• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Mushikiwabo yerekeje muri Cambodge, iwabo w’umwe mu basekuruza ba OIF

Mushikiwabo yerekeje muri Cambodge, iwabo w’umwe mu basekuruza ba OIF

Editorial 10 Aug 2018 INKURU NYAMUKURU

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo, uri mu rugendo rwo gushakisha amaboko yo kumushyigikira mu matora ku Bunyamabanga bukuru bw’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, OIF, kuri uyu wa Kane yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Cambodge, Prak Sokhonn mu murwa mukuru w’icyo gihugu.

Ubu, Mushikiwabo ari ku muri Asia, hakaba hari hatahiwe igihugu gifite amateka akomeye muri OIF, kuko ari cyo nkomoko ya Norodom Sihanouk wabaye umwami w’icyo gihugu, we n’abantu bazwi nka Habib Bourguiba wabaye Perezida wa Tunisia, Léopold Senghor wayoboye Sénégal na Perezida Hamani Diori wayoboye Niger, bafatwa nk’abasekuruza ba Francophonie.

Mushikiwabo yerekeje muri icyo gihugu aherekejwe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Guinea, Mamadi Touré, mu biganiro byibanze ku gushimangira umubano hagati ya Cambodge na OIF nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’icyo gihugu.

Itangazo ryasohotse rigira riti “Iyi nama yibanze ku kurebera hamwe ugushimangira umubano n’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, OIF, no kureba uko Cambodge yashyigikira kandidatire ya madamu Louise Mushikiwabo nk’Umunyamabanga Mukuru wa OIF mu matora ateganijwe kubera muri Armenie ku wa 11 na 12 Ukwakira 2018.”

Cambodge ni ubwami bugendera ku Itegeko Nshinga, buherereye mu Majyepfo y’Uburasirazuba bwa Asia. Icyo gihugu gituwe n’abaturage 16 204 486 kikagira ubuso bwa kilometero kare 181 035. Cambodge yabonye ubwigenge ku itariki ya 9 Ugushyingo 1953, nyuma y’uko kari agace gategekwa n’u Bufaransa.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Minisitiri Mushikiwabo yashimiye abanya-Cambodge ku rugwiro bamwakiranye.

Yagize ati “Nejejwe cyane n’uburyo nakiriwe mu Bwami bwa Cambodge uyu munsi, kandi nashimye uko twahuje ibitekerezo na mugenzi wanjye ku hazaza ha OIF. Inshuro igihumbi, nshimiye ibihugu bya Mekong; abanyamuryango b’imena ba OIF!”

Mekong bikomoka ku ruzi rurerure rufite iyi nyito, ruza ku mwanya wa 12 mu zifite uburebure ku Isi rukaba n’urwa karindwi rurerure muri Aziya. Iryo zina rikunda no gukoreshwa umuntu ashaka kuvuga ibihugu bihurira ku kibaya cyarwo, birimo u Bushinwa, Myanmar, Laos, Thailand, Cambodge na Vietnam.

Biteganyijwe ko Mushikiwabo azaba ahanganye mu matora n’umunya-Canada Michaëlle Jean usanzwe ari Umunyamabanga Mukuru wa OIF guhera mu 2014.

2018-08-10
Editorial

IZINDI NKURU

Ikindi cyegeranyo ku ruhare rw’Ubufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi kirashyirwa ahagaragara kuri uyu wa mbere tariki 19 Mata 2021

Ikindi cyegeranyo ku ruhare rw’Ubufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi kirashyirwa ahagaragara kuri uyu wa mbere tariki 19 Mata 2021

Editorial 19 Apr 2021
Perezida Kagame yageze mu Bufaransa mu nama y’ibihugu 7 bikize ku isi

Perezida Kagame yageze mu Bufaransa mu nama y’ibihugu 7 bikize ku isi

Editorial 25 Aug 2019
“Nta ngabo z’u Rwanda ziri Maputo” Brig Gen Rwivanga

“Nta ngabo z’u Rwanda ziri Maputo” Brig Gen Rwivanga

Editorial 04 Nov 2024
Amezi atandatu ya 2019 atazibagirana mu mateka y’Imitwe yitwaje imtwaro irwanya Leta y’u Rwanda

Amezi atandatu ya 2019 atazibagirana mu mateka y’Imitwe yitwaje imtwaro irwanya Leta y’u Rwanda

Editorial 08 Dec 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Padiri Nahimana Thomas yiyumvamo kuba Umufaransa kurusha kuba Umunyarwanda
ITOHOZA

Padiri Nahimana Thomas yiyumvamo kuba Umufaransa kurusha kuba Umunyarwanda

Editorial 24 Nov 2016
Nyuma yo gutsinda Espoir FC,  na APR FC ikanganya na As Kigali, Kiyovu SC yasubiranye umwanya wa mbere w’agateganyo
Amakuru

Nyuma yo gutsinda Espoir FC,  na APR FC ikanganya na As Kigali, Kiyovu SC yasubiranye umwanya wa mbere w’agateganyo

Editorial 23 Jan 2022
Perezida Kagame yatunguye benshi kubera ijambo yavuze ubwo yatangaga ikiruhuko kuri uyu wa Gatanu
HIRYA NO HINO

Perezida Kagame yatunguye benshi kubera ijambo yavuze ubwo yatangaga ikiruhuko kuri uyu wa Gatanu

Editorial 05 Jul 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru