• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»Mutesi Jolly ngo ntiyigeze yitukuza; biterwa na camera

Mutesi Jolly ngo ntiyigeze yitukuza; biterwa na camera

Editorial 13 Feb 2019 HIRYA NO HINO

Imyaka itatu irashize Miss Mutesi Jolly ashyirwa imbere mu bakobwa bitukuje mu Rwanda, hari ababimwandikira abandi bakabisakaza ku mbuga nkoranyambaga akabirenza ingohe.

Yahakanye aratsemba ko atigeze yisiga amavuta atukuza uruhu ahubwo ngo ni uko yakuze ikindi kandi camera zamufotoraga kera ngo zikaba zarahindutse.

Mutesi Jolly ntavuga rumwe n’abamushinja kuba yaritabaje abahanga mu kongera ubwiza bw’uruhu nyuma yo kwambikwa ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda, ababimuhamya ngo bafite impamvu zabo zihabanye n’ukuri kuzwi.

Mu kiganiro kirekire aheruka kugirana na KT Radio yashimangiye ko atigeze yisiga amavuta atukuza. Ibyo bamuvugaho bamunenga ngo abifata nk’ibitekerezo bwite by’abamujora.

Yagize ati “Umuntu ureba ni we ufata icyo ahitamo kuvuga. Mbifata nk’ibitekerezo bwite by’abantu. Biragoye gusubiza buri muntu ku gitekerezo bwite cye. Gusa ndabizi neza n’umutima wanjye ko ntabyo nigeze nkora. Unarebye amafoto yanjye yo mu mashuri yisumbuye, uzasanga nari mfite inweri.”

Yongeyeho ko umuntu akura agahinduka, ngo camera yamufotoye uyu munsi n’izamufotora ejo ntizishobora kumwerekana kimwe.

Yagize ati “ Umuntu arakura agahinduka. Camera yamfashe uyu munsi si yo izamfata ejo. Numfotora nisize ibirungo, undi akamfotora nta birungo mfiteho, bizaba bitandukanye. Rero kujya kwirirwa nsobanura ngo narakuze, ngo narahindutse, ntabwo bifite injyana.”

Uko imyaka ishira indi igataha, Jolly Mutesi agenda arushaho kuba inzobe bamwe bakabyuririraho bamushinja kwitukuza gusa ngo baribeshya

Iby’uko Miss Mutesi Jolly yaba yarakoresheje amavuta yitwa ‘umukorogo’ ashakisha ubwiza bw’inyongera ku ruhu rwe byatangiye kuvugwa cyane akimara gutorwa nka Nyampinga w’u Rwanda 2016.

Abagiye bamushinja ibi ahanini ‘bavugaga ko inzobe ye yagiye ihinduka kurushaho nyamara akiri muri King David aho yize amashuri yisumbuye ngo yari umuyumbu’.

2019-02-13
Editorial

IZINDI NKURU

‘Abo bazakomeza batungurwe’ – Mwiseneza abwira abatangariye inyogosho ye nshya

‘Abo bazakomeza batungurwe’ – Mwiseneza abwira abatangariye inyogosho ye nshya

Editorial 05 Jan 2019
Aba FDLR baba bayoboye u Burundi cyangwa ni abacancuro

Aba FDLR baba bayoboye u Burundi cyangwa ni abacancuro

Editorial 15 Sep 2019
Sebudidimba John, arwariye bikomeye mu Kigo Nderabuzima cya Cyanika aho ashinja ingabo z’igihugu cye cya Uganda kumukubita zimwita Umunyarwanda.

Sebudidimba John, arwariye bikomeye mu Kigo Nderabuzima cya Cyanika aho ashinja ingabo z’igihugu cye cya Uganda kumukubita zimwita Umunyarwanda.

Editorial 13 Dec 2019
Agatha Kanziga arataratamba ngo adashyikirizwa ubutabera, ariko amaherezo y’inzira ni munzu!Urukiko rw’Ubujurire mu Bufaransa rwateye utwatsi icyifuzo cye!

Agatha Kanziga arataratamba ngo adashyikirizwa ubutabera, ariko amaherezo y’inzira ni munzu!Urukiko rw’Ubujurire mu Bufaransa rwateye utwatsi icyifuzo cye!

Editorial 31 Aug 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amakipe 53 niyo yiyandikishije gukina icyiciro cya gatatu mu mwaka w’imikino 2023-2024
Uncategorized

Amakipe 53 niyo yiyandikishije gukina icyiciro cya gatatu mu mwaka w’imikino 2023-2024

Editorial 16 Jun 2023
RDC: Lambert Mende wari Umuvugizi wa Guverinoma ya Kabila yatangiye gukorwaho iperereza ku kwiba diyama
POLITIKI

RDC: Lambert Mende wari Umuvugizi wa Guverinoma ya Kabila yatangiye gukorwaho iperereza ku kwiba diyama

Editorial 20 May 2019
Perezida Kagame yatowe nk’Umunyafurika w’umwaka wa 2017
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yatowe nk’Umunyafurika w’umwaka wa 2017

Editorial 07 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru