• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Nyamasheke : Minisitiri Kaboneka yatashye amacumbi y’Abapolisi yubatswe ku bufatanye n’akarere

Nyamasheke : Minisitiri Kaboneka yatashye amacumbi y’Abapolisi yubatswe ku bufatanye n’akarere

Ubwanditsi 03 Nov 2017 Amakuru

Kuri uyu 02 Ugushyingo , mu murenge wa Ruharambuga mu karere ka Nyamasheke hatashywe inzu eshatu zikoreramo Polisi y’u Rwanda ikorera muri aka karere zubatswe kubufatanye n’ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke.

Inzu zatashywe zigizwe na sitasiyo ya Polisi ya Ruharambuga ,iya Kanjongo n’amacumbi y’aba Polisi afite ubushobozi bwo gucumbikira abarenga 50 byose byavuguruwe n’akarere ka Nyamasheke

Umuhango wo gutaha ku mugaragaro izi nyubako wayobowe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Francis Kaboneka, ari kumwe n’Umuyobozi mukuru wa Polisi wungirije ushinzwe ubuyobozi n’abakozi (DIGP) Juvenal Marizamunda, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Alphonse Munyentwali n’umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke Kamali Aime Fabien.

Kamali Aime Fabien umuyobozi w’akarere yavuze ko Polisi ari abafatanya bikorwa bahoraho b’inzego z’ibanze bityo bagomba kuyigaragariza ubufatanye nk’uko nayo idahwema kubugaragaza.

‘Yagize ati :” Iterambere ry’akarere n’ imibereho myiza y’abaturage bishingiye ku mutekano dufite mu gihugu, dukesha inzego z’umutekano z’ igihugu cyacu ku isonga Polisi y’u Rwanda muri gahunda zitandukanye zigamije gukumira no kurwanya ibyaha.’’

Meya Kamali yashoje avuga ko kuvugurura izi nyubako bijyanye na gahunda ya Leta igamije gukuraho ibisenge byangiza ibidukikije(asbestos) kunyubako zose za Leta hagamijwe kurengera ubuzima bw’abazikoreramo.

DIGP Marizamunda mu ijambo rye, yashimiye ubufatanye buri hagati y’inzego z’ibanze na Polisi y’u Rwanda hagamijwe umutekano n’iterambere ry’igihugu.

Aha akaba yagize ati :” Ndashimira abaturage n’inzego z’ibanze ubufatanye bakomeje kugaragariza Polisi haba mukwicungira umutekano ndetse n’ibikorwa bitandukanye bigamije iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.’’

DIGP Marizamunda yashoje avuga ko umurongo mugari wa Polisi y’u Rwanda ari ukubaka igipolisi cy’umwuga kandi gikorera ahantu hagihesha agaciro maze agira ati :”

Uko ubushobozi bugenda buboneka, Polisi y’ u Rwanda irushaho kwiyubaka haba mu bikorwa remezo ndetse no kongera umubare w’ abapolisi hagamijwe kuzuza inshingano zayo zirimo kurinda abaturage n’ibyo batunze.’’

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yashimiye ubuyobozi bw’akarere ku gikorwa cy’indashyikirwa bagezeho, abasaba no kubigeza mu mirenge yose igize aka karere hagamijwe kwegereza Polisi abaturage kuko aribo ikorera.

Yagize ati :”Icyifuzo cya Leta ni uko buri murenge wagira sitasiyo ya Polisi ; uruhare rw’abaturage rurakenewe binyuze mu bikorwa bitandukanye birimo n’umuganda, ibi bizadufasha guhindura imyumvire y’abaturage bagitinya kwegera Polisi ngo bakorane kandi bayiyumvemo.’’

Minisitiri Kaboneka asoza avuga ko umutekano inzego z’igihugu zawugezeho imbere no hanze y’igihugu aho bigeze , igikenewe ari umutekano wo mu miryango, kwita ku isuku mu ngo ndetse naho batuye.

Ibikorwa byo kuvugurura inyubako zikorerwamo na Polisi yaba sitasiyo ya Ruharambuga, iya Kanjongo, ndetse n’amacumbi y’abapolisi byuzuye bitwaye miliyoni mirongo ine n’imwe ,ibihumbi magana inani n’amafaranga magana atatu na makumyabiri (41800320frw) y’ u Rwanda.

Source : RNP

2017-11-03
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Cya “kiraro” cy’ibikenyeri RBB, gisenyutse bene cyo batarambuka, Ibyihebe byo muri RNC nabyo bisezeye muri RBB, biyishinja kutagira umurongo uhamye

Cya “kiraro” cy’ibikenyeri RBB, gisenyutse bene cyo batarambuka, Ibyihebe byo muri RNC nabyo bisezeye muri RBB, biyishinja kutagira umurongo uhamye

Ubwanditsi 29 Nov 2021
IBYO KAYUMBA NYAMWASA YARI KUBA YARABAJIJWE MURI TWITTER SPACE IYO UMURONGO UBA UFUNGUYE KU BANTU BOSE

IBYO KAYUMBA NYAMWASA YARI KUBA YARABAJIJWE MURI TWITTER SPACE IYO UMURONGO UBA UFUNGUYE KU BANTU BOSE

RUSHYASHYA 17 Nov 2025
Leta ya Uganda irashinjwa kwica abaturage bo mu idini ya Islam, ibitirira ibisasu bitegwa mu duce tunyuranye tw’icyo gihugu.

Leta ya Uganda irashinjwa kwica abaturage bo mu idini ya Islam, ibitirira ibisasu bitegwa mu duce tunyuranye tw’icyo gihugu.

Ubwanditsi 21 Nov 2021
AMAFOTO – APR FC irimo amasura mashya yerekeje muri Tanzania gukina CECAFA Kagame Cup 2024

AMAFOTO – APR FC irimo amasura mashya yerekeje muri Tanzania gukina CECAFA Kagame Cup 2024

Ubwanditsi 08 Jul 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nyagatare: Abaturage basabwe kugira uruhare mu kubungabunga umutekano
Amakuru

Nyagatare: Abaturage basabwe kugira uruhare mu kubungabunga umutekano

Ubwanditsi 05 Dec 2016
Icyo Umwami Kigeli yasize avuze  mbere y’uko atanga k’ uzamusimbura ku bwami
ITOHOZA

Icyo Umwami Kigeli yasize avuze mbere y’uko atanga k’ uzamusimbura ku bwami

Ubwanditsi 26 Oct 2016
Umusore ufite inkomoko mu Rwanda yatorewe kuba Umudepite mu Bufaransa
POLITIKI

Umusore ufite inkomoko mu Rwanda yatorewe kuba Umudepite mu Bufaransa

Ubwanditsi 19 Jun 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru