• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Musanze: Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro Singita Kwitonda Lodge

Musanze: Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro Singita Kwitonda Lodge

Editorial 01 Aug 2019 INKURU NYAMUKURU, UBUKERARUGENDO

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, aherekejwe na Madame Jeannette Kagame, yafunguye ku mugaragaro Hoteli yitwa yuzuye itwaye miliyoni 25 z’amadolari.

Perezida Kagame yashimiye umushoramari Luke Boites kuba yarahisemo gushora imari mu Rwanda, asaba ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru gushyigikira iryo shoramari riri mu bigiye kurushaho kugaragaza u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga mu bukerarugendo.

Umuhango wo gufungura ku mugaragaro iyo Hoteli wabereye mu Murenge wa Nyange mu Karere ka Musanze, ari na ho yubatse.

Perezida Kagame ,Ati “Iki ni igikorwa gikomeye ku kurengera ibidukikije muri Afurika n’iterambere ry’urwego rwo kwakira abantu kuri uyu mugabane.”

Yavuze ko Singita ifite izina rikomeye mu bijyanye n’amahoteli, ku buryo u Rwanda rwishimiye kwakira iri zina mu yandi asanzwe mu gihugu.

Perezida Paul Kagame afungura Singita Kwitonda Lodge

Yanashimye amahitamo y’ibikoresho byifashishijwe mu kubaka ndetse n‘uburyo bwifashisha ingufu z’izuba bwahubatswe n’imbaraga zashyizwe mu kwita ku gace iyi nyubako iherereyemo.

Yashimangiye ko kimwe na Singita, u Rwanda rushaka kwakira neza abarugana, aho gutanga serivisi nziza bigomba kuba ku isonga.

Yakomeje ati “Ndanasaba abantu batuye hano gukora cyane kugira ngo bahuze n’ibikenewe n’iyi Lodge, kugira ngo bizajye bigurishwa hano.”

Uwashinze Singita, Luke Bailes, yashimiye Perezida Kagame n’abandi bose batumye Singita ibasha gufungura inyubako mu Rwanda, bityo inzozi zayo zigahinduka impamo nyuma y’imyaka itanu y’imirimo inyuranye muri iki gihugu.

Yakomeje ati “Dushimishijwe no kugira uruhare mu kurengera ibidukikije ndetse no gutanga umusanzu mu rwego rwo kwakira abantu mu Rwanda.”

Hotel Singita yubatse hafi y’ibirunga bya Sabyinyo, Gahinga na Muhabura. Yubatswe ku gitekerezo cy’umugabo witwa Luke Boites ubwo yageraga muri iryo shyamba mu mwaka wa 2011 arahishimira asanga akwiye kuhubaka inyubako ayita Singita Kwitonda Lodge.

2019-08-01
Editorial

IZINDI NKURU

Ruharwa Capt Sagahutu arahamagarira urubyiruko gusanga FDLR no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi kandi atunzwe na UN

Ruharwa Capt Sagahutu arahamagarira urubyiruko gusanga FDLR no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi kandi atunzwe na UN

Editorial 07 Aug 2024
Niba Inteko Ishinga Amategeko y’Ubwongereza yaremeje ko mu Rwanda hubahirizwa uburenganzira bwa muntu, ni iki cyabuza icyo gihugu koherereza u Rwanda abajenosideri gicumbikiye?

Niba Inteko Ishinga Amategeko y’Ubwongereza yaremeje ko mu Rwanda hubahirizwa uburenganzira bwa muntu, ni iki cyabuza icyo gihugu koherereza u Rwanda abajenosideri gicumbikiye?

Editorial 29 Apr 2024
Ushobora gusiga ikikwirukaho, ariko ntiwasiga ikikwirukamo. Abajenosideri isi yababanye nto, bahora bikanga kugarurwa mu Rwanda.Nta gahinda nko kwikanga gusubira iwanyu!

Ushobora gusiga ikikwirukaho, ariko ntiwasiga ikikwirukamo. Abajenosideri isi yababanye nto, bahora bikanga kugarurwa mu Rwanda.Nta gahinda nko kwikanga gusubira iwanyu!

Editorial 21 Jan 2021
Mu basuye Pariki y’Akagera umwaka ushize, 48 % ni Abanyarwanda

Mu basuye Pariki y’Akagera umwaka ushize, 48 % ni Abanyarwanda

Editorial 22 Jan 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

RDB yatangaje ko imikino y’igikombe cy’Isi cy’Abakanyujijeho mu mupira w’Amaguru yagombaga kubera mu Rwanda itakibaye
Amakuru

RDB yatangaje ko imikino y’igikombe cy’Isi cy’Abakanyujijeho mu mupira w’Amaguru yagombaga kubera mu Rwanda itakibaye

Editorial 26 Jun 2024
Kuri iki cyumweru umutoza mukuru wa Kiyovu SC Kerekezi Olivier aragera mu Rwanda avuye muri Sweden
Amakuru

Kuri iki cyumweru umutoza mukuru wa Kiyovu SC Kerekezi Olivier aragera mu Rwanda avuye muri Sweden

Editorial 23 Apr 2021
Uburundi bwatangiye gusibanganya ibimenyetso bwica  Imbonerakure zikekwaho kuzatanga ubuhamya muri ICC
INKURU NYAMUKURU

Uburundi bwatangiye gusibanganya ibimenyetso bwica Imbonerakure zikekwaho kuzatanga ubuhamya muri ICC

Editorial 01 Dec 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru