• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Musanze: Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro Singita Kwitonda Lodge

Musanze: Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro Singita Kwitonda Lodge

Editorial 01 Aug 2019 INKURU NYAMUKURU, UBUKERARUGENDO

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, aherekejwe na Madame Jeannette Kagame, yafunguye ku mugaragaro Hoteli yitwa yuzuye itwaye miliyoni 25 z’amadolari.

Perezida Kagame yashimiye umushoramari Luke Boites kuba yarahisemo gushora imari mu Rwanda, asaba ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru gushyigikira iryo shoramari riri mu bigiye kurushaho kugaragaza u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga mu bukerarugendo.

Umuhango wo gufungura ku mugaragaro iyo Hoteli wabereye mu Murenge wa Nyange mu Karere ka Musanze, ari na ho yubatse.

Perezida Kagame ,Ati “Iki ni igikorwa gikomeye ku kurengera ibidukikije muri Afurika n’iterambere ry’urwego rwo kwakira abantu kuri uyu mugabane.”

Yavuze ko Singita ifite izina rikomeye mu bijyanye n’amahoteli, ku buryo u Rwanda rwishimiye kwakira iri zina mu yandi asanzwe mu gihugu.

Perezida Paul Kagame afungura Singita Kwitonda Lodge

Yanashimye amahitamo y’ibikoresho byifashishijwe mu kubaka ndetse n‘uburyo bwifashisha ingufu z’izuba bwahubatswe n’imbaraga zashyizwe mu kwita ku gace iyi nyubako iherereyemo.

Yashimangiye ko kimwe na Singita, u Rwanda rushaka kwakira neza abarugana, aho gutanga serivisi nziza bigomba kuba ku isonga.

Yakomeje ati “Ndanasaba abantu batuye hano gukora cyane kugira ngo bahuze n’ibikenewe n’iyi Lodge, kugira ngo bizajye bigurishwa hano.”

Uwashinze Singita, Luke Bailes, yashimiye Perezida Kagame n’abandi bose batumye Singita ibasha gufungura inyubako mu Rwanda, bityo inzozi zayo zigahinduka impamo nyuma y’imyaka itanu y’imirimo inyuranye muri iki gihugu.

Yakomeje ati “Dushimishijwe no kugira uruhare mu kurengera ibidukikije ndetse no gutanga umusanzu mu rwego rwo kwakira abantu mu Rwanda.”

Hotel Singita yubatse hafi y’ibirunga bya Sabyinyo, Gahinga na Muhabura. Yubatswe ku gitekerezo cy’umugabo witwa Luke Boites ubwo yageraga muri iryo shyamba mu mwaka wa 2011 arahishimira asanga akwiye kuhubaka inyubako ayita Singita Kwitonda Lodge.

2019-08-01
Editorial

IZINDI NKURU

Inama yahuje u Rwanda na Uganda yemeje ko gushyamirana byabereye ku butaka bw’u Rwanda

Inama yahuje u Rwanda na Uganda yemeje ko gushyamirana byabereye ku butaka bw’u Rwanda

Editorial 27 May 2019
Nimudakoresha ubwonko bwanyu buzapfa ubusa -Perezida Kagame

Nimudakoresha ubwonko bwanyu buzapfa ubusa -Perezida Kagame

Editorial 20 Aug 2018
U Burundi Bufite Nyunguki Muguteza Akaduruvayo Muri Sud-Kivu No Mu Karere Kose

U Burundi Bufite Nyunguki Muguteza Akaduruvayo Muri Sud-Kivu No Mu Karere Kose

Editorial 28 Aug 2018
Ibyo Kagame na Museveni bemeranyije ku kibazo cy’ishimutwa ry’abanyarwanda muri Uganda

Ibyo Kagame na Museveni bemeranyije ku kibazo cy’ishimutwa ry’abanyarwanda muri Uganda

Editorial 26 Mar 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ibikorwa by’ingenzi bigaragaza itegurwa rya Jenoside mu mezi ya Werurwe 1991-1994
ITOHOZA

Ibikorwa by’ingenzi bigaragaza itegurwa rya Jenoside mu mezi ya Werurwe 1991-1994

Editorial 05 Apr 2017
Tour du Rwanda: Rugg yegukanye agace kabanza
IMIKINO

Tour du Rwanda: Rugg yegukanye agace kabanza

Editorial 13 Nov 2016
Ububiligi: Uko  Apotre Paul Gitwaza yanyuze mu myanya y’intoki Abapolisi bari baje kumuta muri yombi biturutse ku kagambane ka Bishop Bienvenue?
ITOHOZA

Ububiligi: Uko Apotre Paul Gitwaza yanyuze mu myanya y’intoki Abapolisi bari baje kumuta muri yombi biturutse ku kagambane ka Bishop Bienvenue?

Editorial 10 Jun 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru