Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri ku kicaro gikuru cy’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, habereye umuhango w’ihererekanyabubasha hagati ya Komite Nyobozi icyuye igihe na Komite Nyobozi yatowe ku wa 27 Kamena 2021 iyobowe na Mugabo Nizeyimana Olivier .
Atangiza uyu muhango, Visi Perezida wa FERWAFA yagaragarije Komite Nyobozi nshya igitabo k’ihererekanyabubasha gikubiyemo ibikorwa byakozwe, ibikiri gukorwa n’ibitari byakorwa, Visi Perezida kandi yagaragaje ishusho y’imari y’ikigo uko ihagaze kugeza ubu.
Muri uyu muhango, Perezida Olivier yaherekejwe n’abagize Komite Nyobozi ayoboye harimo Nkusi Edmond Marie, Cyamweshi Arthur, Habiyakare Chantal na Tumutoneshe Diane.
Abandi ba Komiseri muri Komite Nyobozi nshya baherekeje Perezida Olivier Mugabo harimo Lt Col DR Herbert Gatsinzi, Me Uwanyiligira Delphine na IP Umutoni Claudette.
Mugabo Olivier agiye kuyobora iri shyirahamwe mu gihe cy’imyaka ine iri imbere, aje kuri uyu mwanya asimbuye Rtd Brgd Gen Sekamana Jean Damascene weguye kuri uyu mwanya abura umwaka umwe kuri manda ye ngo isozwe.
Atangiye imirimo kandi yo kuyobora FERWAFA, nyuma yaho kuri uyu wa mbere ku cyicaro cy’ikipe ya Mukura VS habereye umuhango w’ihererekanyabubasha hagati ya Nizeyimana Olivier wayoboraga iyi kipe akaba yarayisigiye SAKINDI Eugene inshingano zo kuyobora Mukura VS .