Ubwicanyi bwabaye mu Burundi mu mwaka w’1993, bwibasiye abaturage bo mu bwoko bw’Abatutsi, bashinjwaga urupfu rwa Perezida Melchior Ndadaye. Abakoze iyo jenoside ni abayoboke ba FRODEBU, bari barahungiye mu Rwanda kuva mu myaka ya za 72, aho bakomeje kwigishwa kwanga Abatutsi bikomeye, biza kuvamo ingengabitekerezo ya jenocide. Nyuma y’aho Ndadaye(nawe wabaye mu Rwanda) atsindiye amatora, za mpunzi z’Abarundi bo mu bwoko bw’Abahutu zahise zitaha, zijya kugabagabana imyanya mu butegetsi, no guhonyora Abatutsi. Aho Ndadaye apfiriye rero, abo bayoboke b’ ishyaka rye, FRODEBU bahise bashyira mu bikorwa amasomo baherewe mu Rwanda rwa Yuvenali Habyarimana, maze si ukwica abatutsi baratsemba. Ibi byanemejwe na Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye, muri raporo yayo yo kuwa 22 Kanama 1966, ivuga ko muw’1993, mu Burundi habaye Jenoside yakorewe Abatutsi.Ikagaragaza ko iyo Jenoside itatewe n’urupfu rwa Ndadaye, ko ahubwo yari imaze imyaka myinshi itegurwa, abicanyi bahabwa imyitozo n’intwaro, urutonde rw’amazina y’abagomba kwicwa rurategurwa, neza neza nk’uko byagenze muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Nyuma yaho rero FRODEBU yaje gucika intege, maze benshi mu bayoboke bayo bajya muri CNDD-FDD, ari nabo bari ku butegetsi muri iki gihe. Bivuze ko mu butegetsi bwa CNDD-FDD harimo abicanyi babitorejwe mu Rwanda, bacengezwamo amahame ya ‘Hutu-power”, kimwe n’Interahamwe-mpuzamugambi. Tunibutsa ko ubwo igisirikari cy’uBurundi cyarwanyije iyicwa ry’Abatutsi, maze benshi mu bicanyi bongera guhungira mu Rwanda. Abo nibo bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, umubare minini wabo ukaba uganje ku ngoma ya CNDD-FDD. Nta gitangaje rero ko ubutegetsi buriho mu Burundi butera inkunga FDLR n’indi mitwe y’iterabwoba, kubo bafitanye igihango. Batorejwe hamwe, batozwa bimwe, bakora ibyaha bimwe:Jenoside yakorewe Abatutsi mu Burundi no mu Rwanda.
Ibimenyetso uBurundi budashobora guhakana bigaragaza ko abajya bagerageza kugaba ibitero mu Rwanda bava mu Burundi, bakubitwa incuro bagahungira mu Burundi. Birumvikana kandi kuko baba bisanga mu bavandimwe bahuje byose. Bijya bisetsa iyo abategetsi mu Burundi bashinja uRwanda gucumbikira abatavuga rumwe nayo, birengagije ko aho mu Burundi, no mubutegetsi nyirizina, huzuyemo abasize bamennye amaraso muri Jenoside yakorwe Abatutsi. Abakurikiranye ubwicanyi bwabereye ahahoze ari Komini Mugina no mu tundi duce tw’Amayaga, bazi neza ibyo impunzi z’Abarundi zahakoze.
Ubushinjacyaha bw’uRwanda bumaze imyaka myinshi bwarashyikirije Leta y’uBurundi urutonde rw’abakekwaho ibyo byaha ndengakamere, ariko habe n’umwe uroherezwa mu Rwanda, cyangwa ngo baniyerurutse, nibura umwe rukumbi aburanire mu Burundi. Byabaye nko kurega uwo uregera,kuko abagafashe abo bicanyi, ibiganza byabo nabyo bijejeta amaraso y’inzirakarengane.Ngiyo rero imvano y’ubucuti hagati ya CNDD-FDD, FDLR, FLN n’indi mitwe y’iterabwoba.