• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Nyaruguru: Igitero cy’abantu bitwaje intwaro cyahitanye Abaturage babiri , batandatu barakomereka , imodoka ya gitifu n’icumbi yabagamo biratwikwa

Nyaruguru: Igitero cy’abantu bitwaje intwaro cyahitanye Abaturage babiri , batandatu barakomereka , imodoka ya gitifu n’icumbi yabagamo biratwikwa

Editorial 20 Jun 2018 INKURU NYAMUKURU

Abantu bataramenyekana bitwaje imbunda,  mu ijoro ryakeye  ku wa Kabiri tariki ya 19 Kamena 2018 , bateye ku Biro by’Umurenge wa Nyabimata bakomeretsa Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge batwika n’imodoka ye.

Saa sita z’ijoro mu kagari ka Nyabimata mu mudugudu wa Rwerere abantu bitwaje imbunda bateye ahantu hatandukanye bishe abantu 2, bakomerekeje ES w’umurenge, Nsengiyumva Vincent, Munyaneza Fidele n’abandi batatu, batwaye abantu benshi harimo abanyerondo bari ku murenge nurinda SACCO , kugeza ubu bitaramenyekana  aho barengeye, batwitse imodoka ya Gitifu n’icumbi yabagamo, batwitse moto ya Havugimana JMV bita Nyangezi ndetse hanakekwa ko bamutwaye.

Aba bagizi banabi bateye mu centre ya Rumenero basahuye butike 2. Ubu haracyashakishwa abantu twaburiye irengero.

Abitabye Imana barimo Munyaneza Fidèle wari Umuyobozi ushinzwe amasomo ku Rwunge rw’Amashuri rwa Nyabimata akaba na Perezida wa Njyanama y’Umurenge wa Nyabimata.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Kayitesi Collette,  yatangaje ko  ibi bikorwa by’ubugizi bwa nabi byabaye ndetse ko ubu iperereza ryatangijwe n’inzego zibishinzwe.

Ati “ Byabaye hagati ya saa tanu n’igice na saa sita z’ijoro. Hapfuye abaturage babiri babasanze mu ngo zabo. Imodoka ya Gitifu yatwitswe, batwaye imashini muri Sacco gusa nta mafaranga bakuyemo. Gitifu we yakomeretse bamurashe ubu ari kwa muganga.”

Ubu bugizi bwa nabi bubaye mu gihe mu Cyumweru gishize tariki ya 10 Kamena 2018 abantu bitwaje intwaro gakondo hamwe n’imbunda, bateye abaturage bo mu Murenge wa Ngera mu Karere ka Nyaruguru arabakomeretsa abatwara n’imitungo irimo amafaranga, televiziyo, inkweto n’ibindi.

Ayo mabandi yateye mu Gasanteri ka Cyamutumba gaherereye mu Kagari ka Mukuge mu Murenge wa Ngera.

Ubwo  itangazamakuru ryasangaga bamwe mu bakomerekejwe n’ayo mabandi barwariye mu bitaro bya Kabutare mu Karere ka Huye, bavuze ko batewe n’igitero cy’abantu bagera kuri 30 bitwaje intwaro gakondo zirimo imihoro, ibyuma, amafuni n’ubuhiri ndetse ngo harimo n’umwe ufite imbunda.

2018-06-20
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yakiriye Tshisekedi witabiriye Africa CEO Forum i Kigali

Perezida Kagame yakiriye Tshisekedi witabiriye Africa CEO Forum i Kigali

Editorial 25 Mar 2019
Perezida ntabwo azahangana n’ibibazo by’Ababiligi ngo yongereho n’ibibazo by’Umunywarumogi w’umudozi – Djihad

Perezida ntabwo azahangana n’ibibazo by’Ababiligi ngo yongereho n’ibibazo by’Umunywarumogi w’umudozi – Djihad

Editorial 13 Apr 2025
Imyaka irenga 25 y’imfabusa kuri Ingabire Victoire

Imyaka irenga 25 y’imfabusa kuri Ingabire Victoire

Editorial 19 Sep 2022
Ishyaka FRODEBU rivuga ko CNDD- FDD ishaka kugarura ingoma ya cyami mu Burundi

Ishyaka FRODEBU rivuga ko CNDD- FDD ishaka kugarura ingoma ya cyami mu Burundi

Editorial 05 May 2018

2 Ibitekerezo

  1. Yayeli G.
    June 20, 20188:26 am -

    Ibi ni serieux. Ntabwo ari amabandi. Ni abandi . Ni udutero shuma twatangiye se??

    Subiza
    • Ingabe Muyoke
      June 21, 20187:30 am -

      Ndatekereza ko ibi byabaye Nyaruguru bigaragaza uburangare bukomeye, kwirara no kwica akazi ku nzego z’ubusugire bw’igihugu, iperereza, polisi n’inzego z’ubutegetsi bw’Igihugu. However, ntibisobanuye ko igihugu gifite umutekano mucye. Acts z’umwanzi k’izi zirashoboka ariko they are putting in question the vigilance of institutions. Immediate M & E needed.
      Emmanuel

      Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu zafunguye Ambasade mu Rwanda
POLITIKI

Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu zafunguye Ambasade mu Rwanda

Editorial 09 Mar 2018
Financial Times : Perezida Kagame yagarutse ku buryo yinjiye igisirikare, uko yavuye mu ishuri muri Amerika n’amasomo byasize
Mu Rwanda

Financial Times : Perezida Kagame yagarutse ku buryo yinjiye igisirikare, uko yavuye mu ishuri muri Amerika n’amasomo byasize

Editorial 04 Sep 2017
Urukiko rwatesheje agaciro ubujurire bw’umunyamakuru Mugabe Robert, uregwa gusambanya Abana kugahato
ITOHOZA

Urukiko rwatesheje agaciro ubujurire bw’umunyamakuru Mugabe Robert, uregwa gusambanya Abana kugahato

Editorial 02 Apr 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru