Imyaka itatu irashize Miss Mutesi Jolly ashyirwa imbere mu bakobwa bitukuje mu Rwanda, hari ababimwandikira abandi bakabisakaza ku mbuga nkoranyambaga akabirenza ingohe.
Yahakanye aratsemba ko atigeze yisiga amavuta atukuza uruhu ahubwo ngo ni uko yakuze ikindi kandi camera zamufotoraga kera ngo zikaba zarahindutse.
Mutesi Jolly ntavuga rumwe n’abamushinja kuba yaritabaje abahanga mu kongera ubwiza bw’uruhu nyuma yo kwambikwa ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda, ababimuhamya ngo bafite impamvu zabo zihabanye n’ukuri kuzwi.
Mu kiganiro kirekire aheruka kugirana na KT Radio yashimangiye ko atigeze yisiga amavuta atukuza. Ibyo bamuvugaho bamunenga ngo abifata nk’ibitekerezo bwite by’abamujora.
Yagize ati “Umuntu ureba ni we ufata icyo ahitamo kuvuga. Mbifata nk’ibitekerezo bwite by’abantu. Biragoye gusubiza buri muntu ku gitekerezo bwite cye. Gusa ndabizi neza n’umutima wanjye ko ntabyo nigeze nkora. Unarebye amafoto yanjye yo mu mashuri yisumbuye, uzasanga nari mfite inweri.”
Yongeyeho ko umuntu akura agahinduka, ngo camera yamufotoye uyu munsi n’izamufotora ejo ntizishobora kumwerekana kimwe.
Yagize ati “ Umuntu arakura agahinduka. Camera yamfashe uyu munsi si yo izamfata ejo. Numfotora nisize ibirungo, undi akamfotora nta birungo mfiteho, bizaba bitandukanye. Rero kujya kwirirwa nsobanura ngo narakuze, ngo narahindutse, ntabwo bifite injyana.”
Uko imyaka ishira indi igataha, Jolly Mutesi agenda arushaho kuba inzobe bamwe bakabyuririraho bamushinja kwitukuza gusa ngo baribeshya
Iby’uko Miss Mutesi Jolly yaba yarakoresheje amavuta yitwa ‘umukorogo’ ashakisha ubwiza bw’inyongera ku ruhu rwe byatangiye kuvugwa cyane akimara gutorwa nka Nyampinga w’u Rwanda 2016.
Abagiye bamushinja ibi ahanini ‘bavugaga ko inzobe ye yagiye ihinduka kurushaho nyamara akiri muri King David aho yize amashuri yisumbuye ngo yari umuyumbu’.