Ndahiro Iranzi Isaac umaze kugira imyaka itanu y’amavuko, abenshi baramwibuka ko yavutse amara n’impyiko biri hanze kubera indwara izwi nka ‘Cloacal Exstrophy’, abagiraneza bakagoboka ababyeyi be kujya kumuvuriza mu Buhinde ariko ubu babuze itike y’indege ngo asubizweyo kuvurwa neza.
Ababyeyi ba Iranzi bashimira cyane umutima witanga w’ababafashije akavurwa ndetse akaba yaratangiye kwiga, anatsinda neza.
Ariko Mama Iranzi agaragaza ko umwana atarakira neza bakaba barabuze miliyoni eshatu n’ibihumbi 800 z’amafaranga y’u Rwanda ngo asubizwe kuvurirwa mu Buhinde nk’uko abaganga bari bamusabye kumugarura.
Mbabazi Liliane nyina wa Iranzi utuye mu Kagari ka Kabeza, Umurenge wa Kanombe, Akarere ka Kicukiro, avuga ko umwana we yagombaga gusubira kuvurizwa mu Buhinde ku nshuro ya gatatu.
Yagize ati “Minisiteri y’Ubuzima yemeye kumuvuza mu Buhinde tumaze kumujyanayo inshuro ebyiri, hashize imyaka ibiri tuvuyeyo. Bari badusabye ko tuzasubirayo kuko bagombaga kumubaga mu itako kuko ryarakutse rirangije ryishakira inzira. Ubushize banze kumubaga kuko yari akiri muto batwandikira ko tuzasubirayo mu kwezi kwa kabiri 2018 none twabuze itike hamwe n’amafaranga azamutunga we n’umurwaza.”
Mbabazi utagira akazi agira, umugabo we nta bushobozi bwo kubona amafaranga yo kuramira ubuzima bwa Iranzi.
Ati “Amafaranga dukeneye yose hamwe ni miliyoni enye ariko hari abanyeshuri b’abanyarwanda biga mu Buhinde baduhaye inkunga, ubu mfite miliyoni n’ibihumbi 200 Frw. Kubera uburwayi bwa Iranzi njye nta kazi ngira, umugabo wanjye nawe akora akazi gaciriritse ku buryo tutabona ariya mafaranga abura.”
Akomeza avuga ko inshuro ebyiri amaze kujyana umwana we kumuvuriza mu Buhinde hari impinduka byazanye mu buzima bw’umwana we, ubu nubwo atarabasha kugenda kubera ko itako ritari mu mwanya waryo, amujyana ku ishuri.
Ati “Ndamuheka nkamujyana ku ishuri akiga nk’abandi bana, ubu yiga mu mwaka wa kabiri mu ishuri ry’incuke kandi ni umuhanga.”
Uyu mubyeyi asaba abanyarwanda n’abandi bagiraneza kumufasha agasubiza umwana we kumuvuza ku nshuro ya gatatu kuko ngo abaganga bamuhaye icyizere ko nibamubaga itako azahita abasha kugenda nk’abandi bana.
Iranzi umaze kugira imyaka itanu ariko aracyakambakamba ariko nawe azi neza ko hari abagiraneza bamufasha kuvuzwa.
Mu 2014 nibwo Iranzi wafashijwe kwivuriza mu Buhinde yagarutse mu Rwanda, ababyeyi be bashimira Imana n’abagiraneza batumye umwana avurwa.
Uwaba afite ubufasha ngo Iranzi asubire mu Buhinde kwivuza, Mbabazi Liliane umubyara aboneka kuri telefoni igendanwa 0783790535.