Umugande ufite inkomoko yo mu Rwanda wabeshyewe ko ari intasi y ‘uRwanda yazize iyicarubozo yakorewe mu buroko mu gihe kingana n’umwaka, nyuma yuko arekuwe, iri yicarubozo akaba yararikorewe umusubizo, mbere y’uko arekurwa.
Nunu Johnson, wari umucuruzi mu Karere ka Ntungamo akaba yitabye Imana afite imyaka 60, ku wa Gatandatu taliki ya 17 Kanama 2019.
Nkuko abo mu muryango we babitangaza, ngo mu gihe yari muri gereza ya CMI, abari baramufunze bamwangiraga kwivuza indwara ya diyabete .
Bityo nyakwigendera arazahara, ku buryo atongeye kugira agahenge nkuko yabaga ameze, mbere y’uko afungwa, nyuma y’igihe gito afunguwe ahitanwa na kanseri y’umwijima.
Ubusanzwe, kanseri y’umwijima iravurwa, umurwayi akoroherwa, ariko uburwayi bwa Nunu bwakomejwe nuko CMI yamukoreye iyicarubozo, harimo no kumwangira gufata imiti ya diyabete.
” Yishwe na CMI,” ibivugwa n’umwe mu bagize umuryango we.
Ku wa 19 Ukuboza 2017, intasi za CMI zamukuye mu rugo iwe Ntungamo zimujyana Mbuya mu Kigo cya gisirikare aho yafungiwe igihe gikabakaba amezi 6.
Johnson yari umuntu w’ikirangirire muri Mpororo yose, bityo RNC imubonamo kuba umuntu w’ingirakamaro, bityo bashaka kumugira umunyamuryango wabo, nkuko amakuru atugeraho abigaragaza.
Nyuma yuko arekurwa, Johnson yavuze ko Pasiteri Deo Nyirigira, wo mu Itorero AGAPE muri Mbarara n’Umuhuzabikorwa wa RNC ku rwego rw’Akarere bari baramwegereye bamusaba ko yababera umunyamuryango, akajya anabafasha gushishikariza urubyiruko kwinjira muri RNC, no kubafasha kugirango Abanyarwanda babacuruzi bajye batanga imisanzu muri uyu mutwe w’iterabwoba.
Johnson yakomeje gukurira Nyirigira inzira ku murima.
Ariko Nyirigira-ufite umuhungu witwa Mwizerwa wahoze ari umwe mu bakuru babarwanyi ba RNC muri Kivu y’Amajyepfo, mbere yuko zihura n’uva gusenya, bityo bigatuma amuvanayo akamujyana Mbarara, akaba atarigeze ava ku izima, kuko aba bagabo bombi bari basanzwe baziranye.
Bityo Johnson akaba yarasubijweyo kubera igitutu n’ibikangisho ariko we yabonaga ko ntashingiro byari bifite.
” Ugomba kutubera umunyamuryango, bitaba ibyo, ukazirengera ingaruka zizakubaho. Ntutume nkora ibizakurikira” Pasiteri Nyirigira aburira Johnson.
Ariko kandi Johnson yabonaga kuba umunyamuryango wa RNC bidahwitse. Umunsi mwe, Nyirigira yaje gushyira mu bikorwa ibikangisho bye, aho yamwoherereje intasi za RNC.
Izo ntasi zabaga zirimo kuzenguruka Mbarara hamwe n’umuhungu wa Nyirigira Mwizerwa, ndetse na Sam Ruvuma, mwenenyina wa Koloneri Gideon Katinda ukora mu Rukiko rw’igisirikare cya UPDF, mu migambi yabo yo gushakira RNC abayoboke.
Igitangaje, yaba Ruvuma cyangwa se Mwizerwa bari aho 46 bari bagiye kwinjira muri RNC bafatiwe ku mupaka wa Kikagati, bajya muri DRC aho bari kunyura iBurundi
Abari bagiye kwinjira muri RNC bakaba baravuze ko CMI yari yaborohereje kubona ibyangombwa by’inzira by’ibihimbano, nyuma yuko bahaswe ibibazo n’inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka.
Nunu yimwe imiti
Ubwo yari mu buroko mu kigo cya gisirikare cya Mbuya, Nunu Johnson yingize abamufashe ngo bareke umuryango we umuzanire imiti y’uburwayi bwe ariko baranga, ahubwo bakarushaho kumutoteza amanywa n’ijoro.
Undi mucuruzi uturuka Mbarara, Fred Turatsinze na we yafungiwe ku kigo cya gisirikare cya Mbuya. Aho yahahuriye n’abanyarwanda benshi bahafungiye barimo na Nunu Johnson.
Nyuma y’igihe bahambiriwe ibitambaro mu maso, babikurwagamo nijoro ari nabwo bemererwaga kujya ku musarani. Turatsinze yibuka ko umunsi umwe yabajije Johnson impamvu bamuzanye aho, bose basanga batazi impamvu bafungiwe aho.
Turatsinze waje kurekurwa akajugunywa ku mupaka wa Gatuna yagize ati “Ubwo abarinzi batwumvaga tuvuga, bahise badutandukanya batujyana mu byumba bitandukanye.”
Uburwayi bwa Nunu bwakomeje gukomera kubera kwimwa uburenganzira bwo gufata imiti. Impyiko ze zarushijeho kurwara ari mu buroko ku buryo ubwo yarekurwaga yasaga n’uwamaze gupfa.
Johnson akirekurwa yatangiye gusezera umuryango n’inshuti, avuga ko umubiri ufite intege nke ku buryo yumva nta gihe kinini asigaje.
Na nyuma yo kurekurwa Nunu ntiyigeze ahabwa agahenge, yari yarategetswe kujya yitaba ku biro bikuru bya CMI.
Nunu Johnson yashyinguwe kuwa Kabiri tariki 20 Kanama 2019. Asize abana 16.