• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Nta kibabaza nko kubona urubyiruko rutageze ku ntumbero kubera kubura amahirwe –Kagame

Nta kibabaza nko kubona urubyiruko rutageze ku ntumbero kubera kubura amahirwe –Kagame

Editorial 25 Sep 2018 INKURU NYAMUKURU

Perezida Paul Kagame yasabye ko ibihugu byashyira imbere guha amahirwe urubyiruko, bigakorwa binyuze mu kuruha ubumenyi, imyumvire n’ubushobozi bukenewe kugira ngo batsinde.

Perezida Kagame yabigarutseho mu itangizwa rya Gahunda y’Umuryango w’Abibumbye y’Iterambere ry’Urubyiruko, aho yemeye ubusabe bwo kuba umwe mu bayobozi bafasha mu cyiswe “Generation Unlimited” Leadership Group.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, yavuze ko kuba Isi ifite nibura miliyari 1.8 igizwe n’abana n’urubyiruko, ariko ngombwa ko imikorere y’umuryango w’abibumbye irusha umwanya uhagije.

Yahise anatangiza gahunda yise “Youth Strategy” izageza mu 2030, igamije kongerera urubyiruko ubushobozi aho ruri hose ku Isi.

Perezida Kagame yagize ati “Nta kibabaza nko kubona urubyiruko rutageze ku ntumbero yarwo kubera kubura amahirwe. Gahunda yo guteza imbere urubyiruko twagejejweho n’Umunyamabanga Mukuru ndetse n’Ubishinzwe ni intambwe ikomeye kandi iziye igihe.”

“Umuryango w’Abibumbye ntabwo wagirira akamaro abaturage bose udafite igisubizo cy’ibyifuzo by’urubyiruko dufite hirya no hino ku Isi. Cyane ko mu bihugu byinshi bikiri mu nzira y’amajyambere, umubare munini ni abakiri urubyiruko.”

Perezida Kagame yavuze ko guha urubyiruko ubumenyi, imyumvire, n’ubushobozi bukenewe ari kimwe mu ngingo zihutirwa muri politiki z’ibihugu nk’u Rwanda.

Yakomeje agira ati “Ibitekerezo by’urubyiruko bizakomeza guhabwa agaciro hirya no hino ku Isi. Hakenewe kandi ubufatanye hagati ya za leta n’abikorera kugira ngo ibyifuzo byacu bishyirwe mu ngiro.”

Perezida Kagame yasoje ijambo rye ashimangira ko u Rwanda rwijeje ubufatanye bwarwo muri iyi gahunda, cyane ko ijyane na gahunda y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika yiswe y’umwaka wa 2063.

Perezida Kagame ubwo yitabiraga gahunda ya Generation Unlimited igamije guteza imbere urubyiruko

Perezida Kagame yatangaje ko urubyiruko rukwiye guhabwa amahirwe arubashisha kugera ku ndoto zarwo

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye iyi nama

2018-09-25
Editorial

IZINDI NKURU

Abayobozi batatu barahiriye inshingano nshya

Abayobozi batatu barahiriye inshingano nshya

Editorial 10 Apr 2018
Umunyarwanda yemeye ko yabeshye inzego za Amerika ngo ahabwe ubwenegihugu

Umunyarwanda yemeye ko yabeshye inzego za Amerika ngo ahabwe ubwenegihugu

Editorial 02 Mar 2018
Afrika y’Epfo : Rujugiro yishyuye  television yitwa e TV ($10,000) Kayumba na RNC bacisheho ikiganiro mu gukwirakwiza ibihuha bisebya u Rwanda  

Afrika y’Epfo : Rujugiro yishyuye television yitwa e TV ($10,000) Kayumba na RNC bacisheho ikiganiro mu gukwirakwiza ibihuha bisebya u Rwanda  

Editorial 25 Dec 2017
RDF yavuze ku basirikare bayo barenze umupaka bagafatirwa muri Congo

RDF yavuze ku basirikare bayo barenze umupaka bagafatirwa muri Congo

Editorial 17 Apr 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

FDLR iracyari ihurizo rikomeye ku mutekano w’u Rwanda
Amakuru

FDLR iracyari ihurizo rikomeye ku mutekano w’u Rwanda

Editorial 17 Jun 2025
Rayon Sports FC yatumiye ikipe ya Kenya Police FC mu rwego rwo kurushaho gukomeza kwitegura neza imikino ya shampiyona y’u Rwanda
Amakuru

Rayon Sports FC yatumiye ikipe ya Kenya Police FC mu rwego rwo kurushaho gukomeza kwitegura neza imikino ya shampiyona y’u Rwanda

Editorial 24 Aug 2022
Amateka ya Étienne Tshisekedi  waharaniye kuba Perezida wa  RDC kugeza apfuye
Mu Rwanda

Amateka ya Étienne Tshisekedi waharaniye kuba Perezida wa RDC kugeza apfuye

Editorial 02 Feb 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru