Umukobwa witwa Ruth Wanjiku Kamande uzwiho kuba yaratowe nka Nyampinga wa Gereza y’Abagore ya Lang’ata muri Kenya mu 2016, yahamijwe icyaha cyo kwica umukunzi we, akatirwa igihano cy’urupfu.
Kamande yatorewe kuba Nyampinga wa Gereza ifungirwamo abagore ya Lang’ata mu 2016. Yafunzwe azira kwica umusore w’imyaka 25 bakundanaga witwa Farid Mohammed amujombaguye icyuma inshuro 25.
Daily Nation yo muri Kenya yatangaje ko uyu mukobwa w’imyaka 24 yakatiwe igihano cy’urupfu. Mu rukiko, Kamande yavuze ko yicuza kwica umukunzi we mu 2015, ndetse akaba yarisubiyeho mu myitwarire mu gihe cy’imyaka ibiri n’amezi icyenda amaze afunze ariko ntibyahabwa agaciro n’ubucamanza.
Umucamanza Jessie Leesit yavuze ko igihano cy’urupfu ari cyo uyu mukobwa agomba guhabwa kuko nta kindi cyahwana n’uburemere bw’icyaha yakoze. Yongeyeho ko kumuhanisha gufungwa gusa cyangwa ibindi bishobora kumugaragaza nk’intwari.
Uyu mucamanza yavugiye mu rukiko ko igihano cya Miss Kamande kigomba kubera urundi rubyiruko rwo muri Kenya isomo ry’uko nta cyiza cyo kwica umusore cyangwa umukobwa mukundana biturutse ku munabi waturutse mu byabateranyije.
Abanyamategeko baburanira Miss Kamande bari batanze icyifuzo ko uyu mukobwa yadohorerwa akwemererwa gutangira amasomo muri Kaminuza ya Jomo Kenyatta aho yari yariyandikishije agatsinda ndetse akemererwa kwiga binyuze mu buryo bwemewe muri gereza.
Miss Kamande yavuze ko intandaro y’amakimbirane yagiranye n’umukunzi we kugeza ubwo amwishe ari ukuba yarafataga imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA undi atabizi hanyuma yabimenya akamukankamira bikabyara imirwano.
Umucamanza yavuze ko ashingiye ku bizamini byafashwe na muganga atesheje agaciro ibirego Miss Kamande yari afite ku mukunzi we amushinja ko icyo gihe yamufashe ku ngufu. Ababuranira uyu mukobwa bavuze ko bazajurira igihano cy’urupfu yakatiwe.