Uyu munsi nibwo hari kuba igitaramo cya nyuma gisoza irushanwa rya Miss Rwanda 2018. Abakobwa bose uko ari 20 bamaze igihe mu mwiherero uyu munsi hararara hamenyekanye uza kwambikwa ikamba rya 2018 agasimbura Miss Iradukunda Elsa.
Irushanwa ry’ubwiza ryo guhitamo umukobwa uzaba Nyampinga w’u Rwanda rigeze ku musozo, mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu Abanyarwanda bararara bamenye umwari uhiga abandi mu buranga n’ubuhanga mu 2018.
Umukobwa ugiye gutoranywa muri 20 bahataniye ikamba rya Nyampinga si uw’ikimero n’ubwiza gusa, hejuru y’ibi agomba kuba afite ubumenyi kurusha abandi ndetse akagira umuco nk’imwe mu nkingi z’ubuzima bw’Igihugu.
Abakobwa basoje umwiherero kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Gashyantare 2018, buri wese yaraye iwabo. Mbere yo kuva i Nyamata, aba bakobwa bakoze ikizamini cyanditse mu rwego rwo gusuzuma ubumenyi n’imitekerereze ya buri wese.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Gashyantare bitoreje bwa nyuma ahagiye kubera ibirori kugira ngo bitegure neza ndetse bamenye uko baza kwitwara mu birori nyamukuru biza kuba muri iri joro.
Mu ijoro ryatambutse aba bakobwa uko ari 20 baraye bakoze imyitozo ya nyuma bayikorera ahazabera igitaramo berekwa uko baza gutambuka.
Abo bakobwa ni
1 . Uwase Ndahiro Liliane
2 . Umunyana Shanitah
3 . Irebe Natacha Ursule
4 . Munyana Shemsa
5 . Umuhoza Karen
6 . Umuhire Rebecca
7 . Ishimwe Noriella
8 . Iradukunda Liliane
9 . Uwase Fiona
10 . Irakoze Vanessa
11 . Umutoniwase Anastasie
12 . Dushimimana Lydia
13 . Ingabire Belinda
14 . Ingabire Divine
15 . Uwonkunda Belinda
16 . Umutoniwase Paula
17 . Uwineza Solange
18 . Mushambokazi Jordan
19 . Nzakorerimana Gloria
20 . Umutoni Charlotte
Guhera ku isaha ya saa kumi n’ imwe abantu bari batangiye kwinjira aho igitaramo kibera mu nyubako ya Kigali Convention Center. Abafana batandukanye barimo kuva bambaye imyenda iriho amafoto y’ abakobwa bashyigikiye uyu munsi.
Abakobwa 20 babanje kwigaragaza berekana ibyo bigiye mu mwiherero babyinira hamwe indirimbo yakorewe Nyampinga w’ u Rwanda ihoraho. Aba bakobwa bakiri ku rubyiniro herekanywe amashusho ya Iradukunda Elsa avuga kubyo yakoze.
Hagezeho umwanya wo kwerekana abakobwa bose buri umwe agenda avuga umushinga we, bakoreshaga ururimi rw’ icyongereza.
Ba Miss bagarutse ku rubyiniro bwo baje bambaye imikenyero ya Kinyarwanda babyina indirimbo ya Cecile Kayirebwa. Abafana babahaye amashyi biyamira ngo n’ itorero.
Uwitwa Uwineza Solange na Ishimwe Noriealla bahawe umwanya barabaririmbira abandi bakabafasha kwikiriza bicaye hasi.
Hagiye herekanwa amashusho y’ aba bakobwa mu mwiherero buri umwe akavuga icyo yahigiye ndetse n’ icyo azakumbura kizajya kimwibutsa ibihe byiza bahagiriye.
Yvan Buravan nawe yasusurukije abitabiriye umuhango wo gusoza irushanwa rya Miss Rwanda, yahereye ku ndirimbo ‘Urwo ngukunda’ aririmba ho agace gato nyuma yaririmbye iyitwa “Hoya” aheruka gusohora abakobwa bayigenderamo mu myambaro ya kizungu.
Utwaye ikamba rya nyaminga w’ u Rwanda n’ Iradukunda Liliane