• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • APR FC, Rayon Sports, Police FC na Kiyovu SC zizakina FERWAFA Super Cup 2026 yari isanzwe ikinwa n’amakipe abiri   |   01 Aug 2026

  • Rutahizamu Byiringiro Lague agiye kwerekeza muri Afurika y’Epfo aho yitegura gutangira akazi mu ikipe ya Durban City FC   |   31 Jul 2026

  • Senateri Mukabalisa Donatille yitabye Imana azize Uburwayi   |   30 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’u Rwanda batrengeje imyaka 18 begukanye igikombe cya Zone V   |   29 Jul 2026

  • Bwa mbere mu mateka u Rwanda rwabonye umudali mu Mikino ya Commonwealth   |   29 Jul 2026

  • Abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bavurirwa mu Burundi ku ngengo y’igisirikare cy’u Burundi   |   24 Jul 2026

You are at :Home»Amakuru»Nyamasheke : Minisitiri Kaboneka yatashye amacumbi y’Abapolisi yubatswe ku bufatanye n’akarere

Nyamasheke : Minisitiri Kaboneka yatashye amacumbi y’Abapolisi yubatswe ku bufatanye n’akarere

Ubwanditsi 03 Nov 2017 Amakuru

Kuri uyu 02 Ugushyingo , mu murenge wa Ruharambuga mu karere ka Nyamasheke hatashywe inzu eshatu zikoreramo Polisi y’u Rwanda ikorera muri aka karere zubatswe kubufatanye n’ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke.

Inzu zatashywe zigizwe na sitasiyo ya Polisi ya Ruharambuga ,iya Kanjongo n’amacumbi y’aba Polisi afite ubushobozi bwo gucumbikira abarenga 50 byose byavuguruwe n’akarere ka Nyamasheke

Umuhango wo gutaha ku mugaragaro izi nyubako wayobowe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Francis Kaboneka, ari kumwe n’Umuyobozi mukuru wa Polisi wungirije ushinzwe ubuyobozi n’abakozi (DIGP) Juvenal Marizamunda, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Alphonse Munyentwali n’umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke Kamali Aime Fabien.

Kamali Aime Fabien umuyobozi w’akarere yavuze ko Polisi ari abafatanya bikorwa bahoraho b’inzego z’ibanze bityo bagomba kuyigaragariza ubufatanye nk’uko nayo idahwema kubugaragaza.

‘Yagize ati :” Iterambere ry’akarere n’ imibereho myiza y’abaturage bishingiye ku mutekano dufite mu gihugu, dukesha inzego z’umutekano z’ igihugu cyacu ku isonga Polisi y’u Rwanda muri gahunda zitandukanye zigamije gukumira no kurwanya ibyaha.’’

Meya Kamali yashoje avuga ko kuvugurura izi nyubako bijyanye na gahunda ya Leta igamije gukuraho ibisenge byangiza ibidukikije(asbestos) kunyubako zose za Leta hagamijwe kurengera ubuzima bw’abazikoreramo.

DIGP Marizamunda mu ijambo rye, yashimiye ubufatanye buri hagati y’inzego z’ibanze na Polisi y’u Rwanda hagamijwe umutekano n’iterambere ry’igihugu.

Aha akaba yagize ati :” Ndashimira abaturage n’inzego z’ibanze ubufatanye bakomeje kugaragariza Polisi haba mukwicungira umutekano ndetse n’ibikorwa bitandukanye bigamije iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.’’

DIGP Marizamunda yashoje avuga ko umurongo mugari wa Polisi y’u Rwanda ari ukubaka igipolisi cy’umwuga kandi gikorera ahantu hagihesha agaciro maze agira ati :”

Uko ubushobozi bugenda buboneka, Polisi y’ u Rwanda irushaho kwiyubaka haba mu bikorwa remezo ndetse no kongera umubare w’ abapolisi hagamijwe kuzuza inshingano zayo zirimo kurinda abaturage n’ibyo batunze.’’

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yashimiye ubuyobozi bw’akarere ku gikorwa cy’indashyikirwa bagezeho, abasaba no kubigeza mu mirenge yose igize aka karere hagamijwe kwegereza Polisi abaturage kuko aribo ikorera.

Yagize ati :”Icyifuzo cya Leta ni uko buri murenge wagira sitasiyo ya Polisi ; uruhare rw’abaturage rurakenewe binyuze mu bikorwa bitandukanye birimo n’umuganda, ibi bizadufasha guhindura imyumvire y’abaturage bagitinya kwegera Polisi ngo bakorane kandi bayiyumvemo.’’

Minisitiri Kaboneka asoza avuga ko umutekano inzego z’igihugu zawugezeho imbere no hanze y’igihugu aho bigeze , igikenewe ari umutekano wo mu miryango, kwita ku isuku mu ngo ndetse naho batuye.

Ibikorwa byo kuvugurura inyubako zikorerwamo na Polisi yaba sitasiyo ya Ruharambuga, iya Kanjongo, ndetse n’amacumbi y’abapolisi byuzuye bitwaye miliyoni mirongo ine n’imwe ,ibihumbi magana inani n’amafaranga magana atatu na makumyabiri (41800320frw) y’ u Rwanda.

Source : RNP

2017-11-03
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ubwo batsindaga Police FC, Khadime wa Rayon Sports yatahanye asaga ibihumbi 280 Frw abandi babona ibihumbi 230 Frw

Ubwo batsindaga Police FC, Khadime wa Rayon Sports yatahanye asaga ibihumbi 280 Frw abandi babona ibihumbi 230 Frw

Ubwanditsi 06 Jan 2025
Umugande Jackson Mayanja niwe wagizwe umutoza wa Sunrise FC asimbuye Hassan Muhire

Umugande Jackson Mayanja niwe wagizwe umutoza wa Sunrise FC asimbuye Hassan Muhire

Ubwanditsi 02 Nov 2023
Tshisekedi yabaye iciro ry’imigani mu Burayi n’Amerika kubera guhuzagurika muri politiki ye y’ububanyi n’amahanga

Tshisekedi yabaye iciro ry’imigani mu Burayi n’Amerika kubera guhuzagurika muri politiki ye y’ububanyi n’amahanga

Ubwanditsi 17 May 2024
“Inshingano ya mbere y’ingabo z’u Rwanda si ugushoza intambara, ahubwo ni ukurwubaka no kurinda ibyagezweho”.-Perezida Kagame.

“Inshingano ya mbere y’ingabo z’u Rwanda si ugushoza intambara, ahubwo ni ukurwubaka no kurinda ibyagezweho”.-Perezida Kagame.

Ubwanditsi 04 Nov 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

RDC: Abaturage 10 baguye mu gitero cyagabwe na FDLR
INKURU NYAMUKURU

RDC: Abaturage 10 baguye mu gitero cyagabwe na FDLR

Ubwanditsi 17 Jan 2020
Nzafashwanayo Jean Claude na Ingabire Diane irushanwa ryiswe Human Rights Race ryabereye I Rubavu
Amakuru

Nzafashwanayo Jean Claude na Ingabire Diane irushanwa ryiswe Human Rights Race ryabereye I Rubavu

Ubwanditsi 09 Dec 2024
Burundi : Amwe mu mazina y’uzasimbura Nkurunziza  yatangiye kunuganugwa
POLITIKI

Burundi : Amwe mu mazina y’uzasimbura Nkurunziza yatangiye kunuganugwa

Ubwanditsi 13 Jan 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru