Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi JMV ahamagarira abaturage ba Burera n’ab’Intara y’Amajyaruguru muri rusange ko bagomba kugira uruhare rugaragara ku mutekano wabo n’ibyabo kandi bakihatira gushaka no kwimakaza amahoro mu miryango yabo barwanya ihohoterwa ryo mu ngo n’irishingiye ku gitsina ndetse n’irikorerwa abagore n’abana kuko ari byo ntandaro y’umutekano muke mu muryango.
Ibi, uyu muyobozi yabivuze kuri uyu wa kabiri tariki ya 10 Ukwakira mu nama yagiranye n’abaturage b’umurenge wa Rugarama mu karere ka Burera, inama yari yitabiriwe n’umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, CSP Eugene Kabasha n’abandi bayobozi ku rwego rw’Intara n’akarere ka Burera.
Mu ijambo yagejeje ku baturage barenga igihumbi bari bitabiriye iyi nama, Guverineri Gatabazi yibanze ku ruhare rw’abaturage mu gukumira no kurwanya ibyaha ndetse no gufatanya n’inzego zishinzwe umutekano n’inzego z’ibanze mu kubumbatira umutekano.
Gatabazi yagize ati:” Umutekano ni kimwe muby’ibanze igihugu cyacu cyagezeho, igihe cy’umutekano muke nacyo murakizi kandi mwakibayemo, ntiwizanye rero kuko iyo hatabaho ubufatanye bw’inzego zose namwe utari kugerwaho, ni iyo nzira tugomba gukomeza.”
Yakomeje agira kandi ati:” Nta masomo mukeneye mu kwibungabungira umutekano kuko muzi neza ingaruka yo kutawugira, ahubwo tuba twibukiranya ngo hatabaho kudohoka no kwirara.”
Mu bindi Gatabazi yabasabye, harimo kwimakaza amahoro mu miryango yabo barwanya ihohotera rishingiye ku gitsina, irikorerwa abana ndetse n’ibindi byose byakurura amakimbirane mu miryango birimo ubuharike, ubusinzi no kunywa ibindi biyobyabwenge kuko ari intandaro y’ibyaha byinshi ndetse bijya no hanze y’imiryango.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi JMV
Mu gusoza, Guverineri Gatabazi yababwiye ko nk’abafatanyabikorwa b’umutekano bagomba buri gihe gushyira imbaraga muri gahunda y’ijisho ry’umuturanyi kuko ari gahunda iboneye yafasha mu gukumira ibyaha kandi bagkurikiza gahunda za Leta kuko ziba zatoranyijwe ngo zibateze imbere.
CSP Kabasha mu ijambo rye, yashimiye uruhare abaturage bagira mu gufatanya n’inzego z’umutekano gukumira ibyaha maze asaba abaraho kwirinda ibiyobwenge ndetse bakanashishikariza abataje mu nama guca ukubiri n’uwo muco, kuko ibiyobyabwenge bigira ingaruka mbi ku buzima bw’abantu, ibi kandi bikaba uretse kuba bibangamira umutekano binagira ingaruka ku iterambere.
Yagize ati:” Nta mutekano uriho, nta terambere ryashoboka, mukwiye kumenya bamwe muri mwe bitwara nabi, mwabona ari abantu bakemangwaho ibyaha cyangwa ibikorwa binyuranyije n’amategeko mukabimenyesha inzego z’umutekano kuko kwirinda biruta kwivuza.”
Mu gusoza. CSP Kabasha yabwiye imbaga yari aho ko Polisi yabegereye mu mirenge ko bakomeza gukorana nayo muri byose, haba mu kubungabunga umutekano ndetse no mu bikorwa by’iterambere ryabo n’iry’igihugu muri rusange.
Source : RNP