Icyemezo cyafashwe na leta ya Petero Nkurunziza mu Burundi cyo guhagarika ubucuruzi hagati y’icyo gihugu n’u Rwanda kizababaza Abarundi kurusha uko cyakababaje Abanyarwanda.
Nk’uko bimaze iminsi bivugwa Bujumbura vuba aha yafashe icyemezo cyo guca umubano ushingiye ku bucuruzi hagati y’u Rwanda n’u Burundi. Atangaza icyemezo cya guverinoma Visi Perezida wa kabiri mu Burundi, Joseph Butore, yavuze yuko umuyobozi wese uzemera yuko hari ibicuruzwa bizava mu Burundi bijya mu Rwanda cyangwa biva mu Rwanda bijya mu Burundi azahura n’ibibazo bikomeye cyane !
Kuva icyo gihe cy’iryo tangazo rya Butore ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi bwarahagaze uretse gusa mu buryo bwa magendu ikorwa n’abihanduzacumu ku mpande zombi, kandi n’iyo magendu igahitishwamo utuntu guke cy’ane tw’abantu baturiye umupaka !
Usesenguye ariko usanga ibyo bihano by’ubucuruzi bizababaza abaturage mu Burundi kurusha uko byababaza abahano mu Rwanda.
Nubwo Bujumbura yarahiye yuko itazemerera abaturage bayo kohereza ibicuruzwa mu Rwanda, uko ibintu byigaragaza n’uko nta n’ibicuruzwa bifatika byavaga mu Burundi biza hano mu Rwanda.
Igicuruzwa gifatika cyavaga mu Burundi kiza hano mu Rwanda cyari amamesa ariko leta y’u Rwanda yaje kuyahagarika muri 2014 ngo kubera yuko atari yujuje ubuzirangenge. Ibindi bicuruzwa abaturage mu Burundi bazanaga hano mu Rwanda byari indagara, amacunga n’imiyembe. Uko bimeze n’uko u Rwanda rushobora kutabangamirwa no kutabona indagara, amacunga n’imiembe kuva mu Burundi. Rushobora kubikura ahandi cyangwa rukabireka kandi ntiruhungabane.
Kuva imvururu mu Burundi zatangira muri Mata umwaka ushize icyo gihugu kiri mu bukene bukomeye ku buryo nta bicuruzwa gifite imbere mu gihugu ngo kibe cyasagurira amahanga. Ibiramambu u Rwanda rwoherezaga mu Burundi ifu y’ibigori, iy’imyumbati, inkweto, imyenda, inyama n’indi bikomoka ku matungo nk’amata. Ibi bintu kandi Abarundi bari babikeneye cyane muri ibi bihe bari mu bihe bibi.
Leta ya Petero Nkurunziza yiyemeje kwanga u Rwanda n’ibirukorerwamo byose kabone n’aho byaba nta ngaruka mbi byagirira ubutegetsi mu Rwanda kimwe n’abarutuye. Mu kwezi gushize u Burundi bwanze kwitabira inama y’abakuru b’i bihugu yakorewe hano mu Rwanda, na n’ubu ubwo butegetsi bwanze kohereza ababuserukira mu mikino y’ingabo z’ibihugu bigize EAC ngo kubera yuko ikorerwa hano mu Rwanda !
Ibyo bihano rero leta y’u Burundi ikomeje gufatira u Rwanda birashekeje cyane. Ntuboneka mu bandi ngo urahana u Rwanda ? Abaturage barashonje ukababuza kwihahira ngo urahima u Rwanda ? Nyamara abo baturage mu Burundi nibasonza cyane ubutegetsi bwa Nkurunziza buzarushaho kujya mu bibazo biruta ibyo burimo ubu !
Abagenzi ibibazo by’umutekano muke mu Burundi byabakomye mu nkokora
Perezida w’inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba (EALA), yamaganye ibyakozwe na Leta y’u Burundi byo guhagarika ubuhahirane bw’iki gihugu n’u Rwanda, yemeza ko batangiye kubikoraho iperereza.
Daniel Fred Kidega yavuze ko bitumvikana uburyo hari abayobozi batumva impamvu hashyizweho Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, mu gihe nyamara wari umuryango ugamije koroshya ubuhahirane hagati y’abaturage.
Hagati aho na Leta y’u Rwanda yatangaje ko abategetsi b’u Burundi bashobora kuzagera aho bagasubiza ku byo bise “gusubiza umutima mpembero”, cyane ko ngo ubukungu bw’iki gihugu bushobora kuhahurira n’ibibazo bikomeye.
Ibi byose byagaragajwe ubwo umuyobozi wa EALA ukomoka muri Uganda, yakirwaga na Perezida wa Sena y’u Rwanda Makuza Bernard, aho baganiriye ku bibazo by’umutekano muke uri mu Burundi no muri Sudani y’Epfo, ibihugu byose bigize Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba.
Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru, uyu muyobozi wa EALA yavuze ko amakuru y’uko u Burundi bwanze kureka abacuruzi babwo guhahirana n’ab’u Rwanda batangiye kuyakoraho ipererereza.
Yagize ati “Narabyumvise, twe nk’abagize EALA tugiye kubigenzura, dufite komite ishinzwe ubucuruzi muri aka karere, ubusanzwe abaturage bagomba kugenderana nta nkomyi, niyo mpamvu twashyizeho uyu muryango, ubu twatangiye iperereza kandi tuzatanga ibizavamo, ntabwo twagombye kubuza abaturage guhura ngo bakorane ubucuruzi.”
Perezida wa Sena y’u Rwanda Bernard Makuza we yavuze ko ibikomeje gukorwa n’u Burundi ntacyo bimaze, gusa yemeza ko hari aho bigera igihugu kikaba cyakwirukanwa muri uyu muryango.
Yagize ati “Icyo twaganiriyeho ni uko guhagarika ubucuruzi n’urujya n’uruza binyuranyije n’amasezerano agenga EAC, ntabwo ari byiza, nta muntu wabishima, iyo bimeze gutya igihugu nk’u Rwanda dufite uko duhagaze ndetse dukemura ibibazo, icyo tuzi ni uko ntacyo bizahungabanya ku bukungu bw’u Rwanda, ariko burya iyo abantu bari no mu bibazo ubagira inama.”
Yakomeje agira ati “Hari ubwo abantu barwaza bakagira abandi inama kugira ngo wenda basubize agatima impembero, bumve ko ibyo bakora bidafite akamaro ku banyagihugu, abantu bicwa muri icyo gihugu ntabwo wavuga ngo ni byiza.”
Ku birebana n’uko u Burundi bwakwirukanwa muri uyu muryango, Bernard Makuza yunzemo ati “Iyo ukomeje kwica ibijyanye n’amasezerano y’ibihugu byashyizeho, hari aho bigera ibindi bihugu byagusezerera.”
Ibi birimo kuba nyuma y’aho tariki ya 30 Nyakanga 2016, Visi Perezida w’u Burundi Joseph Butore, yategetse Polisi n’ubuyobozi bw’iki gihugu, ko batagomba kuzongera kwemera ko hari ibicuruzwa biva mu Burundi bijya mu Rwanda, avuga ko abazafatwa bazahura n’ibibazo bikomeye.
Mu butumwa Visi Perezida Butore yatanze yagize ati “Ntidushobora guha ibyo twejeje u Rwanda kuko ruturwanya.”
Nk’uko bigaragara ku mupaka uhuza u Rwanda n’uburundi ku kanyaru kuri ubu urujya n’uruza rwatangiye kugabanuka cyane ku banyarwanda bashaka kwinjira mu Burundi
Kayumba Casmiry