• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Musabyimana Gaspard, maneko mukuru wa Habyarimana na Kayumba Rugema mukubiba urwango mu buswa bukabije ku bayobozi b’i Kigali
Maneko Gasapard Musabyimana na Kayumba Rugema

Musabyimana Gaspard, maneko mukuru wa Habyarimana na Kayumba Rugema mukubiba urwango mu buswa bukabije ku bayobozi b’i Kigali

Editorial 19 Mar 2020 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Musabyimana Gaspard yari maneko mukuru wa Habyarimana aho yayoboye ikigo gishinzwe abinjira n’abasohoka,  kugeza nuyu munsi ntarabasha kwiyumvisha uburyo ingabo za Habyarimana zatsinzwe imyaka 26 irashize. Musabyimana wabarizwaga mu rwego rwari ruzwi nka SCR (Sesera (SCR-Services Centraux de Renseignements) Abanyarwanda bakaba bararwitaga SESERA. Ibyo gutsindwa kwa FAR bitanyuze maneko Musabyimana,  yabigaragaje mu bitabo yagiye yandika kuko nanuyu munsi aracyavuga ko FPR ari abagande, ibi niko Habyarimana yabyumva kuva mu mwaka wa 1990 kugeza ku masezerano ya N’sele yabaye 1991. Nibwo yemeye ko FPR ari Abanyarwanda atari abagande.

Usibye gutera inkunga RTLM, maneko Musabyimana yari no mu buyobozi bwayo,  yashinze Radio Inkingi kuri Internet kugirango akomeze ibitekerezo bye bya Hutu-Power (Hutu Power Ideology). Iyi Radio igamije cyane gutuka no kwangisha abaturage ubuyobozi bwa Kigali ; mu kwibasira cyane abayobozi ba Kigali, Maneko Musabyimana yifashisha injiji Kayumba Rugema ubwerabwera mu mashyaka ya politiki nkaho ari umuntu uzineza abayobozi ba Kigali mu kiganiro cyabo ngo barasesengura ibyavuzwe/ibyakozwe buri cyumweru.

Kayumba Rugema, washwanye na Kayumba Nyamwasa akaniyemerera ko ingabo za P5 zari ziyobowe na Maj Mudathiru ari iza RNC, (ibyo Kayumba Nyamwasa adakozwa kubyemera mu itangazamakuru) yumvikanye kenshi ashishikariza abantu kugana imitwe y’iterabwoba. Akaba mu mvugo ye anagaragaza imvugo ya gishumba.

Mu kiganiro maneko Musabyimana yagiranye na Kayumba Rugema uyu munsi, bavuga kuri Urujeni Feza Bakuramutsa Umuyobozi Mukuru mushya mu biro  bya Perezida Kagame, aho Kayumba Rugema yavuzeko Urujeni yari Umujyanama wa Minisitiri Mushikiwabo ngo anamuvugiramo kandi akaba ariwe wafataga ibyemezo.

Twakwibutsa Kayumba Rugema na Maneko Musabyimana, ko Urujeni Bakuramutsa yabaye Umunyamabanga Uhoraho muri MINAFFET mu Ukwakira 2018 igihe Minisitiri Mushikiwabo yatorerwaga kuba Umunyamabanga Mukuru wa FRANCHOPHONIE. Ikindi Rugema na maneko Musabyimana babeshya nuko Urujeni Bakuramutsa atakoranye na Eugene Gasana kuko yagizwe Ministre Conseiller i New York mu Ukwakira 2016, amezi abiri nyuma yuko ahamagajwe i Kigali nyuma akanga gutaha.

Mukuvangavanga, Urujeni Bakuramutsa bamwitaga Manzi Bakuramutsa; Musabyimana nka Maneko akamwibutsa ko Manzi Bakuramutsa ari uwari uhagarariye u Rwanda muri UN 1994. Abajijwe icyo bapfana, Kayumba Rugema mu guhubuka n’ubuswa bukabije ati ntacyo bapfana. Twagirango tumenyeshe Kayumba Rugema na maneko Musabyimana ko Manzi Bakuramutsa ari umubyeyi wa Urujeni Feza Bakuramutsa. Ibi bigaragaza ko bavuga ibyo batazi bigize abasesenguzi; ari ukuvuga kugirango bavuge Radio Inkingi yumve ko ifite amakuru, babone ababakurikira, Google igire amadorali ijana cyangwa maganabiri igenera Maneko Musabyimana.

Ubuzima buragoye aho bigaragazwa nuko uwahoze akuriye inzego z’iperereza ageze aho akwirakwiza ibinyoma ngo abone amadorali Ijana kukwezi, yihishe inyuma y’umwuga w’itangazamakuru. Mu bucukumbuzi Rushyashya yakoze, Maneko Gaspard Musabyimana yasanze yarabaye mubiro bishinzwe iperereza SCR, kuva muri 1984 kugeza 1991, aho yashinzwe ibiro bishinzwe abakozi ndetse akaba n’umuyobozi mukuru. Yahavuye ajya kuba Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubuzima kugeza azinze akarago akerekeza muri Kongo muri 1994.

Gaspard Musabyimana azwi mu kwica abanyapolitiki ba mbere harimo na Padiri Sylvio Sindambiwe wari uyoboye Kinyamateka nyuma yo kumujujubya amujugunyaho amazirantoki n’abandi.

Rubebe Kayumba Rugema wigira umusesenguzi uzi ibya FPR imbere y’abahoze muri MRND, niwe wafatishaga Abanyarwanda i Bugande ari kumwe na CMI by’umwihariko akaba ariwe wafashe umunyarwanda Fidele Gatsinzi agashyikirizwa CMI ikamukorera iyicarubozo.

2020-03-19
Editorial

IZINDI NKURU

Liberat Mfumukeko, Umunyamabanga Mukuru wa EAC amaze guhunga ibikorwa byo Kwibuka inshuro enye mu myaka ine amaze ayobora uyu Muryango

Liberat Mfumukeko, Umunyamabanga Mukuru wa EAC amaze guhunga ibikorwa byo Kwibuka inshuro enye mu myaka ine amaze ayobora uyu Muryango

Editorial 08 Apr 2020
Umubiligi  uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside  wavugiraga  Umuryango wa  Rwigara yasabye Imbabazi

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa Rwigara yasabye Imbabazi

Editorial 11 Sep 2017
Kabuga Felesiyani ntiyitanze yaguwe gitumo, menya byose uko byagenze, gahunda ya Guma Murugo mu Bufaransa yabigizemo uruhare

Kabuga Felesiyani ntiyitanze yaguwe gitumo, menya byose uko byagenze, gahunda ya Guma Murugo mu Bufaransa yabigizemo uruhare

Editorial 21 May 2020
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye inama ya FOCAC mu Bushinwa

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye inama ya FOCAC mu Bushinwa

Editorial 01 Sep 2018

2 Ibitekerezo

  1. Josee Uwase
    March 20, 20209:06 am -

    Ariko buriye jye narumiwe koko. Nimwibaze uwo Musabyimana Gaspard yita ngo” Umusesenguzi ariwe Kayumba Rugema? Ishyano riragwira? Ese uwo Gaspard ubundi ko yari yarihaye kwandika ibitabo,asobanurira Abazungu uburyo ngo abakobwa b’i Rwanda baca imyeyo?,nyuma aza no kubura ababigura,yaje guhirimira mu Nkingi ryari?Ni mwibaze umugabo wambika ubusa abari n’abangavu ku karubanda?? Ngubwo burere bw’abatindi.

    Subiza
  2. Mutezintare Jean- Michel
    March 20, 20209:38 am -

    Buriya rero nta bugwari nkubwa Musabyimana nari nabona. Umusesenguzi we Kayumba Rugema we n’ibindi. Ese akurahe umwanya ko nzi ko arara akiropa muri Hotel Radisson Norvege,bahurira he? Yewe Rwanda we! Wahigoje benshi

    Subiza

Leave a Reply to Josee Uwase Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Burundi: Willy Nyamitwe yarusimbutse, umwe mu bamurindaga ahasiga ubuzima
ITOHOZA

Burundi: Willy Nyamitwe yarusimbutse, umwe mu bamurindaga ahasiga ubuzima

Editorial 29 Nov 2016
Umuyobozi wa FERWAFA yasabye imbabazi Abanyarwanda
Mu Rwanda

Umuyobozi wa FERWAFA yasabye imbabazi Abanyarwanda

Editorial 24 Mar 2017
Ubushakashatsi bwagaragaje icyuho mu Itangazamakuru  ryo mu Rwanda
Mu Rwanda

Ubushakashatsi bwagaragaje icyuho mu Itangazamakuru ryo mu Rwanda

Editorial 26 May 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru