• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Sibomana Athanase wavuze ko ntacyo atinya kuki yikanga baringa?   |   16 Sep 2026

  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Polisi y’u Rwanda yatanze ubutumwa bwo kurwanya icuruzwa ry’abantu mu karere ka Kirehe

Polisi y’u Rwanda yatanze ubutumwa bwo kurwanya icuruzwa ry’abantu mu karere ka Kirehe

Ubwanditsi 02 Apr 2016 Mu Mahanga

​Polisi y’u Rwanda yagiranye ikiganiro n’abanyeshuri bo mu rwunge rw’amashuri rwa Nyarubuye yo mu Karere ka Kirehe, ibasaba gufata iya mbere mu kugira uruhare mu gukumira icuruzwa ry’abantu, kwirinda ibiyobyabwenge ndetse no kuzitabira gahunda z’icyunamo aho bazaba bari mu biruhuko.

Inspector of Police (IP) Gahigi Harerimana ushizwe imikoranire ya Polisi n’izindi nzego hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha mu Karere ka Kirehe, aherekejwe n’umuhuzabikorwa w’urubyiruko rw’abakorerabushake mu kurwanya ibyaha (Rwanda Youth Volunteers in Community Policing) muri aka karere, Bwana Ngarukiyinka Faustin.

Yasobanuriye abo banyeshuri amayeri akoreshwa n’abo bacuruza abantu anababwira ko igitsina gore cyane cyane abakobwa aribo bibasiwe kurusha abandi. Yaboneyeho kubabwira ko gutangira amakuru ku gihe hari uwo babona ashobora kuba ari muri icyo gikorwa, ari uburyo bw’ibanze bwo kurwanya icuruzwa ry’abantu.

IP Gahigi yagize ati” icuruzwa ry’abantu ni bumwe mu bucakara bugezweho kandi bukorwa hakoreshejwe ingufu kugirango batware abantu bajye gukoreshwa imirimo y’agahato harimo nk’ubusambanyi, n’ubwo mu Rwanda iryo curuzwa ry’abantu ritarafata intera ndende, tugomba kurirwanya twivuye inyuma”.

IP Gahigi yakomeje agira ati” twebwe nka Polisi y’u Rwanda, intego yacu ni ukurwanya uko bishoboka kose icuruzwa ry’abantu kuko ari kimwe mu byaha bibangamiye uburenganzira bw’ikiremwa muntu kandi kikagira ingaruka mbi ku muryango nyarwanda muri rusange. Ndizera kandi ko tuzabigeraho ku bufatanye bwanyu ndetse n’abaturarwanda bose”.

IP Gahigi yongeyeho ko u Rwanda ari Igihugu kidakeneye kurwana n’ingaruka z’icuruzwa ry’abantu kandi ko yizera neza ko igihe cyose hazabaho guhanahana amakuru kuri iryo curuzwa ry’abantu rizaranduka burundu.

Asoza, yanaboneyeho umwanya wo gusaba aba banyeshuri kurwanya ibiyobyabwenge n’ingaruka zabyo zirimo gutwara inda zidateganyijwe, kuva mu ishuri, gukubita no gukomeretsa n’ibindi…kandi abibutsa kurangwa n’imyitwarire myiza no kuba intangarugero kuri bagenzi babo no mu baturanyi mu kiruhuko bagiyemo.

Abanyeshuri ndetse n’ubuyobozi bw’ikigo bamwijeje ko bagiye gukomeza ubwo bukangurambaga ndetse bazajya bategura kenshi ibiganiro mpaka mu rwego rwo gusobanukirwa byimazeyo ububi bw’icuruzwa ry’abantu kimwe n’ingaruka z’ ibiyobyabwenge kandi ko bazitabira gahunda zose zijyanye n’icyunamo.

RNP

2016-04-02
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Imodoka ya Polisi igenzura ubuziranenge bw’ibinyabiziga itegerejwe mu karere ka Rusizi

Imodoka ya Polisi igenzura ubuziranenge bw’ibinyabiziga itegerejwe mu karere ka Rusizi

Ubwanditsi 15 Nov 2016
Amafoto – Chelsea yatwaye igikombe kiruta ibindi ku mugabane w’i Burayi, ni nyuma yo gutsinda Villa Real kuri Penaliti 6-5

Amafoto – Chelsea yatwaye igikombe kiruta ibindi ku mugabane w’i Burayi, ni nyuma yo gutsinda Villa Real kuri Penaliti 6-5

Ubwanditsi 12 Aug 2021
Clare Akamanzi yasimbuye Gatare ku buyobozi bwa RDB

Clare Akamanzi yasimbuye Gatare ku buyobozi bwa RDB

Ubwanditsi 04 Feb 2017
TP Mazembe yaciwe $450 000 kuko yanze kwambara “Visit Rwanda ” nk’Umuterankunga mukuru wa Africa Football League, yitwaje ibinyoma bishinja u Rwanda gushyigikira M23

TP Mazembe yaciwe $450 000 kuko yanze kwambara “Visit Rwanda ” nk’Umuterankunga mukuru wa Africa Football League, yitwaje ibinyoma bishinja u Rwanda gushyigikira M23

Ubwanditsi 18 Apr 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uko Gen. Kabarebe yabaye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’ibihugu bibiri
ITOHOZA

Uko Gen. Kabarebe yabaye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’ibihugu bibiri

Ubwanditsi 24 Feb 2019
FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo
Amakuru

FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo

Ubwanditsi 16 Dec 2025
Charly na Nina ngo  ‘Urutonde rwa PGGSS6 rurasekeje’
IMIKINO

Charly na Nina ngo ‘Urutonde rwa PGGSS6 rurasekeje’

Ubwanditsi 06 Jan 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru