Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame n’uwa Afurika y’Epfo, Jacob Zuma, bafatwa mu buryo butandukanye haba mu bihugu byabo cyangwa se mu mahanga.
Mu gihugu cy’u Rwanda n’icya Afurika y’Epfo hari ikintu bahurizahamwe n’ibindi bihugu byinshi ku isi yuko buri uko umwaka utangiye cyangwa mu mpera zawo abakuru b’ibihugu bagira ubutumwa baha abaturage babo bababwira uko ibintu bihagaze mu gihugu, state of the nation adress. Iri jambo rikunzwe gukorerwa mu nteko nshingamategeko, kandi mu gihugu nk’u Rwanda na Afurika y’Epfo ni ngombwa kuko biri mu itegeko nshinga.
Ijambo rya Kagame ku gihugu yarivugiye mu nteko nshingamategeko ku munsi w’umushyikirano tariki 21 z’ukwezi gushize, iryo jambo rikaba ridatandukanye cyane n’iryo yavuze yifuriza abantu umwaka mushya muhire w’i 2016.
Mu ijambo ryo kwifuriza Abaturarwanda umwaka mushya muhire Perezida Paul Kagame yavuze ijambo Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga bari bategereje cyane. Yavuze yuko atakwanga icyifuzo cy’abanyarwanda akaba yemeye kuzongera kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika nyuma ya 2017.
Nyuma y’iryo jambo rya Kagame Amerika yahise itangaza yuko yatunguwe cyane n’icyo cyemezo cye kandi ngo yaramubonaga nk’umuntu wakagombye kuba intangarugero muri Afurika no ku isi hose.
Leta ya Amerika mu itangazo ryayo yavuze yuko ishima byinshi Kagame yagejeje ku Rwanda, kuko yarukuye habi akaba amaze kurugeza aheza ariko ubwo butegetsi bwa Obama bwongeraho yuko byakabaye byiza kurushaho iyo ataza guhitamo kozongera kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika nyuma yo kurangiza manda ya kabiri muri 2017.
Muri iryo jambo Kagame yagejeje ku gihugu, yavuze yuko ntawe ukwiye kubabazwa n’amahitamo y’Abanyarwanda, anavuga yuko bibabaje kumva yuko byabatunguye !
Perezida Kagame anagaragaza yuko ibibazo bikomeye Afurika ifite bitakemurwa ku buryo bworoshye nk’iyo myitwarire yo gutungurwa bikomeye.
Iryo jambo rya Kagame ku gihugu mu nteko nshingamategeko ryakomewe amashyi menshi n’impundu nyinshi, bitandukanye cyane nk’uko byagendekeye mugenzi we wo muri Afurika y’Epfo, Jacob Zuma.
Ijambo Jacob Zuma ntabwo ryigeze ryumvikana neza kuko abadepite batari bake bamuvugirizaga induru ngo yegure kandi abahano mu gihugu basaba Kagame ngo agumeho.
Perezida Zuma na Perezida Kagame
Ntabwo ari ubwa mbere Zuma akobwa mu nteko nshingamategeko kuko n’umwaka ushize ari uko byamugendekeye, abadepite babikoze bagahagarikwa na Perezida w’inteko ariko icyo cyemezo kikaza gukurwaho n’urukiko rw’ikirenga rw’icyo gihugu benshi bahamya yuko rwigenga kurusha izindi nyinshi muri Afurika.
Kayumba Casmiry