Abantu bataramenyekana bitwaje imbunda, mu ijoro ryakeye ku wa Kabiri tariki ya 19 Kamena 2018 , bateye ku Biro by’Umurenge wa Nyabimata bakomeretsa Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge batwika n’imodoka ye.
Saa sita z’ijoro mu kagari ka Nyabimata mu mudugudu wa Rwerere abantu bitwaje imbunda bateye ahantu hatandukanye bishe abantu 2, bakomerekeje ES w’umurenge, Nsengiyumva Vincent, Munyaneza Fidele n’abandi batatu, batwaye abantu benshi harimo abanyerondo bari ku murenge nurinda SACCO , kugeza ubu bitaramenyekana aho barengeye, batwitse imodoka ya Gitifu n’icumbi yabagamo, batwitse moto ya Havugimana JMV bita Nyangezi ndetse hanakekwa ko bamutwaye.
Aba bagizi banabi bateye mu centre ya Rumenero basahuye butike 2. Ubu haracyashakishwa abantu twaburiye irengero.
Abitabye Imana barimo Munyaneza Fidèle wari Umuyobozi ushinzwe amasomo ku Rwunge rw’Amashuri rwa Nyabimata akaba na Perezida wa Njyanama y’Umurenge wa Nyabimata.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Kayitesi Collette, yatangaje ko ibi bikorwa by’ubugizi bwa nabi byabaye ndetse ko ubu iperereza ryatangijwe n’inzego zibishinzwe.
Ati “ Byabaye hagati ya saa tanu n’igice na saa sita z’ijoro. Hapfuye abaturage babiri babasanze mu ngo zabo. Imodoka ya Gitifu yatwitswe, batwaye imashini muri Sacco gusa nta mafaranga bakuyemo. Gitifu we yakomeretse bamurashe ubu ari kwa muganga.”
Ubu bugizi bwa nabi bubaye mu gihe mu Cyumweru gishize tariki ya 10 Kamena 2018 abantu bitwaje intwaro gakondo hamwe n’imbunda, bateye abaturage bo mu Murenge wa Ngera mu Karere ka Nyaruguru arabakomeretsa abatwara n’imitungo irimo amafaranga, televiziyo, inkweto n’ibindi.
Ayo mabandi yateye mu Gasanteri ka Cyamutumba gaherereye mu Kagari ka Mukuge mu Murenge wa Ngera.
Ubwo itangazamakuru ryasangaga bamwe mu bakomerekejwe n’ayo mabandi barwariye mu bitaro bya Kabutare mu Karere ka Huye, bavuze ko batewe n’igitero cy’abantu bagera kuri 30 bitwaje intwaro gakondo zirimo imihoro, ibyuma, amafuni n’ubuhiri ndetse ngo harimo n’umwe ufite imbunda.
Yayeli G.
Ibi ni serieux. Ntabwo ari amabandi. Ni abandi . Ni udutero shuma twatangiye se??
Ingabe Muyoke
Ndatekereza ko ibi byabaye Nyaruguru bigaragaza uburangare bukomeye, kwirara no kwica akazi ku nzego z’ubusugire bw’igihugu, iperereza, polisi n’inzego z’ubutegetsi bw’Igihugu. However, ntibisobanuye ko igihugu gifite umutekano mucye. Acts z’umwanzi k’izi zirashoboka ariko they are putting in question the vigilance of institutions. Immediate M & E needed.
Emmanuel