Umujyanama spesiyali wa LONI mu kuburizamo jenoside, Adama Dieng, ariyama abategetsi mu Burundi kutazongera gupfobya jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda akanabibutsa yuko imvugo za bamwe muri bo zo kuyihembera mu Burundi zikurikiranirwa hafi !
Mu itangazo ryasohorewe New York, ku cyicaro gikuru cya LONI, ejo tariki 24/08/2016, Dieng yavuze yuko aterwa impungenge n’amagambo y’abategetsi abiba urwango ruganisha mu bwicanyi. Muri iryo tangazo Adama Dieng ati urugero rwa hafi ni amagambo aherutse kuvugwa n’umutegetsi wo hejuru muri CNDD-FDD, ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi !
Pascar Nyabenda
Mu butumwa Pascar Nyabenda yatanze nka Perezida wa CNDD-FDD tariki 16 z’uku kwezi, bukaba bunagaragara kuri website y’iryo shyaka, yavuze yuko jenoside yatangajwe ko yakorewe abatutsi mu Rwanda ari ikintu cyahimbwe n’umuryango mpuzamahanga ( International Community) ngo gikoreshwe gukuraho leta y’abahutu yariho icyo gihe ( Montages Genocidaires Contre le Gouvernent dit Hutu de Kigali) !
Dieng ati amagambo nk’ayo adafite agaciro, wasesenguramo gupfobya jenoside, ashobora gutuma amako asubiranamo haba mu Burundi cyangwa inyuma y’imipaka yabwo.
Adama Dieng
Mu nama ya CNDD-FDD yabaye tariki 20 z’uku kwezi umwanya wa Perezida w’ishyaka wavanyweho, Nyabenda ajyana nawo ariko ibyo ntaho bihuriye n’ayo magambo ye gupfobya jenoside kuko ibyo ari ibisanzwe mu Burundi cyane uhereye Mata umwaka ushize. Nyabenda nubwo uwo mwanya wa Perezida yari afite mu ishyaka wakuweho ariko aracyari Perezida w’inteko nshingamategeko.
Interahamwe
Iyo raporo ya Dieng ikagaragaza kandi yuko ibintu mu Burundi byifashe nabi kuko havugwa ubwicanyi, abantu kuburirwa irengero, iyicarubozo n’ifungwa ritisunze amategeko rikorerwa abatavuga rumwe na leta.
Umugambi ni ugutsemba Abatutsi
Dieng akavuga yuko urubyiruko rw’ishyaka CNDD-FDD rwitwa imbonerakure rushinjwa kuba ruri muri ayo marorerwa akorerwa inzirakarengane mu Burundi ngo kandi hakaba n’amakuru avuga yuko izo Mbonerakure ziyemeje kubiba ubwicanyi n’ubundi buguzi bwa nabi bishingiye mu moko ! Dieng agatangazwa n’uko na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu mu Burundi yiyemereye yuko imbonerakure ari rumwe mu nzego z’igihugu zibungabunga umutekano !
Adama Dieng akibutsa leta y’u Burundi yuko ifite inshingano zo kubungabunga umutekano w’abantu, hatitawe ku moko cyangwa umurongo wa politike babarizwamo, ikanirinda icyo aricyo cyose cyatuma amoko asubiranamo !
Izi ni za bariyeri zo guhiga Abatutsi 1994
Dieng akanabwira kandi leta y’u Burundi yuko hasohotse amagambo nk’ayo ya Nyabenda ahembera imvururu zishingiye ku moko, yakwamaganirwa kure hagasohorwa andi yubaka ubumwe mu bantu aho ku guma muri wa murongo uhembera amacakubiri !
Kayumba Casmiry