Akarere ka Rwamagana ni ko kahize utundi turere mu mihigo ya 2016/2017 n’amanota 82.2%, gakurikirwa na Musanze yagize 81,28% na Huye yagize 80.55%.
Rwamagana yegukanye uwo mwanya ihigitse Akarere ka Gasabo kari kabaye aka mbere mu mwaka w’imihigo ushize.
Byatunguranye kubona ako karere kaje ku isonga ry’imihigo ya 2016/2017, kuko mu mwaka w’imihigo ushize wa 2015/2016 kari kabaye aka 17 n’amanota 74.26%.
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana ashimirwa na Perezida Kagame
Nyuma yo gutangaza uburyo uturere twarushanyijwe mu kwesa imihigo, Abayobozi b’uturere ndetse na za Minisiteri bahise basinyana na Perezida wa Repubulika Paul Kagame imihigo y’umwaka wa 2017-2018.
Perezida Kagame n’Abayobozi b’Uturere babaye indashyikirwa
Abaturage bakunze kugaragaza ko impamvu imihigo uturere duhiga iteswa ku rwego rushimishije, kuko akenshi wasangaga nta ruhare bagiraga mu kugena ibibakorerwa bishyirwa mu mihigo.
Ni muri urwo rwego imihigo ya 2017-2018 yagenwe bahereye ku byifuzo byabo, kugira ngo abaturage bazarusheho kuyigiramo uruhare kuko bayibonamo.
Perezida Kagame yashimiye uturere twaje imbere
Perezida Kagame yavuze ko kuva imihigo yatangira, hari impinduka zigaragara. Ati “Muri iyi myaka tumaze dukorera ku mihigo, ibibazo bikomeje kugenda bigabanuka mu buryo abantu bumva iyo mihigo, bazi uko itegurwa n’uko isuzumwa ariko cyane cyane igisumba byose ni ishyirwa mu bikorwa.”
“Ibigaragara kandi bifite imbaraga ku mpinduka no ku buzima bw’abanyarwanda. Ibi bituma iyo bitagenda neza, iyo tudashishikajwe no kubona ibivamo, ubwo ntabwo imihigo na none yaba idufitiye akamaro, ntabwo imihigo twayigira umugenzo gusa.”
“Ndagira ngo nkurikizeho gushimira abayobozi b’uturere bakoze neza ibyo bari biyemeje kandi bashinzwe gukora muri uyu mwaka urangiye. Uyu mwaka hari ibyagaragaye ko byahindutse, uturere, ukurikiye twazaga mu myanya ya nyuma ubu twagiye dutera imbere tukaza mu myanya y’imbere. Turabashimira rero.
Imyanya y’inyuma, […] ni abanyuma bafite ibyo bakoze… nabo twabashimira ko bagerageje ariko ni byiza ko bahera aho ngaho bakareba neza impamvu baba batarakoze bikwiye cyangwa ngo banabone n’amanota yisumbuye […] bikwiye kuvamo n’isomo ryatuma abantu bakora neza ubutaha ndetse n’ababaye aba mbere nabyo abantu baba bakwiye kubirebera impamvu baje mu myanya y’imbere cyangwa babonye amanota meza nabwo ntabwo aba ari 100% keretse kera nibwo abantu bajyaga biha amanota 100%”
Perezida Kagame yasabye ko bakwiye guhinduka ari imikoranire hagati y’inzego kuko mu gihe bidakozwe bityo nta kintu na kimwe cyagerwaho. Ati “ Imikoranire hagati y’inzego, ntabwo iranozwa neza. Ntabwo twagera kure […] erega abatakaza ni abaturage, ingaruka ziri ku baturage ntabwo ari kuri abo ngabo.”
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame
Uko uturere twakurikiranye mu kwesa imihigo y’umwaka ushize wa 2016/17
1. Rwamagana
2. Musanze
3. Huye
4. Gakenke
5. Nyarugenge
6. Gatsibo
7. Kirehe
8. Burera
9. Gasabo
10. Gicumbi
11. Nyamasheke
12. Rutsiro
13. Karongi
14. Rusizi
15. Nyaruguru
16. Muhanga
17. Ngororero
18. Nyagatare
19. Kamonyi
20. Ngoma
21. Nyanza
22. Bugesera
23. Kayonza
24. Nyabihu
25. Kicukiro
26. Gisagara
27. Nyamagabe
28. Ruhango
29. Rulindo
30. Rubavu :72.86%
Minisitiri w’Intebe, Edouard Ngirente, Iyi mihigo ngo ifite umwihariko, ugereranije n’isanzwe isinywa,ngo kuko yagenwe bagendeye ku byifuzo by’abaturage, byakusanyijwe guhera ku rwego rw’Umudugudu, yavuze ko ikigo cy’ubushakashatsi cyigenga cyitwa IPAR aricyo cyakoze isuzuma ry’uburyo imihigo yashyizwe mu bikorwa.
Mu gutanga amanota hashingiwe ku buremere bwa buri muhigo mu kwihutisha iterambere. Hashingiwe no ku bushakashatsi bwakozwe na RGB bujyanye n’uko abaturage bibona mu mitangire ya serivisi.
Minisitiri w’Intebe, Edouard Ngirente