga benshi mu Banyekongo, barimo n’ abize muri za kaminuza zikomeye ku isi. Aba nibo usangana amagambo asuzuguritse ku mbuga nkoranyambaga mu bifaransa bya karundura, batukana, basebanya, bakwiza ibinyoma n’urwango. Baravuga kurusha uko bakora.

Bahora barata”umutungo kamere udasanzwe” , nyamara ntibashobore gusobanura icyo ubamariye, ngo igice kinini cyane cy’Abanyekongo kive mu bukene bukabije, bakarya iminwa,
Kubera kubura igisobanuro cy’ubunyanda, ubugwari, no kuba ba “katabirora” biranga benshi mu Banyekongo, bahitamo gushaka uwo begekaho akaga bavukanye bakazanarinda bagasazana.

Ese ko kuva mu myaka ya za 60 ubwo intara ya Katanga yashakaga kwigenga, nabwo ni uRwanda rwari rubiri inyuma?
Mu by’ukuri, igihe cyose Abanyekongo bazaba bataramenya kandi ngo bemere ko ikibazo cyabo ari imiborere yaboze, ibintu bizarusaho kujya irudubi. Gutuka no kwanga uRwanda, babizi neza ko batazarwimura ngo rureke kuba umuturanyi, guhamagarira abaturage gutsemba benewabo babaziza gusa ko bavuga ikinyarwanda, byose ntacyo bizafasha, uretse kubongerera akaga.

Abanyekongo baba mu Rwanda bagombye kuba abahamya, bakabwira abasigaye mu gihugu n’abatuye mu mahanga, ko uRwanda ntacyo rupfa nabo, ko ahubwo rwabafasha kwishakamo ibisubizo, nk’uko rwabyikoreye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ibindi byose ni amahomvu adatanga umuti w’ibibazo.

2022-06-07
Editorial

IZINDI NKURU

Uganda yasabwe kurekura Abanyarwanda badafite ibyo bashinjwa bakava mu busho bafungiyemo

Uganda yasabwe kurekura Abanyarwanda badafite ibyo bashinjwa bakava mu busho bafungiyemo

Editorial 16 Sep 2019
Police HC yinjiye muri 1/2 cy’irushanwa Nyafurika y’i Burasirazuba imaze gutsinda Nyuki HC

Police HC yinjiye muri 1/2 cy’irushanwa Nyafurika y’i Burasirazuba imaze gutsinda Nyuki HC

Editorial 03 Dec 2021
Abahoze muri RNC bararyoza Kayumba amaraso y’abanyarwanda akomeje kumenekera Minembwe-RD Congo

Abahoze muri RNC bararyoza Kayumba amaraso y’abanyarwanda akomeje kumenekera Minembwe-RD Congo

Editorial 06 Jul 2019
Uganda: Justine Bagyenda Mu Mazi Abira Nyuma Yo Kubangamira Igurishwa Rya Crane Bank, Museveni Yari Afitemo Inyungu

Uganda: Justine Bagyenda Mu Mazi Abira Nyuma Yo Kubangamira Igurishwa Rya Crane Bank, Museveni Yari Afitemo Inyungu

Editorial 04 Dec 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kuri iki cyumweru umutoza mukuru wa Kiyovu SC Kerekezi Olivier aragera mu Rwanda avuye muri Sweden
Amakuru

Kuri iki cyumweru umutoza mukuru wa Kiyovu SC Kerekezi Olivier aragera mu Rwanda avuye muri Sweden

Editorial 23 Apr 2021
Kagame yaganiriye na Magufuli ku bucuruzi, ubuhahirane na politiki
POLITIKI

Kagame yaganiriye na Magufuli ku bucuruzi, ubuhahirane na politiki

Editorial 08 Mar 2019
James Munyandinda wiyise Jackson Munyeragwe ashinja ingabo zahoze ari iza APR, uruhare mu ihanurwa ry’indege ya Habyarimana  ni muntu ki ?
ITOHOZA

James Munyandinda wiyise Jackson Munyeragwe ashinja ingabo zahoze ari iza APR, uruhare mu ihanurwa ry’indege ya Habyarimana ni muntu ki ?

Editorial 20 Oct 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru