• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR iracyari ihurizo rikomeye ku mutekano w’u Rwanda   |   17 Jun 2025

  • Munezero Valentine afatanyije na Mukandayisenga Benitha begukanye irushanwa rya Beach Volleyball   |   16 Jun 2025

  • APR BBC yabaye ikipe ya mbere mu Rwanda igeze ku mwanya wa Gatatu mu irushanwa rya Basketball Africa League (BAL)   |   13 Jun 2025

  • Ububirigi, ibere ritindi ryonsa imitwe yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda     |   12 Jun 2025

  • Burundi: Ntagitunguranye CNDD-FDD yihaye imyanya yose mu matora atarimo abo bari bahanganye   |   12 Jun 2025

  • Wisunga umugabo mbwa mugakubitirwa hamwe, bizwi na Frank Ntwali nyuma yo kwisunga Kayumba Nyamwasa   |   11 Jun 2025

You are at :Home»ITOHOZA»Ni iki gituma amashyaka ya Opposition akomeje gucikamo ibice : Ubusambo, Ubuswa bwinshi, Ubusambanyi n’Inda nini.

Ni iki gituma amashyaka ya Opposition akomeje gucikamo ibice : Ubusambo, Ubuswa bwinshi, Ubusambanyi n’Inda nini.

Editorial 14 Sep 2016 ITOHOZA

Muri iyi minsi mu mashyaka ya Opposition ikorera mu buhungiro haravugwa bombori bombori byatangiriye muri RNC, y’abahoze muri RPF-Inkotanyi bakaza guhunga Igihugu kubera ibyaha bitandukanye.

Kayumba yabanje kugira ibibazo byo mu murugo rwe aho bivugwa ko hari ikibazo cy’abasilkare baba nyamahanga bamusenyara urugo.

Dore uko biteye

Mu maso ya rubanda n’abanyafurika y’epfo bose, umugore wa Kayumba Nyamwasa Rosette Kayumba yakomeje kwandagaza umugabo we akora ibikorwa biteye isoni birimo ubusambanyi, ubwambuzi ndetse no gukora ibikorwa bya magendu.

Amakuru the Explosure yigeze gutangaza avuga ko uyu mugore ahabwa amafaranga atandukanye n’abasirikare bakuru muri Afurika y’epfo na Mozambike maze bagatwara uyu mugore bakajya kumusambanya asize umugabo we mu buriri.

Akaba yaragiye ahabwa impano zitandukanye n’aba basirikare bakuru umugabo we yamubaza aho yazikuye akavuga ko ari inshuti zazitanze atigeze na limwe yereka umugabo we.

Ngo igiteye agahinda n’uko iyo atorotse umugabo we nijoro agiye muri ayo mahabara, iyo bucyeye akabibazwa avuga ko yari agiye gutabara umuntu wagize ibyago n’ibindi binyoma bitandukanye abeshya umugabo tutabashije kuvuga hano.

Kayumba Nyamwasa yashatse inshuro nyinshi gutandukana n’uyu mugore nyuma y’aho yumviye izi nkuru mbi ariko ntibyamushobokera kuko abo bajenerali bavuga ko bazasaba leta y’Afurika y’epfo kumwima ubuhungiro agahitamo kwicecekera kugira ngo adakurwa amata mu kanwa.

-4034.jpg

Ibibazo byo muri RNC byageze no murugo kwa Kayumba, ubu hagati ye n’umugore we Rosette Kayumba umuriro uraka, Rosette aravugwaho ubusambanyi n’aba Generali bo muri Mozambique n’Afrika y’Epfo.

Ku bijyanye na ruswa, uyu nugore avugwaho ubucuti budasnzwe n’umujenerali wo muri Mozambike wiswe Juvenal Kayumba. Uyu mujenerali akaba ari gupangira Rosette Kayumba ubwenegihugu bwa Mozambike kugira ngo atandukane n’umugabo ajye kwibanira na Jenerali. Kugira ngo abone ubu bwenegihugu, yiyemeje kujya aryamana n’uyu mujenerali ndetse akamufasha kujya yiyitirira ubucuruzi bwe kugira ngo adasorera leta.

Inyungu afitemo

Amakuru yatugezeho avuga ko Rosette n’ubwo akorana na General nta cyizere gifatika afite cyo kuzagera ku byifuzo bye byose kubera ko umugabo we Kayumba Nyamwasa agifitanye ibibazo n’abantu na leta zitandukanye birimo kuba yarashinjwe ibyaha ndetse bikaza kumuhama akatirwa n’inkiko zo mu Rwanda.

Ubu bwenegihugu uyu mugore ahiga bukware bukazatuma ashobora kwiberaho adakurikiranweho ibyaha umugabo we yakoze. Izi zikaba ari zimwe mu mpamvu zituma uyu mugore akora ibikorwa n’ibidakorwa ngo abone ubu bwenegihugu.

Amacakubiri hagati ya Kayumba na Rudasingwa

Tumaze iminsi dushakisha impamvu nyayo yaba yaratumye Rudasingwa Theogene ashwana na Kayumba Nyamwasa kugeza n’aho batukana nk’abashumba, twabajije abantu batandukanye bakurikiranira hafi ibya politiki ya opposition nyarwanda ikorera mu buhungiro, ariko amakuru nyayo yaba bagabo basangiye akabisi n’agahiye tawayakuye i Texas muri Amerika.

-4035.jpg

Rudasingwa Theogene ( RNC- NEW ) urebana ayingwe na bagenzi be babanye muri RNC cyane cyane Kayumba Nyamwasa, ubu noneho bageze n’aho bashinjanya amarozi

Batubwiye ko uwitwa Antoinette wahoze ari ihabara rya Rusesabagina, yaje kurongorwa n’umusaza w’umuzungu, ariko kubera ko uwo muzungu ntakigenda mu gitanda yaje kuba ihabara rya Dr. Eliel (Nataki) Ntakirutimana ny’iri ibitaro « HOPITAL LAREDO » biba i Texas, uyu Antoinette niwe wapanze imishyikirano hagati ya Gen. Kayumba na Dr. Eliel Ntakirutimana, baza guhura mu ibanga rikomeye muri Afrika y’Epfo, biciye muri Rusesabagina, aho batanze idorali ritubutse kwa Kayumba.

Ndetse ngo uyu muganga Dr. Eliel (Nataki) Ntakirutimanan ntiyatanze amafaranga muri RNC wenyine kuko yajyanye n’undi muramu wa Antoinette w’umuherwe uba mu Buholandi bityo bakaba ngo baratanze kwa Kayumba, agera hafi 50.000 UDS, ngayo amafaranga Kayumba yapfuye na Rudasingwa n’ubwo badashaka ko bijya kukarubanda bakavuga ko ari ibibazo by’imiyoborere yo mu ishyaka.

Ibibazo by’abateruzi b’ibibindi

Mu minsi ishize igice cya RNC kiyobowe na kayumba nacyo ryacitsemo ibice bibiri, bamwe mu barigize bajya ku ruhande rwa Condo Gervais.

Amakuru Rushyashya yabashije kubona kuri iki kibazo avuga ko Gervais Condo wari umaze gutorwa nk’Umuhuzabikorwa mukuru wungirije wa kabiri yarakajwe n’amagambo ya kayumba aho yamwise umuteruzi w’ibibindi muri politiki, aya magambo yatumye Condo yivumbura, yitandukanya n’ agatsiko k’abasirikare b’Abatutsi kayobowe na Gen. Kayumba, kamaze kwigarurira RNC ishaje.

-4043.jpg

Gervais Condo Umuteruzi w’ibibindi

Aya magambo y’ubwishongozi yavuzwe na Gen. Kayumba Nyamwasa, yatumye abahutu bari bayobotse igice cye bakurikiye Gervais Condo bigendera. Ubu hakaba hari intambara yo gucyura Condo n’abahutu be.

Muri “Democracy In Rwanda Now” naho umuriro uraka

Nyuma y’amakimbirane ya Rudasingwa, Kayumba na Gervais Condo, bamwe mu bayoboke ba RNC nabo basubiranyemo bapfa amafaranga, abo ni abashinze igisa n’umutwe wa Politiki “Democracy In Rwanda Now”, aribo Major Robert Higiro na David Himbara, ubu nabo hagati yabo zabyaye amahari bapfa inkunga bahawe naba Congress ba Amerika ndetse na Rujugiro, kugirango barwanye manda ya gatutu ya Perezida Kagame.

-4036.jpg

Robert Higiro na David Himbara “Democracy In Rwanda Now”. nabo basubiranyemo bapfa amafaranga bahawe naba Congress ba Amerika na Rujugiro

Hagati aho hakaba hari n’amakuru avuga ko baheruka gucana inyuma kubera ubujura, aho Major Robert Higiro yaciye inyuma Himbara akajya i Virginia gushaka Umwami Kigeli ari kumwe na Cpt Cyusa bafatanyije kuba muri RNC igice cya Kayumba Nyamwasa, kugirango abahe amafaranga mu izina rya Democracy In Rwanda Now, ariko nyuma y’inkuru twasohoye muri Rushyashya Umwami Kigeli yaratwandikiye adushimira kumukiza ayo mabandi.

Ishyaka Ishema Party amacakubiri yadutse ese ashingiye kuki ?

Kuri ubu ikigezweho ni amakimbirane yadutse mu Ishyaka Ishema Party rya Tomas Nahima, uyu mu Padiri wahoze muri Diyoseze ya Cyangu nyuma akaza guhunga igihugu, akajya mubikorwa by’abahezanguni barwanya Leta y’u Rwanda yifashisheje Imbuga nkoranyambaga n’ikinyamakuru yashinze gikorera kuri Internet “ Leprophete.fr” gifite umurongo nkuwa Kangura wo kwigisha inzangano, amacakubiri n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi hamwe no kwangisha Abaturage ubuyobozi buriho.

-4038.jpg

Padiri Tomas Nahimana yoza ibyombo mu bakecuru babazungu kugirango abakuremo ama Euros yo gusebya u Rwanda, ubu nawe ibye imbwa zabirwaniyemo

Padiri Nahimana Thomas uri mubibazo by’urusobe muri ikigihe bishingiye ku mutungo w’ishyaka yanyereje nka Mitali wa PL, yari amaze iminsi azerera mu bihugu bya Mozambique, Swaziland na Malawi, Canada na Austraria n’ahandi akusanya amafaranga, abeshya impunzi n’abazungu ko azajya mu Rwanda mu mpera z’uyu mwaka kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu.

-4037.jpg

Padiri Tomas Nahimana arimo kwambura abakecuru amafaranga mu nkambi y’impunzi ababeshya ko agiye kubacyura mu Rwanda.

Muri uko kubeshya impunzi Nahimana azibwira ko zaba ziretse gutaha ngo zizataha yafashe Igihugu ntizizi ko « Kubura igihugu ari ukubura byose ».Uyu mutekamutwe ugenda abeshya abanyarwanda ngo be gutaha mu rwababyaye ngo kuko nta mutekano bagira baramutse batashye ko banakwicwa n’inzara, ariko yarangiza akiyibagiza ko imiryango ye yose iri mu Rwanda kandi ntawabuze umutekano cyangwa ngo yicwe n’inzara, abo ubwira se agirango bayobewe ko imiryango ye yibereye Rusizi, Kigali n’ahandi hose kandi iriho neza.

Nyirabayazana w’amakimbirane yadutse mu ishyaka rye Ishema , ashingiye k’umutungo yariye none amafaranga yo kujya i Kigali akaba yabuze ! Amakuru akavuga ko munama y’ishyaka iherutse kubera mu Bufaransa, abanyamuryango ngo bamubajije aho ayo mafaranga yarigitiye Padiri asubiza ko ari mubikorwa byo kwitegura kujya kwiyayamaza mu Rwanda. Ariko ntagaragarize abanyamuryango Raporo y’imikoreshereze y’umutungo,asigaye kuri compte ngo anabasobanurire aho amafaranga yo kujya i Kigali azava n’andi aho yagiye ?????.

Mugihe bamwe bemeza ko amafaranga y’Ishyaka yariwe n’abagore ba Tomas Nahimana barimo Yvonnes Uwase, Jeanne Mukamurenzi babyaranye na Nadine Claire Kasinge ndetse n’izindi nshoreke Tomas agenda atoragura hirya no hino.

-4039.jpg

Abagore ba Nahimana Tomas bamuhindutse ku isonga Jeanne Mukamurenzi bafitanye umwana w’Umuhungu

-4040.jpg

Yvonnes Uwase umukunzi mushya wa Padiri Nahimana, uyu niwe uri ku ibere

Urugero batanga ni igihe Tomas Nahimana yari kumwe na Yvonnes Uwase ubwo bari bagiye guteka umutwe mu gihugu cya Norvège(Norge, Norway), tariki ya 23/07/2016, aho Padiri yahahuriye n’uruva gusenya, uwaduhaye aya makuru yatubwiye ko ngo mugihe yari arangije inama yo guhura n, abanyarwanda, ababwira ko bagoma guteranya amafaranga kuko ibibazo bya Politiki n’imibereho bigoye mu Rwanda, ngo akaba atajyayo nta mpamba ifatika ajyanye, abategeka kuyakusanya arangije ayakubita umufuka arigendera ajya kwinezeza na Yvone Uwase mukabyiniro, aribwo Indaya yamuturutse inyuma imukubita ikintu mu mutwe Padiri yitura hasi. yahavanywe na Rurema.

-4042.jpg

Nadine Claire Kasinge uyu ngo niwe wariye menshi

-4041.jpg

Aha urukundo ruragurumana !!!

Ibi bibazo kimwe n’ibindi tuzakomeza kubabwira muri iyi minsi nibyo bishenye Opposition nyarwanda ikorera mu buhungiro. Ariko ibibazo nyamukuru biri muri aya mashyaka bishingiye kubujura, kubeshya no kurya iby’impunzi bazibeshya ko ubutegetsi bw’i Kigali bugiye kuvaho.

Nk’uko ubwanditsi bwa Rushyashya bwashoboye kubibonera gihamya, bamwe mu bayobozi bakomeye b’ishyaka Ishema nka Dr Déogratias Basesayabo na Sixbert Bitangisha bafashe icyemezo cya kigabo cyo kwegura ku mirimo yabo kubera ubwumvikane bucye n’ubuyobozi bw’ishyaka Ishema, buri mu maboko ya Padiri Thomas Nahimana.

Turacyakurura amakuru yose yo mu ishyaka rya Tomas Nahimana , ngo tumenye ko hari n’abandi barwanashyaka b’imena bashobora kwegura mu mirimo yabo, nkuko Jeanne Mukamurenzi na Marie Claire Akingeneye bamaze kwegura nabo muri iri shyaka.

Cyiza Davidson

2016-09-14
Editorial

IZINDI NKURU

Noble Marara, bwa kabiri yongeye kubeshyera u Rwanda ko rushaka kumwica

Noble Marara, bwa kabiri yongeye kubeshyera u Rwanda ko rushaka kumwica

Editorial 15 Mar 2018
Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

Editorial 14 Oct 2017
Kinyinya : Abagore babiri bikekwa ko bicuruzaga [ Indaya ] basanzwe  munzu  zabo bishwe

Kinyinya : Abagore babiri bikekwa ko bicuruzaga [ Indaya ] basanzwe munzu zabo bishwe

Editorial 15 May 2017
Uherutse gufungwa azira gupfobya jenoside yarashwe agerageza gucika bimuviramo urupfu

Uherutse gufungwa azira gupfobya jenoside yarashwe agerageza gucika bimuviramo urupfu

Editorial 21 Apr 2018

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru