Ubu haravugwa inkuru y’uko bitashobotse ngo amasezerano ya Arusha ku Burundi ashyirweho umukono tariki 08/12/2017 nk’uko byari biteganyijwe, ariko ugasanga benshi batiyibutsa yuko n’ubundi akazi k’ubuhuza kugaha Perezida Yoweri Museveni wa Uganda byari bisemuye yuko mu by’ukuri iyo mishyikirano yagombaga kutazatanga umusaruro !
Na mbere yuko igice cya kane ari nacyo cyagombaga kuba icya nyuma gitangira tariki 27/12/2017 byari byararangije kwigaragaza y’uko nta cyari kuvamo nk’uko koko nta cyavuye muri iyo ngirwamishyikirano.
Umuhuza mu bibazo by’Abarundi ni Perezida Museveni ariko akunganirwa na Benjamini Mukapa wahoze ari Perezida wa Tanzania.
Perezida Museveni wahawe ako kazi k’ubuhuza n’abakuru b’ibihugu by’umuryango wa Afurika y’uburasirazuba (EAC), ntaho yigeze agaragara muri ubwo buhuza. Akazi kose yari yarakarekeye Mkapa, nawe wagakoraga nabi cyane !
Nk’uko byari kuri gahunda icyo gice cya kane cy’imishyikirano y’Abarundi cyari gusozwa, tariki 8/12/2017, n’isinya ry’amasezerano, byitabiriwe n’abakuru b’ibihugu bose ba EAC, ari nabo bashinze Museveni ako kazi.
Umunsi umwe mbere y’iyo tariki ayo masezerano yari gusinyirwaho, Mkapa atangaza yuko abo bakuru b’ibihugu bya EAC batakije ngo kuko imishyikirano nta kintu gifatika yagezeho ku buryo cyasinyirwa. Mkapa avuga yuko agiye ku bimenyesha umuhuza mukuru, Perezida Museveni, n’abandi bakuru b’ibihugu bigize EAC.
Iryo jambo rya Mkapa yuko agiye kubimenyesha Perezida Museveni nk’umuhuza mukuru kiwe na bagenzi be bayobora ibihugu bya EAC rirakomeye cyane. Rivuze yuko Museveni ari kimwe n’abagenzi be bayobora ibihugu bigize EAC mu kudakurikiranira hafi iby’iyo mishyikirano. Ingorane zabaye kugeza ubwo hatagira ikigerwaho ntabwo Museveni azizi nk’uko n’abandi bakuru b’ibihugu bya EAC, batahawe inshingano z’ubuhuza, batazizi.
Ibi bigashimangira ibyavugagwa yuko koko Museveni atari akwiriye ako kazi k’ubuhuza bw’Abarundi kuko ntaho atandukaniye na Perezida Petero Nk’urunziza. Bombi hari ibibazo bahuje byatuma bagira imitekerereze yuzuzanya.
Imvururu mu Burundi zatangiye muri Mata 2015 Perezida Nkurunziza yiyemeje kwiyamamariza manda ya gatatu kandi byari binyuranije n’itegeko nshinga kimwe n’amasezerano y’amahoro ya Arusha yashyizweho umukono tariki 28/08/2000 akagerageza kugarura amahoro muri icyo gihugu cyari cyarayabuze, ku buryo bukomeye kuva mu 1993.
Izo mvururu mu Burundi, ubu zashakirwaga umuti, zatangiye muri Mata 2015 Nkurunziza yiyemeje kongera kwiyamamariza uwanya w’umukuru w’igihugu, kandi n’ubu ariho muburyo butemewe, Uko kwiyamamaza ni nako kwabaye nyirabayazana w’imvururu n’ubwicanyi bukomeye, biturutse ku butegetsi bwashakishaga abagize uruhare cyangwa abishimiye ya kudeta yapfubye muri Gicurasi uwo mwaka wa 2015.
EAC igize Museveni umuhuza w’Abarundi byamaganywe na benshi, barimo Linda Thomas-Greenfield wahoze ari umunyamabanga wa leta wungirije ushinzwe ibibazo bya Afurika muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Amerika.
Icyo gihe Greenfield yabwiye Sena ya Amerika yuko Museveni adashobora akazi k’ubuhuza bw’Abarundi ngo kuko ntaho ataniye na Nkurunziza wateje ibibazo mu Burundi. Greenfield akavuga yuko kuko Museveni afite ijambo rikomeye muri EAC yamuhaye ako kazi k’ubuhuza, ngo kandi byanze bikunze aho kugira ngo Museveni ahuze ahubwo azatoba, atanga igitekerezo cy’uko nibura ubwo buhuza bwakwamburwa EAC bugahabwa umuryango w’ubumwe bwa Afurika , nawo izo nshingano z’ubuhuza ukaziha undi muntu utari Museveni !
Ahanini ariko ibyo kutizera Museveni mu mirimo y’ubuhuza bw’Abarundi Greenfield yari abishingiye ku kuri k’uko uwo mukuru w’igihugu cya Uganda akiri ku butegetsi kuko muri 2005 Uganda yahinduye itegeko nshinga bakuramo ingingo yabuzaga umuntu kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu manda zirenze ebyiri.
Muri 2015 ariko umuntu yari kugerageza gutandukanya Museveni na Nkurunziza. Museveni yakomeje gutegeka manda zirenze ebyiri kuko itegeko ribimubuza ritakiriho. Nk’urunziza we yagerageje kurikuraho biranga, yiyamamaza ku gitugu.
Hakaba ariko n’abavuga yuko Museveni na Nkurunziza ari kimwe, bagatandukanywa gusa n’uko Museveni yashoboye kumena amafaranga menshi ya ruswa mu badepite n’abandi yabonaga bafasha ngo itegeko rihinduke, naho Nkurunziza akaba yarabibayemo ikigwari akabura ijwi ry’umudepeite umwe gusa ngo ingingo y’itegeko yamubuzaga kongera kwiyamamaza ihinduke.
Opozisiyo ifatika mu Burundi ni CNARED, ihurije hamwe imitwe ya politike itandukanye. CNARED yanze kwitabira iyo mishyikirano twavugaga iherutse kugera ku busa muri Arusha, ngo kuko ubuhuza bubogamiye ku butegetsi bwa Nkurunziza. CNRD ntabwo yemera yuko Nkurunziza ari Perezida w’u Burundi. Bavuga yuko ari kuri uwo mwanya mu buryo bwa kijura.
Muri Uganda naho ishyaka rikomeye muri opozisiyo ni FDC, ryatangijwe na Kiiza Besigye uhora uhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu ariko komisiyo y’amatora igatangaza yuko yatsinzwe na Museveni.
Iyo amatora muri Uganda avuyemo Museveni arahizwa nk’umukuru w’igihugu, ku ruhande na FDC ikarahiza Besigye nk’umukuru w’igihugu. Iyo rero witegereje uburyo CNARED yitwara mu Burundi n‘uburyo FDC yitwara muri Uganda, usanga Museveni ahuje ibibazo na Nkurunziza ! Ukuntu ubu Museveni aterwa hejuru ngo ntazongere kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu kuko ari hafi kugeza imyaka ntarengwa y’ubusaza iteganijwe mu itegeko, agomba kuba atifuza kumva undi mukuru w’igihugu uterwa hejuru ku mpamvu zenda gusa nk’ize !
Casmiry Kayumba