Uwari wariyeguriye Imana akanahabwa isakaramento ry’Ubusasaridoti nyuma akaza kujya kwijandika muri Politike Padiri Thomas Nahimana ategerejwe mu Rwanda.
Uyu muyobozi mukuru w’ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda akaba n’umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika mu matora ya 2017, Padiri Thomas NAHIMANA n’ikipe imuherekeje batangaje ko basesekara mu Rwanda kuri uyu wa mbere tariki ya 23 /01/2017 baturutse i Paris mu Bufaransa. Baragera i Kanombe ku mugoroba saa moya n’iminota makumyabiri (19h20) n’indege ya KLM nimero KL 537.
Padiri Nahimana agarukanye na Kansinge
Ibi biraba ari inshuro ya kabiri kuri uyu wahoze yariyeguriye Rurema, akaba yarirukanwe na Kiliziya Gatolika , kubera imyitwarire ye yari ihabanye n’amahame ya Kiliziya, yo kwijandika muri politike muri iyo myaka yose amaze hanze.
Kuwa 23 Ugushyingo 2016, isosiyete y’indege ya Kenya Airways yanze ko Nahimana yurira indege yavaga Nairobi agana i Kigali, isosiyete ivuga ko yari yabonye Ibyangombwa by’ubukerarugendo bitemerera Padiri kwinjira mu Rwanda nk’umunyapolitiki ujya kwiyamamariza kuyobora u Rwanda.
Thomas Nahimana
Nyuma y’ibyumweru byinshi, Perezida Paul Kagame yaje kubwira inkoramutima z’Ishyaka FPR-INKOTANYI muri Kongere y’Ishyaka ko ibyakozwe bijyanye no kubuza uyu mu Padiri kuza mu Rwanda ataribyo.
Perezida Kagame mu nama ya RPF-Inkotanyi
Perezida Kagame akaba yaravuze ko Nahimana bari kumwihorera akaza mu gihugu, bityo n’ubutabera bugakora akazi kabwo’. Ako kanya Nahimana yaboneyeho gushimira Perezida, ari nako yashyizeho itariki azaziraho ya 23 Mutarama 2017.
Nahimana ahakana ku mugaragaro ko Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 itigeze ibaho, ibi akaba ari icyaha mu Rwanda.
KTPRESS ivuga ko nyuma yiri tangazo, rishyashya ryatangajwe, itariki n’ibindibyerekeranye n’igaruka ryuyu mushumba wataye intama ze, bityo hakaba haratoranijwe iyi taliki, atari uburyo bwo gupfa gutoranya iyi tariki, ahubwo ko iyi tariki izaba ari isabukuru ya mirongo itanu nagatandatu Minisitiri w’Intebe Gerigori Kayibanda yahamagariraga abarwanashyaka ba Paremehutu (MDR), bari baratowe mu matora y’ibanze mu gihugu hose.
Habyarimana na Kayibanda
Iyi nama ikaba yarakurikiwe na Kamarampaka itaravugwagaho rumwe n’andi mashyaka amezi munanani nyuma nibwo ubwami mu Rwanda bwaciwe, ariko hanatangizwaga gahunda yo gutoteza Abatutsi.
Za miliyoni z’Abatutsi zarangajwe, bashyirwa mu makambi, baricwa, imitungo yabo barayibaka. “Imperuka” nkuko byari byarateguwe yari mu mwaka wa 1994.
Akaba ari gahunda ya Politiki ya MDR-PARMEHUTU, Padiri Nahimana agenderaho.
Mu biganiro n’ibitangazamakuru binyuranye by’Abanyarwanda bahunze igihugu, Nahimana akaba ndetse yarasabye ko Abahutu bakwigumura, bikaba binashoboka ko ariwe munyapolitike uzwi mu kuvuga amagambo akakaye, akaba n’inkoramutima y’inyeshyamba z’Abanyarwanda ziba muri Congo Kinshasa zizwi nka FDLR.
“Bo (Abahutu) bashobora kuvana FPR ku butegetsi, banze gukora mu gihe cy’iminsi 15, ibi bikaba ari ibyavuzwe na Nahimana mu Kiganiro n’Itangazamakuru. “Igikorwa nkicyi gikozwe n’ababahutu benshi cyane, gishobora kuvana ku izima FPR-INKOTANYI maze ikemera kugirana ibiganiro n’abatavuga rumwe nayo.
Ubwo yavugiraga kuri Radiyo y’ijwi ry’Amerika ryatangaje ko uyu munsi ku wa mbere sa moya n’iminota makumyabiri aribwo Padiri aza kuba asesekaye IKigali (19:20 GMT), akaba aribuzire mu ndege KLM flight KL 537. Nkuko twabivuze haruguru.
Iyi Tariki ikaba yari imaze iminsi yarabaye kimomo ku mbuga nkoranya mbaga nka facebook mu minsi ishize, ariko uyi tariki ikaba yemejwe uyu munsi na Padiri Nahimana ubwe.
Cyiza D.