• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Nta kuntu Museveni yaba umuhuza mwiza w’Abarundi kandi asigaye adatandukanye cyane na Nkurunziza

Nta kuntu Museveni yaba umuhuza mwiza w’Abarundi kandi asigaye adatandukanye cyane na Nkurunziza

Editorial 09 Dec 2017 INKURU NYAMUKURU

Ubu haravugwa inkuru y’uko bitashobotse ngo amasezerano ya Arusha ku Burundi ashyirweho umukono tariki 08/12/2017 nk’uko byari biteganyijwe, ariko ugasanga benshi batiyibutsa yuko n’ubundi akazi k’ubuhuza kugaha Perezida Yoweri Museveni wa Uganda byari bisemuye yuko mu by’ukuri iyo mishyikirano yagombaga kutazatanga umusaruro !

Na mbere yuko igice cya kane ari nacyo cyagombaga kuba icya nyuma gitangira tariki 27/12/2017 byari byararangije kwigaragaza y’uko nta cyari kuvamo nk’uko koko nta cyavuye muri iyo ngirwamishyikirano.

Umuhuza mu bibazo by’Abarundi ni Perezida Museveni ariko akunganirwa na Benjamini Mukapa wahoze ari Perezida wa Tanzania.

Perezida Museveni wahawe ako kazi k’ubuhuza n’abakuru b’ibihugu by’umuryango wa Afurika y’uburasirazuba (EAC), ntaho  yigeze agaragara muri ubwo buhuza. Akazi kose yari yarakarekeye Mkapa, nawe wagakoraga nabi cyane !

Nk’uko byari kuri gahunda icyo gice cya kane cy’imishyikirano y’Abarundi cyari gusozwa, tariki 8/12/2017, n’isinya ry’amasezerano, byitabiriwe n’abakuru b’ibihugu bose ba EAC, ari nabo bashinze Museveni ako kazi.

Umunsi umwe mbere y’iyo tariki ayo masezerano yari gusinyirwaho, Mkapa atangaza yuko abo bakuru b’ibihugu bya EAC batakije ngo kuko imishyikirano nta kintu gifatika yagezeho ku buryo cyasinyirwa. Mkapa avuga yuko agiye ku bimenyesha umuhuza mukuru, Perezida Museveni, n’abandi bakuru b’ibihugu bigize EAC.

Iryo jambo rya Mkapa yuko  agiye kubimenyesha Perezida Museveni nk’umuhuza mukuru kiwe na bagenzi be bayobora ibihugu bya EAC rirakomeye cyane. Rivuze yuko Museveni ari kimwe n’abagenzi be bayobora ibihugu bigize EAC mu kudakurikiranira hafi iby’iyo mishyikirano. Ingorane zabaye kugeza ubwo hatagira ikigerwaho ntabwo Museveni azizi nk’uko n’abandi bakuru b’ibihugu bya EAC, batahawe inshingano z’ubuhuza, batazizi.

Ibi bigashimangira ibyavugagwa yuko koko Museveni atari akwiriye ako kazi k’ubuhuza bw’Abarundi kuko ntaho atandukaniye na Perezida Petero Nk’urunziza. Bombi hari ibibazo bahuje byatuma bagira imitekerereze yuzuzanya.

Imvururu mu Burundi zatangiye muri Mata 2015 Perezida Nkurunziza yiyemeje kwiyamamariza manda ya gatatu kandi byari binyuranije n’itegeko nshinga kimwe n’amasezerano y’amahoro ya Arusha yashyizweho umukono tariki 28/08/2000 akagerageza kugarura amahoro muri icyo gihugu cyari cyarayabuze, ku buryo bukomeye kuva mu 1993.

Izo mvururu mu Burundi, ubu zashakirwaga umuti, zatangiye muri Mata 2015 Nkurunziza yiyemeje kongera kwiyamamariza uwanya w’umukuru w’igihugu,  kandi n’ubu ariho muburyo butemewe, Uko kwiyamamaza  ni nako kwabaye nyirabayazana  w’imvururu n’ubwicanyi bukomeye, biturutse ku butegetsi bwashakishaga abagize uruhare cyangwa abishimiye ya kudeta yapfubye muri Gicurasi uwo mwaka wa 2015.

EAC igize Museveni umuhuza w’Abarundi byamaganywe na benshi, barimo Linda Thomas-Greenfield wahoze ari umunyamabanga wa leta wungirije ushinzwe ibibazo bya Afurika muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Amerika.

Icyo gihe Greenfield yabwiye Sena ya Amerika yuko Museveni adashobora akazi k’ubuhuza bw’Abarundi ngo kuko ntaho ataniye na Nkurunziza wateje ibibazo mu Burundi. Greenfield akavuga yuko kuko Museveni afite ijambo rikomeye muri EAC yamuhaye ako kazi k’ubuhuza, ngo kandi byanze bikunze aho kugira ngo Museveni ahuze ahubwo azatoba, atanga igitekerezo cy’uko nibura ubwo buhuza bwakwamburwa EAC bugahabwa umuryango w’ubumwe bwa Afurika , nawo izo nshingano z’ubuhuza ukaziha undi muntu utari Museveni !

Ahanini ariko ibyo kutizera Museveni mu mirimo y’ubuhuza bw’Abarundi Greenfield yari abishingiye ku kuri k’uko uwo mukuru w’igihugu cya Uganda akiri ku butegetsi kuko muri 2005 Uganda yahinduye itegeko nshinga bakuramo ingingo yabuzaga umuntu kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu manda zirenze ebyiri.

Muri 2015 ariko umuntu yari kugerageza gutandukanya Museveni na Nkurunziza. Museveni yakomeje gutegeka manda zirenze ebyiri kuko itegeko ribimubuza ritakiriho. Nk’urunziza we yagerageje kurikuraho biranga, yiyamamaza ku gitugu.

Hakaba ariko n’abavuga yuko Museveni na Nkurunziza ari kimwe, bagatandukanywa gusa n’uko Museveni yashoboye kumena amafaranga menshi ya ruswa mu badepite n’abandi yabonaga bafasha ngo itegeko rihinduke, naho Nkurunziza akaba yarabibayemo ikigwari akabura ijwi ry’umudepeite umwe gusa ngo ingingo y’itegeko yamubuzaga kongera kwiyamamaza ihinduke.

Opozisiyo ifatika mu Burundi ni CNARED, ihurije hamwe imitwe ya politike itandukanye. CNARED yanze kwitabira iyo mishyikirano twavugaga iherutse kugera ku busa muri Arusha, ngo kuko ubuhuza bubogamiye ku butegetsi bwa Nkurunziza. CNRD ntabwo yemera yuko Nkurunziza ari Perezida w’u Burundi. Bavuga yuko ari kuri uwo mwanya mu buryo bwa kijura.

Muri Uganda naho ishyaka rikomeye muri opozisiyo ni FDC, ryatangijwe na Kiiza Besigye uhora uhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu ariko komisiyo y’amatora igatangaza yuko yatsinzwe na Museveni.

Iyo amatora muri Uganda avuyemo Museveni arahizwa nk’umukuru w’igihugu, ku ruhande na FDC ikarahiza Besigye nk’umukuru w’igihugu. Iyo rero witegereje uburyo CNARED yitwara mu Burundi  n‘uburyo FDC yitwara muri Uganda, usanga Museveni ahuje ibibazo na Nkurunziza ! Ukuntu ubu Museveni aterwa hejuru ngo ntazongere kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu  kuko ari hafi kugeza imyaka ntarengwa y’ubusaza iteganijwe mu itegeko, agomba kuba atifuza kumva undi mukuru w’igihugu uterwa hejuru ku mpamvu zenda gusa nk’ize !

Casmiry Kayumba

2017-12-09
Editorial

IZINDI NKURU

Tabitha Gwiza yemeje uruhare rwa Kayumba Nyamwasa mu kurigisa Ben Rutabana asaba abagize RNC kureka gushinyagurira umuryango we

Tabitha Gwiza yemeje uruhare rwa Kayumba Nyamwasa mu kurigisa Ben Rutabana asaba abagize RNC kureka gushinyagurira umuryango we

Editorial 04 Aug 2020
Burundi : Abana babiri bacukuriwe imva yo kubahambamo ari bazima.

Burundi : Abana babiri bacukuriwe imva yo kubahambamo ari bazima.

Editorial 17 Jan 2018
Perezida Kagame yageze mu Bufaransa mu nama y’ibihugu 7 bikize ku isi

Perezida Kagame yageze mu Bufaransa mu nama y’ibihugu 7 bikize ku isi

Editorial 25 Aug 2019
Umukobwa wa Anatole Nsengiyumva yagaragaje uburyo ingengabitekerezo ya Jenoside yimuriwe muri Kongo igihe abicanyi bahungiragayo

Umukobwa wa Anatole Nsengiyumva yagaragaje uburyo ingengabitekerezo ya Jenoside yimuriwe muri Kongo igihe abicanyi bahungiragayo

Editorial 28 Jun 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Producer Laser Beat utunganya indirimbo mu majwi arahamya ko inzu ya The Beam Beat Entertainment ije ari igisubizo ku bahanzi batinda kubona ibihangano byabo
Amakuru

Producer Laser Beat utunganya indirimbo mu majwi arahamya ko inzu ya The Beam Beat Entertainment ije ari igisubizo ku bahanzi batinda kubona ibihangano byabo

Editorial 31 Jul 2021
Umujenosideri Anastase Munyandekwe wakiriwe na Perezida Museveni ni muntu ki?
INKURU NYAMUKURU

Umujenosideri Anastase Munyandekwe wakiriwe na Perezida Museveni ni muntu ki?

Editorial 03 Aug 2019
Yari yiyemeje kwiyahura iyo Kagame atongera kuyobora u Rwanda
Mu Rwanda

Yari yiyemeje kwiyahura iyo Kagame atongera kuyobora u Rwanda

Editorial 07 Aug 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru