Umunyezamu w’ikipe ya Police FC Habarurema Gahungu yongeye kubagwa ku ncuro ya kabiri urutugu nyuma y’imvune yagiriye mu myitozo y’ikipe ye ndetse biza kwiyongera ubwo yari yahamagawe mu Amavubi yitegura imikino y’igikombe cy’isi.
Nk’uko uyu munyezamu yabyemereye ikinyamakuru RUSHYASHYA, yaraye abazwe urutugu rw’iburyo mu gihe ku ncuro ya mbere yari yabazwe i bumoso, ni igikorwa cyabereye mu bitaro bya DMC biherereye Kicukiro.
Yakomeje atubwira ko nyuma yo kubagwa uyu mukinnyi ashobora kumara hanze y’ikibuga igihe kingana n’amezi ane adakina bitewe n’iyi mvune yagize ubwo yari mu myitozo itandukanye ya Police FC ndetse n’Amavubi.
Uyu munyezamu avunitse mu gihe yari mu mwaka we wa nyuma w’amasezerano dore ko yageze muri Police FC avuye mu ikipe ya Sunrise FC yo mu ntara y’i Burasirazuba, icyo gihe yari yasinye amasezerano y’imyaka ibiri uhereye mu mwaka w’imikino wa 2020-2021.
Kuvunika kw’uyu mukinnyi wafatwaga nk’umunyezamu wa mbere wa Police FC byatumye iyi kipe igura abandi bakinnyi barimo Rwabugiri Umar watandukanye na APR FC ndetse na Ndayishimiye Eric uzwi nka Bakame wakiniraga AS Kigali umwaka ushize w’imikino.
Aba kandi baje bahasanga Kwizera Janvier uzwi nka Rihungu kuko iyi kipe ya Police FC yari yamaze gutanga Tuyizere Jean Luc mu ikipe ya Marines FC yo mu karere ka Rubavu.