Musabyimana Gaspard yari maneko mukuru wa Habyarimana aho yayoboye ikigo gishinzwe abinjira n’abasohoka, kugeza nuyu munsi ntarabasha kwiyumvisha uburyo ingabo za Habyarimana zatsinzwe imyaka 26 irashize. Musabyimana wabarizwaga mu rwego rwari ruzwi nka SCR (Sesera (SCR-Services Centraux de Renseignements) Abanyarwanda bakaba bararwitaga SESERA. Ibyo gutsindwa kwa FAR bitanyuze maneko Musabyimana, yabigaragaje mu bitabo yagiye yandika kuko nanuyu munsi aracyavuga ko FPR ari abagande, ibi niko Habyarimana yabyumva kuva mu mwaka wa 1990 kugeza ku masezerano ya N’sele yabaye 1991. Nibwo yemeye ko FPR ari Abanyarwanda atari abagande.
Usibye gutera inkunga RTLM, maneko Musabyimana yari no mu buyobozi bwayo, yashinze Radio Inkingi kuri Internet kugirango akomeze ibitekerezo bye bya Hutu-Power (Hutu Power Ideology). Iyi Radio igamije cyane gutuka no kwangisha abaturage ubuyobozi bwa Kigali ; mu kwibasira cyane abayobozi ba Kigali, Maneko Musabyimana yifashisha injiji Kayumba Rugema ubwerabwera mu mashyaka ya politiki nkaho ari umuntu uzineza abayobozi ba Kigali mu kiganiro cyabo ngo barasesengura ibyavuzwe/ibyakozwe buri cyumweru.
Kayumba Rugema, washwanye na Kayumba Nyamwasa akaniyemerera ko ingabo za P5 zari ziyobowe na Maj Mudathiru ari iza RNC, (ibyo Kayumba Nyamwasa adakozwa kubyemera mu itangazamakuru) yumvikanye kenshi ashishikariza abantu kugana imitwe y’iterabwoba. Akaba mu mvugo ye anagaragaza imvugo ya gishumba.
Mu kiganiro maneko Musabyimana yagiranye na Kayumba Rugema uyu munsi, bavuga kuri Urujeni Feza Bakuramutsa Umuyobozi Mukuru mushya mu biro bya Perezida Kagame, aho Kayumba Rugema yavuzeko Urujeni yari Umujyanama wa Minisitiri Mushikiwabo ngo anamuvugiramo kandi akaba ariwe wafataga ibyemezo.
Twakwibutsa Kayumba Rugema na Maneko Musabyimana, ko Urujeni Bakuramutsa yabaye Umunyamabanga Uhoraho muri MINAFFET mu Ukwakira 2018 igihe Minisitiri Mushikiwabo yatorerwaga kuba Umunyamabanga Mukuru wa FRANCHOPHONIE. Ikindi Rugema na maneko Musabyimana babeshya nuko Urujeni Bakuramutsa atakoranye na Eugene Gasana kuko yagizwe Ministre Conseiller i New York mu Ukwakira 2016, amezi abiri nyuma yuko ahamagajwe i Kigali nyuma akanga gutaha.
Mukuvangavanga, Urujeni Bakuramutsa bamwitaga Manzi Bakuramutsa; Musabyimana nka Maneko akamwibutsa ko Manzi Bakuramutsa ari uwari uhagarariye u Rwanda muri UN 1994. Abajijwe icyo bapfana, Kayumba Rugema mu guhubuka n’ubuswa bukabije ati ntacyo bapfana. Twagirango tumenyeshe Kayumba Rugema na maneko Musabyimana ko Manzi Bakuramutsa ari umubyeyi wa Urujeni Feza Bakuramutsa. Ibi bigaragaza ko bavuga ibyo batazi bigize abasesenguzi; ari ukuvuga kugirango bavuge Radio Inkingi yumve ko ifite amakuru, babone ababakurikira, Google igire amadorali ijana cyangwa maganabiri igenera Maneko Musabyimana.
Ubuzima buragoye aho bigaragazwa nuko uwahoze akuriye inzego z’iperereza ageze aho akwirakwiza ibinyoma ngo abone amadorali Ijana kukwezi, yihishe inyuma y’umwuga w’itangazamakuru. Mu bucukumbuzi Rushyashya yakoze, Maneko Gaspard Musabyimana yasanze yarabaye mubiro bishinzwe iperereza SCR, kuva muri 1984 kugeza 1991, aho yashinzwe ibiro bishinzwe abakozi ndetse akaba n’umuyobozi mukuru. Yahavuye ajya kuba Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubuzima kugeza azinze akarago akerekeza muri Kongo muri 1994.
Gaspard Musabyimana azwi mu kwica abanyapolitiki ba mbere harimo na Padiri Sylvio Sindambiwe wari uyoboye Kinyamateka nyuma yo kumujujubya amujugunyaho amazirantoki n’abandi.
Rubebe Kayumba Rugema wigira umusesenguzi uzi ibya FPR imbere y’abahoze muri MRND, niwe wafatishaga Abanyarwanda i Bugande ari kumwe na CMI by’umwihariko akaba ariwe wafashe umunyarwanda Fidele Gatsinzi agashyikirizwa CMI ikamukorera iyicarubozo.
Josee Uwase
Ariko buriye jye narumiwe koko. Nimwibaze uwo Musabyimana Gaspard yita ngo” Umusesenguzi ariwe Kayumba Rugema? Ishyano riragwira? Ese uwo Gaspard ubundi ko yari yarihaye kwandika ibitabo,asobanurira Abazungu uburyo ngo abakobwa b’i Rwanda baca imyeyo😀,nyuma aza no kubura ababigura,yaje guhirimira mu Nkingi ryari?Ni mwibaze umugabo wambika ubusa abari n’abangavu ku karubanda?? Ngubwo burere bw’abatindi.
Mutezintare Jean- Michel
Buriya rero nta bugwari nkubwa Musabyimana nari nabona. Umusesenguzi we Kayumba Rugema we n’ibindi. Ese akurahe umwanya ko nzi ko arara akiropa muri Hotel Radisson Norvege,bahurira he? Yewe Rwanda we! Wahigoje benshi