Nkunshuro ya mbere umuhango wo guha impamyabumenyi abanyeshuri basaga 8500 barangije muri Kaminuza y’u Rwanda, ugiye kuyoborwa na Nyakubahwa Perezida Kagame.
Kuri uyu wa Gatanu biteganijwe ko aba banyeshuri bose bazahurizwa hamwe kuri Stade Amahoro, kuko ubusanzwe buri koleji yagiraga umunsi wayo ariko ubu uko ari esheshatu byakorewe rimwe.
Harimo Koleji y’Ubumenyi Rusange (CASS), Koleji y’Ubuhinzi n’Ubuvuzi bw’Amatungo (CAVM), Koleji y’Imari n’Ubukungu, (CBE), Koleji y’Ubuvuzi n’Ubumenyi mu by’Ubuzima (CMHS), Koleji y’Uburezi (CE) na Koleji y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (CST).
Babiri mu bayirangijemo bazahabwa impamyabumenyi z’ikirenga [PhD], 324 bahabwe iz’icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Masters), mu gihe 687 bazahabwa impamyabumenyi z’amasomo bize nyuma yo gusoza ay’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza (post-graduate), naho abagera ku 6365 bahabwe impamyabumenyi z’icyiciro cya kabiri cya kaminuza (Bachelors).
Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda asobanura impamvu nyamukuru yatumye hategurwa umunsi umwe w’ibirori byo gusoza amasomo ku barangirije amashuri makuru na za kaminuza muri Kaminuza y’u Rwanda avuga ko guhuriza hamwe amakoreji yose y’iyi kaminuza mu birori bimwe ari ikimenyetso cyo kwihuriza hamwe nka Kaminuza imwe.
Ubusanzwe muri kaminuza y’u Rwanda habagaho iminsi itanu y’ibirori byo kwishimira isozwa ry’amasomo buri koreji igakora ibirori byayo byihariye ariko nabyo bikabera ku kicaro gikuru cya kaminuza y’u Rwanda.
Benshi bagiye bibaza byinshi ku mpamvu yatumye Kaminuza y’u Rwanda itegura umunsi umwe w’ ibirori ku barangije amashuri makuru na za Kaminuza, ndetse bamwe barabyishimira abandi barabyinubira nkuko bigenda kenshi iyo habaye impinduka ku bintu runaka.
Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda Prof. Philip Cotton
Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda Prof. Philip Cotton mu kiganiro yagiranye na The Newtimes yasobanuye impamvu yo guhuriza hamwe abasoje amasomo mu birori bimwe avuga ko ari ikimenyetso cyo kwihuriza hamwe nka Kaminuza imwe.
Prof.Cotton yagize ati: ” Nka kaminuza, turi ikigo kimwe gihuriyemo amashami atandukanye, turashaka kubyishimira kandi tukabigaragaza, turashaka kwishimira insinzi y’abanyeshuri bacu n’iy’amashami atandukanye ndetse n’abayobozi bayo”
Yakomeje avuga ko mu banyeshuri 8,500 bazarangiza amasomo mu byiciro bitandukanye harimo abantu badasanzwe kandi bakiri bato u Rwanda rwitezeho umusaruro udasanzwe mu gihe kizaza.
Ati: “Nzi neza ko mu banyeshuri 8,500 basoje amasomo yabo harimo abantu bakiri bato badasanzwe, bamwe babigaragarije mu mikoro bagiye bahabwa gukora muri kaminuza, abandi na bo bagiye babigaragariza mu gukorera hamwe bagamije kubaka umuryango nyarwanda”
Nkuko Prof. Philip Cotton, akomeza abitangaza, ngo mu bazasoza amasomo yabo muri uyu mwaka harimo babiri bazahabwa impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza (PhDs), hakabamo 324 bazahabwa impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza (Masters degree), 687 bazahabwa impamyabumenyi z’amasomo bize nyuma yo gusoza ay’icyiciro cya mbere cya Kaminuza (post-graduate) n’abandi 6,365 bazahabwa impamyabumenyi z’icyiciro cya mbere cya kaminuza (bachelor’s degrees)
Umwaka ushize, ku nshuro yayo ya kabiri kaminuza y’u Rwanda yahaye impamyabumenyi abagera ku bihumbi umunani (8,000) nyuma yo guhurizwamo amakoreji arindwi muri 2013 ari na bwo yiswe kaminuza y’u Rwanda (UR).
Abanyeshuri barangiza Kaminuza