Umutangabuhamya yagize ati : “Yatubwiye ko ashaka abanyamuryango b’ishyaka rye, ko yifuza ko natwe turijyamo tukanamufasha gushaka abandi bantu. Icyakora yaduhaye ibwiriza rimwe, ngo ntimuzane abatutsi kuko simbakunda, mwibande mu bahutu cyane cyane abahoze mu ngabo.” – Ubuhamya bwabo bagabo bavuga ko abantu 22 aribo bari bitabiriye, batumiwe n’uwitwa Ndatinya wababwiraga ko ari amahugurwa bagiye kwitabira nyuma bakaza guhabwa insimburamubyizi.
Kuri iki gicamunsi cyo kuri iki cyumweru tariki ya 12 Gicurasi 2019, niho amakuru yasakaye kumbuga nkoranyambaga ko Ingabire Victoire wari warahawe imbabazi na Perezida Kagame, yaguwe gitumo ubwo yari mu nama yo gushakisha abayoboke ndetse n’ingabo zo guhungabanya umutekano.
Umugambi we wamenyekanye kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Gicurasi ubwo yitabiraga inama yari yitiriwe iyo guhura n’abayoboke b’ishyaka rye FDU Inkingi.
Iyi nama yabereye mu ibanga mu mudugudu wa Nyakarambi II, akagali ka Ruhanga, Umurenge wa Kigina mu Karere ka Kirehe, ahazwi nka Sun City Motel, mu Ntara y’Uburasirazuba. Iyo nama yari iyo gushishikariza urubyiruko n’abandi bahoze mu ngabo za tsinzwe kujya mu mutwe w’iterabwoba ugizwe n’ubwoko bumwe gusa.
Muri Nzeri umwaka ushize nibwo Ingabire yafunguwe ku mbabazi we n’abandi bagororwa basaga 2000 bahawe na Perezida Paul Kagame.
INKURU BIFITANYE ISANO:
Ingabire Victoire Si Umunyapolitiki, Icyo Akwiye Kwitwa Ni Umugore Ukunda Ubugome
Yafashwe mu 2010 nyuma aza gukatirwa gufungwa imyaka 15 nyuma yo guhamywa ibyaha byo kugambanira igihugu agamije kukibuza umudendezo no kurema umutwe w’abagizi ba nabi.
Ubuhamya bwabitabiriye inama
Mu buhamya bwabo bagabo bavuga ko abantu 22 aribo bari bitabiriye, batumiwe n’uwitwa Ndatinya wababwiraga ko ari amahugurwa bagiye kwitabira nyuma bakaza guhabwa insimburamubyizi.
Bakihagera, bahawe icyo kunywa n’aho kwicara, mu gihe gito Ingabire na we aba arahageze atangira avuga ingingo ziraganirwaho.
Umwe mu bari bitabiriye inama wahishuye amakuru, yavuze ko yabasabye kumushakira abandi bantu binjira mu ishyaka rye ariko abaha gasopo yo kutamuzanira abatutsi.
Yagize ati “Yatubwiye ko ashaka abanyamuryango b’ishyaka rye, ko yifuza ko natwe turijyamo tukanamufasha gushaka abandi bantu. Icyakora yaduhaye ibwiriza rimwe, ngo ntimuzane abatutsi kuko simbakunda, mwibande mu bahutu cyane cyane abahoze mu ngabo.”
Uwo mutangabuhamya yakomeje avuga ko kubyihanganira byamunaniye agahitamo kubimenyesha ubuyobozi bw’inzego z’ibanze.
Ati “Ingabire naramubajije nti kuki ushaka bahutu gusa? Arambwira ngo ‘abatutsi bo bamerewe neza’. Namusubije ko nta mpamvu y’ivangura kubw’ibyo njye ntari kumwe na we.”
Abitabiriye iyo nama bemeza ko Ingabire yababwiraga ko bamushakira by’umwihariko urubyiruko rw’Abahutu rutagira akazi kandi bakibuka kumuha umwirondoro wa buri munyamuryango mushya barajya bandika.
Undi musore w’imyaka 18 witabiriye iyo nama, yavuze ko yahageze yakererewe ariko aza gusanga Ingabire atararangiza ijambo.
Mubyo yiyumviye n’amatwi ye harimo kubasaba kujya mu mutwe w’iterabwoba.
Yagize ati “Ni ubwa mbere nari mbonye Ingabire amaso ku maso. Yatubwiye ko atwifuza ngo tujye mu mutwe w’iterabwoba, ngo arashaka gushinga igisirikare gikomeye.”
Uyu musore yamubajije uburyo umuntu utarageze mu ishuri nka we (uwo musore) yajya mu gisirikare, undi amwizeza ko nta kibazo.
Abayobozi b’inzego z’ibanze bamaze kumenyeshwa ibiri kuba, barahagobotse baburizamo uwo mugambi.
Nyuma yo guhagarika iyo nama, Ingabire Victoire yahise ajya mu binyamakuru mpuzamahanga avuga ko ubuyobozi bwamubujije gukora inama.