• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Ngoma: Abaturage bahaye Polisi amakuru y’ahahishe imifuka itandatu y’urumogi

Ngoma: Abaturage bahaye Polisi amakuru y’ahahishe imifuka itandatu y’urumogi

Editorial 07 Aug 2017 Mu Rwanda

Abatuye akagari ka Giseri, ko mu murenge wa Gashanda, mu karere ka Ngoma, ku itariki 2 Kanama uyu mwaka babonye imifuka itandatu y’urumogi ihishe mu ishyamba riri muri aka gace hafi y’umuhanda babimenyesha Polisi y’u Rwanda.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’i Burasirazuba, Inspector of Police (IP) Jean Bosco Dusabe yavuze ko hakekwa ko abaruhahishe babitewe nuko bwabakereyeho ubwo bari barupakiye bagahitamo kuruhisha aho hantu kugira ngo baze kuruhakura bwije.

Yagize ati,”Ababimenyesheje Polisi bavuze ko mu ijoro ry’uwo munsi bumvise moto zihindira hafi y’aho urwo rumogi rwari ruhishe; bagakeka ko ari iz’abaruhishaga muri iryo shyamba. Abo baturage bagize amakenga y’ibyaberaga aho hantu ; maze bigeze mu rukerera bajya kureba ibyahakorerwaga ; maze bahasanga iyo mifuka itandatu y’urumogi; bahita babimenyesha Polisi.”

IP Dusabe yavuze ko urwo rumogi rubitse kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kirehe mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hafatwe abaruhahishe.

Yashimye abatanze amakuru yatumye urwo rumogi rufatwa agira ati,”Icya mbere Polisi ibashimira ni ukuba baragize amakenga y’ibyaberaga aho hantu ndetse bakahajya kugira ngo barebe niba nta kibi cyahakorerwaga. Ikindi ni uko bihutiye gutanga amakuru y’uko basanze urumogi aho hantu. Ibi bikwiye kubera abandi urugero; bityo twese dufatanye kurwanya iyinjizwa ry’urumogi n’ibindi biyobyabwenge mu gihugu, itundwa, icuruzwa n’ikoreshwa ryabyo.”

Yasabye buri wese wamenya abahishe urwo rumogi aho hantu n’aho baherereye kubimenyesha Polisi kugira ngo bafatwe bakorerwe dosiye .

Yagiriye inama abinjiza urumogi n’ibindi biyobyabwenge mu gihugu, ababitunda, ababikoresha n’ababicuruza kubihagarika bataragerwaho n’ingaruka zo kubikora zirimo gufungwa, uburwayi, igihombo, gucibwa ihazabu no kubatera gukora ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu, ihohotera rishingiye ku gitsina no gusambanya abana.

-7497.jpg

IP Dusabe yibukije ko gukora, guhindura, kwinjiza no kugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko bihanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaa kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000) nk’uko biteganywa n’ingingo ya 594 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

RNP

2017-08-07
Editorial

IZINDI NKURU

Gasabo: Bane bafunzwe bakekwaho kunyereza asaga Miliyoni 10 z’Ishyirahamwe ry’Abajyanama b’ubuzima

Gasabo: Bane bafunzwe bakekwaho kunyereza asaga Miliyoni 10 z’Ishyirahamwe ry’Abajyanama b’ubuzima

Editorial 04 Nov 2017
Gutwara igikombe cy’Amahoro atsinze Rayon Sports ku mukino wa nyuma, bimwe mubyo Darko Novic watandukanye na APR FC azibukirwaho

Gutwara igikombe cy’Amahoro atsinze Rayon Sports ku mukino wa nyuma, bimwe mubyo Darko Novic watandukanye na APR FC azibukirwaho

Editorial 14 May 2025
Ibuka  irasaba  LONI kwiga ku ruhare rw’u Bufaransa kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

Ibuka irasaba LONI kwiga ku ruhare rw’u Bufaransa kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

Editorial 01 Jul 2017
Kicukiro: Polisi yataye muri yombi abakwirakwiza amafaranga y’amahimbano

Kicukiro: Polisi yataye muri yombi abakwirakwiza amafaranga y’amahimbano

Editorial 20 Feb 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Seyoboka yagejejwe imbere y’urukiko rwa Gisirikare, urubanza rurasubikwa kubera Avoka
Amakuru

Seyoboka yagejejwe imbere y’urukiko rwa Gisirikare, urubanza rurasubikwa kubera Avoka

Editorial 28 Nov 2016
Uganda: Abanyarwanda 72 bafatiwe mu nzira bagarurwa mu Rwanda
INKURU ZAKUNZWE CYANE

Uganda: Abanyarwanda 72 bafatiwe mu nzira bagarurwa mu Rwanda

Editorial 03 Jul 2018
Minisitiri Bizimana yakurugutuye Gustave Mbonyumutwa washakaga “kugira abatagatifu” abajenosideri barimo se Shingiro Mbonyumutwa na Ngirumpatse
Amakuru

Minisitiri Bizimana yakurugutuye Gustave Mbonyumutwa washakaga “kugira abatagatifu” abajenosideri barimo se Shingiro Mbonyumutwa na Ngirumpatse

Editorial 03 Jun 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru