• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

  • Ukwiyubaka kudasanzwe kwa APR FC na Rayon Sports zitegura CECAFA Kagame Cup izabera i Kigali mu mpera za Nyakanga 2026   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»Ni iki Bibiliya ivuga ku birebana na Noheli?

Ni iki Bibiliya ivuga ku birebana na Noheli?

Ubwanditsi 23 Dec 2016 ITOHOZA

Icyo Bibiliya ibivugaho

Bibiliya ntivuga itariki Yesu yavutseho, kandi ntivuga ko twagombye kwizihiza umunsi mukuru w’ivuka rye. Hari inkoranyamagambo yagize iti “Imana si yo yasabye ko abantu bajya bizihiza umunsi mukuru wa Noheli kandi uwo munsi ntuvugwa mu [Isezerano Rishya.]”—McClintock and Strong’s Cyclopedia.

Amateka ya Noheli agaragaza ko uwo munsi mukuru ukomoka mu madini ya gipagani. Bibiliya igaragaza ko iyo dusenze Imana mu buryo itemera, biyibabaza.—Kuva 32:5-7.

Amateka y’imigenzo ya Noheli

Kwizihiza ivuka rya Yesu: “Abakristo bo mu kinyejana cya mbere ntibizihizaga ivuka rya [Yesu] bitewe n’uko bumvaga ko kwizihiza ivuka ry’umuntu uwo ari we wese ari umugenzo wa gipagani.”—The World Book Encyclopedia.

Itariki ya 25 Ukuboza: Nta gihamya igaragaza ko Yesu yavutse kuri iyo tariki. Abayobozi ba kiliziya bashobora kuba barashyizeho iyo tariki kugira ngo bayihuze n’iminsi mikuru yabaga ahagana ku itariki ya 25 Ukuboza.

Ibirori no gutanga impano: Hari inkoranyamagambo yagize iti “umunsi mukuru w’Abaroma witwa Saturunaliya, wizihizwaga mu kwezi k’Ukuboza hagati, ni wo bavanyeho imyinshi mu migenzo ikurikizwa kuri Noheli. Urugero, kwizihiza uwo munsi ni byo byaje kuvamo imigenzo yo gukora ibirori bihambaye, gutanga impano no gucana za buji. Nta kazi kakorwaga kandi n’abacuruzi ntibacuruzaga,” ku munsi mukuru wa Saturunaliya.—The Encyclopædia Britannica.

Udutara bacana kuri Noheli: Hari inkoranyamagambo yavuze ko iyo abantu bo mu Burayi babaga bashaka kwirukana imyuka mibi no kwizihiza imboneko z’izuba zabagaho ahagana ku itariki ya 25 Ukuboza, batakaga amazu yabo bakoresheje “udutara tumyasa n’ibiti by’amoko yose.”—The Encyclopedia of Religion.

Uduti dukoreshwa kuri Noheli: “Hari abayobozi b’amadini gakondo ya kera yo mu Burayi bumvaga ko utwo duti dufite ububasha ndengakamere. Utwo duti badusengaga biringiye ko izuba rizongera kuboneka”.—The Encyclopedia Americana.

Igiti cya Noheli: “Gusenga ibiti byari bimenyerewe mu bapagani bo mu Burayi, kandi bakomeje no kubikoresha mu gusenga na nyuma yo guhinduka Abakristo.” Hamwe mu hantu bakomeje gukoresha igiti mu gusenga, ni mu muhango wo “gushyira igiti cya Yule [umunsi mukuru waje guhinduka Noheli] ku muryango cyangwa mu nzu mu gihe cy’iminsi mikuru yizihizwaga ahagana ku itariki ya 25 Ukuboza.”—Encyclopædia Britannica.

2016-12-23
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Himbara yongeye gushyirwa mu majwi nk’Umucengezamatwara wa RNC muri Uganda

Himbara yongeye gushyirwa mu majwi nk’Umucengezamatwara wa RNC muri Uganda

Ubwanditsi 25 Mar 2019
Bill Gates asanga amahanga akwiye kwigira ku buvuzi bw’u Rwanda

Bill Gates asanga amahanga akwiye kwigira ku buvuzi bw’u Rwanda

Ubwanditsi 28 Oct 2018
Kwataka Perezida Ni Nko Gukina N’umuriro- Uvugira Umuhungu Wa Museveni, Gen Muhoozi

Kwataka Perezida Ni Nko Gukina N’umuriro- Uvugira Umuhungu Wa Museveni, Gen Muhoozi

Ubwanditsi 22 Aug 2018
Hari abakoze Jenoside bari mu Gihugu biyita Abapagasi

Hari abakoze Jenoside bari mu Gihugu biyita Abapagasi

Ubwanditsi 14 Jan 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Hadutse imirwano mu gace ka Bunagana nyuma y’iburirwa irengero rya Gen Makenga
ITOHOZA

Hadutse imirwano mu gace ka Bunagana nyuma y’iburirwa irengero rya Gen Makenga

Ubwanditsi 14 Nov 2016
Frank Spittler utoza Amavubi, yavuze ko kongera abanyamahanga  muri Shampiyona ari ukwica umupira w’u Rwanda
Amakuru

Frank Spittler utoza Amavubi, yavuze ko kongera abanyamahanga muri Shampiyona ari ukwica umupira w’u Rwanda

Ubwanditsi 30 Aug 2024
Ingingo Z’ingenzi Z’ Urwandiko Rwa MUSONI Shafique Rusaba Guhindura Amazina
Amakuru

Ingingo Z’ingenzi Z’ Urwandiko Rwa MUSONI Shafique Rusaba Guhindura Amazina

Ubwanditsi 03 Feb 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru