Abamotari bo mu karere ka Ngororero basabwe kwirinda ibyaha no kugira uruhare mu kubirwanya nk’uruhare rwabo mu kwicungira umutekano.
Ubu butumwa bwatanzwe ku itariki 29 Gicurasi na Inspector of Police (IP) Alexandre Minani, ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kwicungira umutekano, nyuma y’umupira w’amaguru wabahuje n’Abapolisi bakorera mu karere ka Ngororero.
Iyo nama yabereye mu murenge wa Ngororero, akagari ka Nyange aho abaturage bagera ku 2000 barimo abamotari bibumbiye muri Cooperative de Taxi Motos –Ngororero (COTEMO) bitabiriye uwo mukino wararangiye impande zombi zitsindanye igitego kimwe ku kindi.
Imikino ni bumwe mu buryo Polisi y’u Rwanda inyuzamo ubutumwa bukangurira abantu kwirinda ibyaha no kugira uruhare mu kubirwanya.
IP Minani yasabye abo baturage baje kureba uwo mukino kuba ijisho ry’umuturanyi batanga amakuru yatuma hakumirwa ibyaha ku gihe, ndetse hakaba hanafatwa uwamaze cyangwa ufite imigambi kubikora.
Yabasobanuriye ko ibiyobyabwenge bitera ababinyoye gukora ibikorwa bihungabanya ituze rya rubanda nko gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu, gusambanya abana, n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, maze abasaba kubyirinda no kugira uruhare mu kubirwanya batanga amakuru y’ababinywa, ababicuruza, n’ababitunda.
IP Minani yasabye abo banyamuryango ba COTEMO kubahiriza amategeko y’umwuga wabo harimo kubahiriza ibyapa byo ku muhanda, kudatwara imitwaro kuri moto, kutayitwaraho umugenzi urenze umwe, kuyitwara ku muvuduko wagenwe, kwambara ingofero yabugenewe (casque), kandi bagahaguruka ari uko umugenzi batwaye na we amaze kuyambara.
Yababwiye ko gukoresha terefone batwaye moto nko kwitaba uyibahamagayeho cyangwa kuyihamagaza ubwabo biri mu bishobora gutuma bakora cyangwa bagateza impanuka, maze abasaba kubyirinda.
Umuyobozi wa COTEMU, Bagabo Védaste yashimye Polisi y’u Rwanda muri aka karere kubera gusabana na bo binyuze mu mukino kandi asaba byajya biba kenshi. Yanasabye bagenzi be kubahiriza amategeko y’umwuga wabo.
RNP