• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Nyarugenge: Yafatanywe Impushya ebyiri zo gutwara ibinyabiziga z’inyiganano

Nyarugenge: Yafatanywe Impushya ebyiri zo gutwara ibinyabiziga z’inyiganano

Editorial 08 May 2017 Mu Rwanda

Mugabe Jean Baptiste afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyarugenge nyuma y’aho Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyarugenge imufatanye impushya ebyiri zo gutwara ibinyabiziga z’inyiganano.

Umuvugizi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano mu muhanda, Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kabanda yavuze ko yafatiwe mu kagari ka Kiyovu, mu murenge wa Nyarugenge ku itariki 4 z’uku Kwezi.

Yagize ati,”Abapolisi bakora mu Ishami rishinzwe umutekano mu muhanda bamufatiye mu cyuho arimo guha uwitwa Mukashema Francine uruhushya rwo gutwara imodoka rw’icyiciro cya B rw’urwiganano. Bamaze kumufata, baramusatse, bamusangana urundi na rwo rw’urwiganano rw’icyiciro cya A rwa Nsengiyumva Silas. Bamufatanye kandi Irangamuntu y’uwitwa Sindikubwabo Napoleon n’amafoto magufi atanu y’abantu batandukanye; tukaba dukeka ko ibyo bindi byari ibyo kwifashisha mu gukorera ba nyirabyo cyangwa kubakoreshezera impushya z’inyiganano.”

Yakomeje agira ati,” Mukashema yavuze ko Mugabe yamusabye ibihumbi 200 by’amafaranga y’u Rwanda amwizeza ko azamufasha kubona uruhushya rwo gutwara imodoka rw’icyo cyiciro (B).Yamubeshye ko ari Umupolisi kugira ngo yizere ko ibyo amubwira ari ukuri, kandi ko abishoboye.”

CIP Kabanda yavuze ko Mukashema yamuhaye ayo mafaranga; hanyuma undi amuzanira Uruhushya rw’urwiganano, amubeshya ko ari ruzima; akaba ari na bwo Polisi yamufatiye mu cyuho.

Yongeyeho ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane abafatanya na Mugabe gukora no kugurisha impushya zo gutwara ibinyabiziga z’inyiganano.

Umuvugizi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano mu muhanda yagiriye inama abashaka impushya zo gutwara ibinyabiziga kunyura mu nzira zemewe n’amategeko zirimo gukora ibizamini; ubitsinzwe akihugura kugira ngo ubutaha azabitsinde; aho kugura inyiganano.

-6490.jpg

(CIP) Emmanuel Kabanda

Mu butumwa bwe yagize na none ati,”Bene abo batekamutwe babeshya abantu ko bafitanye ubucuti n’abapolisi batanga impushya zo gutwara ibinyabiziga; hanyuma bakabasaba amafaranga bababeshya ko ari ayo kubaha kugira ngo bazibahe badakoze ibizamini; hanyuma bikarangira babahaye iz’inyiganano.”

Yaburiye abakoresha impushya zo gutwara ibinyabiziga z’inyiganano ko isaha iyo ari yo yose bazafatwa bitewe n’ingamba zitandukanye zafashwe na Polisi y’u Rwanda zirimo ikoreshwa ry’Ikoranabuhanga rigezweho rizitahura ryitwa Hand-Held Terminal (HHT).

Ingingo ya 609 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu (300.000) kugeza kuri miliyoni eshatu (3.000.000).

Source : RNP

2017-05-08
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Buhari kutagaruka avangira Visi Perezida yagaragaje   yuko koko akunda Nigeria

Perezida Buhari kutagaruka avangira Visi Perezida yagaragaje yuko koko akunda Nigeria

Editorial 17 Apr 2017
Amafoto – Kwerekanwa kw’abakinnyi bahabwa nimero nshya, umukino wa Gicuti na Kiyovu SC, kuririmba kw’abahanzi no kwakira abafana kuri Sitade mu byaranze Rayon Sports Day

Amafoto – Kwerekanwa kw’abakinnyi bahabwa nimero nshya, umukino wa Gicuti na Kiyovu SC, kuririmba kw’abahanzi no kwakira abafana kuri Sitade mu byaranze Rayon Sports Day

Editorial 25 Oct 2021
General  Major Musare wayoboraga FDLR-RUD  yitabye Imana

General Major Musare wayoboraga FDLR-RUD yitabye Imana

Editorial 16 Feb 2016
RCS izatanga ibihembo k’uzafatisha Ntamuhanga na bagenzi be

RCS izatanga ibihembo k’uzafatisha Ntamuhanga na bagenzi be

Editorial 09 Nov 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Gloria Kayitesi Umugore wa Lt. Joel Mutabazi arafatanya na Kayumba mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda
ITOHOZA

Gloria Kayitesi Umugore wa Lt. Joel Mutabazi arafatanya na Kayumba mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Editorial 14 Mar 2017
Mushikiwabo yahuye na Michaëlle Jean bahatanira kuyobora OIF (Amafoto)
ITOHOZA

Mushikiwabo yahuye na Michaëlle Jean bahatanira kuyobora OIF (Amafoto)

Editorial 09 Oct 2018
Gabon : Abateramakofe batatu b’Abarundi bafatiriwe muri Hotel kubera kubura ubwishyu
HIRYA NO HINO

Gabon : Abateramakofe batatu b’Abarundi bafatiriwe muri Hotel kubera kubura ubwishyu

Editorial 20 May 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru