Padiri Tomas Nahimana umuyobozi mukuru bw’Ishyaka ISHEMA na Nouvelle Génération, amaze iminsi abeshya impunzi z’ abanyarwanda, abarundi n’abanyekongo batuye muri Norvege, Suède, Danemark na Bruxelles ngo nibamuhe inkunga mu rwego rwo gukomeza kwisuganya ngo no kwitegura kujya gukorera politiki mu Rwanda.
Ibi kandi niko abikwirakwiza hirya no hino kuri za facebook, twitter ndetse no ku mbuga nkoranyambaga asaba amafaranga abo yita abataripfana bamwe aboherereza numero za compte ye ngo bamuhe impamba, ababeshya ko ari umukandida w’Ishyaka ISHEMA ku mwanya wa Prezida wa Repubulika mu matora ateganyijwe m’uw’2017 mu Rwanda.
Padiri Thomas NAHIMANA, mu ngendo ze hirya no hino mu bihugu bitandukanye avuga ko ari mu rwego rwo gusezera ku banyarwanda babituye, kumva ibibazo byabo, kubasobanurira no kubakangurira gushyigikira politiki yo kujya gukorera mu Rwanda, aho ngo we n’ikipe azaba ayoboye bazagera m’Ugushyingo 2016, hagamijwe kwandikisha Ishyaka ISHEMA, bikazakurikirwa nyine no kwiyamamaza.
Nguwo Nahimana agirwa inama naba cherie be
Mu gihugu cya Norvège(Norge, Norway), kuwa gatandatu, 23/07/2016 yahahuriye n’uruva gusenya, yagiye guteka umutwe ngo araganiriza abanyarwanda, ku bibazo bya politiki n’imibereho bigoye abanyarwanda by’umwihariko, ndetse n’abatuye mu karere k’ibiyabaga bigari muri rusange.
Aha muri Norway ngo yahakuye iritubutse muri iryojoro Padiri ifaranga amaze kurikubita umufuka yaraye mu kabyiniro gaherereye mu mujyi wa Norway rwagati, aha akaba yari yasohokanye ni inshoreke nshya ari nawe munyamabanga we uri kwibere witwa Yvonnes Uwase yasimbuje Mukamurenzi muri iyi minsi.
Yvonnes Uwase umu chrie mushya wa Padiri Nahimana, bari basohokanye
Mugutaha mu rukerera indaya ikomoka mu gihugu cya Nigeria ngo yambuye mugihe iyindaya yari igituye mu gihugu cy’ubufaransa aho yavuye ihunze ubugizi bwa nabi nkuko bigaragara muri raporo ya Police ya Norway, iyi ndaya kabuhariwe ngo yaje imukurikiye rwihishwa, agiye kwinjira muri hotel, yari acumbitsemo, iyo ndaya imuturuka inyuma imukubita ikintu mu mutwe Padiri yitura hasi, indaya iriruka.
Yvone Uwase nka cherie wa Padiri yateye induru Police ya Norway yaje igitaraganya itabaye, ariko basanga indaya amaguru yayabangiye ingata, Padiri ari gukumbagurika ahongaho, ariko nyuma yaje kugarura ubuyanja kuburyo bitabaye ngombwa ko hitabazwa Ambulance ngo ajyanwe kwa muganga.
Aya makuru yagizwe ibanga, ariko nyuma aza gushyirwa hanze na Mukamurenzi utarihanganiye uburaya bwa Padiri Tomas, abiganiriza inshuti ye ari nayo yabyongoreye ikinyamakuru Rushyashya.
Nguwo rero umukandida kumwanya wa Perezida wa Repubulika uzaza guhatana na Nyakubahwa Paul Kagame mu matora ateganijwe mu mwaka utaha 2017.
Cyiza Davidson