Umuriro wongeye kwaka muri RNC zombi, iya Kayumba Nyamwasa niya Rudasingwa Theogene, kuva inama y’ i Oslo muri Norway, yaba, iyo nama yahuje Abarundi na Opposition nyarwanda ikorera mu buhungiro. Leta y’u Burundi yari ihagarariwe muri iyo nama n’Ambassadeur w’u Burundi muri Norway ndetse n’umuvugizi wa Perezida w’u Burundi Willy Nyamitwe.
RNC ya Rudasingwa yari ihagarariwe na Joseph Ngarambe na Musonera Jonathan , mu bateruzi b’ibibindi hari MN Inkubiri ya Nkiko Nsengimana hari kandi Musangamfura Sixbert wa FDU-Inkingi naho mu Ishema Party hari Jeanne Mukamurenzi, wari uhagarariye Padiri Thomas Nahimana.
Kubera iyi nama ya Willy Nyamitwe, RNC ya Rudasingwa n’andi mashyaka ya Opposition, kuri ubu yateje amakimbirane akomeye hagati ya RNC zombi bapfa aba barundi. RNC ya Kayumba Nyamwasa irashinja iya Rudasingwa na Musonera, ubugambanyi bwo kwifatanya n’abarundi bagamije gupfobya Jenoside, barabashinja kandi kurya amafaranga y’abarundi no kwivanga mubibazo byabo kandi ataricyo ngo barwaniye.
Abarudi nabo bafite inyungu yo gukorana na RNC ya Rudasingwa mu gusebya u Rwanda kuko bavuga ko u Rwanda rucumbikiye abashaka gutera uburundi.
Nkiko Nsengimana wa MN Inkubiri ( Umuteruzi w’ibibindi )
Musangamfura Sixbert wa FDU-Inkingi
Jeanne Mukamurenzi, wari uhagarariye Padiri Thomas Nahimana.
Umuvugizi wa Perezida w’u Burundi Willy Nyamitwe
Hano barimo kwerekwa Film Documentaire, Nyamitwe avuga ko arimo amashusho y’intwaro z’u Rwanda zafashwe ndetse n’abasikare b’u Rwanda ngo bafatiwe mu Burundi
Munama ya Oslo muri Norway, Willy Nyamitwe yerekanye Film Documentaire irimo intwaro ngo z’u Rwanda zafatiwe k’ubutaka bw’u Burundi n’amashusho y’abasilikare bavuga ko ari ab’u Rwanda ngo bafatiwe mu Burundi, ariko HCR irabanyomoza ivuga ko ibyo ari ugukabya, atari abasilikare b’u Rwanda.
HCR iti: turabizi neza ko hari ikibazo, ariko murakabije ,sibyo.
Amakuru twabashije gucukumbura y’iyo Film Documentaire ya Willy Nyamitwe yerekaniwe mu nama Oslo n’uko amashusho yagaragaye muri iyo Film Documentaire y’intwaro n’ abasilikare , atari iby’igisilikare cy’u Rwanda, ahubwo herekanywe amashusho arimo intwaro n’abasikare by’aba Congomani b’Abatwa b’Impunyu ziba mu mashyamba ya Congo, abandi ni aba Mai Mai.
Nyuma y’inama RNC ya Rudasingwa na Leta y’u Burundi bemeranje ubufatanye hagati yabo n’abarundi, harimo guhana ibyangombwa by’inzira ( Passport ) zo kubafasha gutembera mubihugu bitandukanye cyane cyane by’Afrika muri Mobilisation na Recruitment. (Sensitization and recruitment).
Hari n’amakuru avuga ko ba Rudasingwa na Musonera bahawe n’u Burundi udufaranga biciye muri Nyamitwe, two kubafasha kwikinga inzara ibugarije muri iyi minsi.
Kuva Rudasingwa yatangira gahunda yo kwibuka Abahutu, agamije kuvuga ko mu Rwanda habaye ‘Double Genocide’ ikozwe na RPF-Inkotanyi ,abarundi batari bake batangiye ku mwibonamo kuko ariyo gahunda ya CNDD-FDD yatangiye kwigisha mu karere, ivuga ko Abatutsi bayobowe na Kagame na Museveni ngo bashaka kwigarurira akarere k’Ibiyaga bigari bityo ngo Abahutu batazabyemera , ayo ni amagambo ya Pascal Nyabenda Perezida w’Inteko Ishingamategeko mu Burundi akaba yari n’umukuru wa CNDD-FDD, kuri ubu akaba yarasimbuwe kuri uyu mwanya wo kuyobora CNDD-FDD.
Ngiyo coalition iri hagati y’abarundi na RNC ya Rudasingwa Theogene n’intamara yongeye kubura muri RNC zombi bapfa amafaranga y’abarundi.
Cyiza Davidson