• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»IMIKINO»Nyamirambo : Umugabo amaze imyaka 5 azi ko arera imfumbyi kandi ari umwana umugore we yabyaye hanze

Nyamirambo : Umugabo amaze imyaka 5 azi ko arera imfumbyi kandi ari umwana umugore we yabyaye hanze

Editorial 16 Mar 2016 IMIKINO

Umugabo utuye mu Murenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge, avuga ko amaze imyaka itanu azi ko arera umwana w’impfubyi kandi ari uwo umugore we yabyaye hanze.

Uyu mugabo twise Bizimana(Si ryo zina rye nyakuri), w’imyaka 43 avuga ko yatunguwe cyane n’uburyo umugore we yamusabye ko bashakisha umwana w’impfubyi barera nyuma agasanga uwo mwana yazanye ari uwe yabyaranye n’undi mugabo.

Amakuru dukesha Rwandapaparazzi.rw avuga ko uyu mugabo yatunguwe n’uburyo mu myaka 10 amaranye n’umugore atigeze amubwira ko afite umwana hanze ahubwo akamuzana amwita impfubyi kandi ariwe nyina.

Yagize ati “Njye rwose iyo abimbwira mbere tutari twarushinga sinari kubimwangira kuko n’ubundi nari namukunze ahubwo icyambabaje ni uburyo yazanye umwana afite imyaka itanu nkamenya ko ari uwe amaze kugira imyaka 10 ndetse nkanabimenya mbibwiwe na rubanda.”

Avuga ko kugira yemerere umugore we ko azana uyu mwana bamurere byatewe n’uko yamubwiye ko ari impfubyi kuri se na nyina ndetse aho aba bamufata nabi birenze uko bafata abakozi bo mu rugo.

Yakomeje agira ati “ Yamaze igihe kirekire ansaba ko twazana uyu mwana w’umusore ambeshya ngo aho yabaga bamufataga nabi ndetse batifuzaga ko yiga,mbikora nko kugira ngo tumufashe na ho ni we mwana w’imfura ye.”

Uyu mugabo avuga ko nyuma yaho abantu bamubwiriye ko umugore we yamushatse yarabyaye byatumye atangira kwikorera iperereza kuko yumvaga ko ari amagambo y’abashaka kumusenyera gusa, ku buryo yaje kubyemera nyuma y’aho nyirabukwe ubwe amweruriye akamubwira ko bashakanye afite umwana w’imyaka itanu.

Bizimana ( Izina twamuhaye ) yagize ati “Bakibimbwira namaze igihe cy’amezi agera kuri atatu ndi kubikurikirana ku buryo naje no kujya i Rubavu aho avuka mbibaza nyina arabinyemerera ambwira ko yari azi ko mbizi ndumirwa.”

Umugore wa Bizimana yavuze ko ahisha umugabo we ko afite umwana nta kindi yari agambiriye ahubwo kwari ukugira ngo atamubenga.

Nyuma y’aho Bizimana atahuriye ko umugore we yamubeshyaga yahise amwohereza iwabo mu Karere ka Rubavu kugira ngo ajye kwibwirira ababyeyi be amakosa yakoze kugira ngo bazafate umwanzuro.

Uretse uyu mugore wafatiwe mu cyuho, benshi mu banyakigali bemeza ko muri iyi minsi usanga abantu batandukanye babyariye iwabo basigaye bahisha ko bafite abana mbere yo gushaka kugira ngo batabengwa, ibi bikaba intandaro y’isenyuka ry’ingo.

Source : Rwandapaparazzi

2016-03-16
Editorial

IZINDI NKURU

Rayon Sports na APR FC zaguye miswi 0-0,mu mukino ubanza wa 1/2 w’igikombe cy’Amahoro

Rayon Sports na APR FC zaguye miswi 0-0,mu mukino ubanza wa 1/2 w’igikombe cy’Amahoro

Editorial 11 May 2022
Rayon Sports yakiriwe n’amagana y’abafana ubwo yavaga i Maputo

Rayon Sports yakiriwe n’amagana y’abafana ubwo yavaga i Maputo

Editorial 20 Apr 2018
PSG yatsinze Chealsea umikno ubanza

PSG yatsinze Chealsea umikno ubanza

Editorial 17 Feb 2016
Musore nawe Mukobwa dore inama zifatika zagufasha guhitamo neza uwo muzarushinga

Musore nawe Mukobwa dore inama zifatika zagufasha guhitamo neza uwo muzarushinga

Editorial 23 Feb 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ambasaderi w’u Rwanda muri Marocco yasuye ikipe y’igihugu ya Beach Volleyball anagirana ibiganiro n’umuyobozi wa CAVB
Amakuru

Ambasaderi w’u Rwanda muri Marocco yasuye ikipe y’igihugu ya Beach Volleyball anagirana ibiganiro n’umuyobozi wa CAVB

Editorial 26 Jun 2021
Icyumweru cyahariwe umutekano mu muhanda: Twubahirize amategeko y’umuhanda turengere ubuzima – Polisi
Mu Rwanda

Icyumweru cyahariwe umutekano mu muhanda: Twubahirize amategeko y’umuhanda turengere ubuzima – Polisi

Editorial 23 May 2018
Myugariro w’umunyarwanda  Dylan Maes wakinaga muri Portugal yerekeje muri Cyprus
Amakuru

Myugariro w’umunyarwanda Dylan Maes wakinaga muri Portugal yerekeje muri Cyprus

Editorial 03 Aug 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru