Niyitegeka Winifrida w’imyaka 45 watangajwe ko ari we Mudepite wasimbuye Depite Mukayisenga Françoise witabye Imana, si mushya muri politiki kuko Inteko Ishinga Amategeko yayihozemo muri manda ya 2008-2013, na mbere y’aho yakoze imirimo itandukanye.
Kuri uyu wa Kane, tariki ya 22 Kamena, nibwo Komisiyo y’Amatora ishingiye ku Itegeko Nshinga n’itegeko rigenga amatora yatangarije Abanyarwanda ko “Niyitegeka Winifrida uri mu mwanya wa 50 ku rutonde rw’abakandida –depite b’Umuryango wa FPR Inkotanyi ari we uzasimbura nyakwigedera Depite Mukayisenga Françoise mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite.”
Niyitegeka asimbuye Depite Mukayisenga witabye Imana kuwa 12 Kamena 2017, aguye mu bitaro bya Gisirikare i Kanombe. Azatangira imirimo ye mishya nyuma yo kurahira ariko ntiharamenyekana igihe bizabera.
Niyitegeka umaze imyaka 17 yinjiye muri politiki, kuko avuga ko yayitangiye muri 2000, ari mu gusoza icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’iterambere (Master of development studies) muri Kaminuza Yigenga ya Kigali (ULK).
Yakoze imirimo itandukanye irimo iy’uburezi mu yari Komine Maraba, ubu ni mu Karere ka Huye (1997-2000); Umuhuzabikorwa wungirije wa Komisiyo y’igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge mu yari Perefegitura ya Butare (2000-2004); Umukozi w’Umuryango wa FPR Inkotanyi muri Perefegitura ya Butare no mu Karere ka Huye; Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko (2008-2013); naho kuva muri 2013 kugeza 2017 yikoreraga ku giti cye.
Niyitegeka Winifrida w’ imyaka 45, ni umugore wubatse afite abana bane.
Niyitegeka Winifrida yagizwe Umudepite asimbura Mukayisenga witabye Imana
Source : IGIHE